ESE BYARAREMWE?
Umurizo w’igihangara
IGIHANGARA gishobora kuba kigenda ahantu hatambika kigasimbukira ku rukuta ruhagaze bitakigoye. Nubwo iyo urwo rukuta runyerera kidafata ngo gikomeze nk’uko bisanzwe, ntigipfa guhanuka. Biterwa n’iki? Biterwa n’umurizo wacyo.
Suzuma ibi bikurikira: Iyo igihangara gisimbuka giturutse ahantu hatanyerera, kugira ngo gisimbuke neza, gisa n’icyiyoroshya, kigasa n’igishinze umurizo. Ibyo bigifasha gusimbuka gikoze imfuruka igororotse. Icyakora iyo gisimbutse giturutse ahantu hanyerera, kimera nk’igisitaye, nuko kigasimbuka kidakoze imfuruka igororotse. Ariko iyo kigeze mu kirere, gishaka ukuntu cyakora ya mfuruka igororotse, kigahita cyerekeza umurizo wacyo hejuru. Ibyo kibikora gifite impamvu. Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Kaliforuniya, bwagaragaje ko “igihangara gikora ibishoboka byose ku buryo umurizo wacyo ukomeza kureba hejuru ukoze imfuruka igororotse.” Igihangara kizamura umurizo gikurikije uko ahantu gisimbukiye hanyerera, kugira ngo kihagere neza.
Ubwo buryo umurizo w’igihangara ukora, bushobora kwifashishwa mu gukora za robo zikoreshwa mu gushaka abarokotse umutingito cyangwa ibindi biza, cyane cyane ahantu hanyerera. Umushakashatsi witwa Thomas Libby yaravuze ati “birumvikana ko za robo zitakora neza neza nk’inyamaswa, ariko tugeze ku kintu cyose cyatuma robo zitanyerera, twaba duteye intambwe ishimishije.”
Ubitekerezaho iki? Ese umurizo w’igihangara wabayeho mu buryo bw’impanuka? Cyangwa wararemwe?