Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | MASSIMO TISTARELLI

Umuhanga mu by’imashini za robo asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu by’imashini za robo asobanura imyizerere ye

Porofeseri Massimo Tistarelli yigisha siyansi muri kaminuza ya Sassari mu Butaliyani. Ni umwe mu banditsi bakuru b’ibinyamakuru bitatu bizwi cyane ku isi byandika ibirebana na siyansi. Yagize uruhare mu kwandika ibitabo bisaga ijana by’ubushakashatsi mu bya siyansi. Yakoze ubushakashatsi ku byerekeye ukuntu umuntu amenya isura y’undi muntu ndetse n’uko akora ibintu byoroheje, urugero nko gufata umupira. Yanahimbye uburyo bwo kureba bukoreshwa n’imashini za robo, mbese nk’uko abantu babigenza. Igazeti ya Nimukanguke! yaganiriye na we, imubaza impamvu yizera Imana hamwe n’iby’ubushakashatsi bwe mu birebana na siyansi.

Ubundi wabaga mu rihe dini?

Ababyeyi banjye bari Abagatolika ku izina gusa. Nkiri muto sinemeraga Imana. Nigishijwe ko abantu babayeho biturutse ku bwihindurize, kandi narabyemeraga. Icyakora nubwo ntemeraga ko hariho Umuremyi, numvaga ko hariho urusha abantu bose ubushobozi. Kugira ngo mbisobanukirwe neza, nagenzuye inyigisho z’Ababuda, Abahindu n’iz’idini rya Tawo, ariko sinanyurwa.

Ni iki cyatumye ukunda siyansi?

Kuva nkiri muto, nashishikazwaga n’iby’imashini. Hari igihe natandukanyaga ibice bigize ibikinisho byanjye nkongera nkabiteranya. Nanone nakundaga kubaza data ibibazo byinshi bijyanye n’imikorere ya radiyo na telefoni, dore ko yari injenyeri mu by’itumanaho.

None se ni ibiki wize muri siyansi?

Nize ibya elegitoroniki muri kaminuza y’i Genoa, hanyuma nza gukora ubushakashatsi mu bijyanye no gukora za robo kugira ngo mbone impamyabushobozi y’ikirenga. Mu bushakashatsi nakoze, nibanze ku miterere y’ijisho kugira ngo nzabyifashishe mu guhanga za robo.

Kuki imiterere y’ijisho yagushishikaje?

Burya kureba birenze ibi byo gukoresha ijisho. Bikubiyemo ibintu bihambaye birebana no gusobanukirwa ibyo tureba. Urugero, reka turebe uko bigenda iyo ugiye gufata umupira. Iyo wiruka ushaka kuwufata, utuntu tumeze nk’uturahuri tuba mu jisho twohereza ishusho y’umupira mu ndiba y’ijisho. Iyo shusho igenda igaragara muri iyo ndiba ikurikije uko umupira ugenda n’uko ijisho rigenda riwitegereza. Birumvikana ko wowe ukomeza guhanga ijisho kuri wa mupira. Ibyo bituma ishusho yawo isa n’iyiyandika ku ndiba y’ijisho ariko nanone wakwitegereza ukabona igicucu cy’iyo shusho gisa n’ikigenda.

Ubwo kandi, ni ko ubwonko bugenda bupima umuvuduko w’uwo mupira n’icyerekezo cyawo. Birashishikaje kuba ibyo bitangirira mu ndiba y’ijisho ubwo riba ryitegereza intera iri hagati y’umupira n’igicucu cyawo. Imyakura y’ijisho ihita yoherereza ubwonko ibimenyetso ihawe n’indiba y’ijisho, bwamara kubisuzuma bukakubwira ko ugomba gufata umupira. Ibyo bikorwa mu buryo buhambaye cyane.

Ni iki cyatumye wemera Umuremyi?

Mu mwaka wa 1990, namaze amezi make i Dublin muri Irilande nkora ubushakashatsi muri kaminuza ya Trinity. Igihe jye n’umugore wanjye Barbara twasubiraga iwacu, twatekereje uko abana bacu bari kuzabaho mu gihe kizaza. Nanone twagiye gusura mushiki wanjye w’Umuhamya wa Yehova, ampa igitabo kivuga ibirebana n’irema cyanditswe n’Abahamya ba Yehova (La vie : comment est-elle apparue ? Évolution ou création ?). Ubushakashatsi bwitondewe bugaragara muri icyo gitabo bwaranshishikaje cyane. Cyatumye mbona ko burya nari naremeye ubwihindurize nta bintu bifatika nshingiyeho. Urugero, numvaga ko ibisigazwa by’ibinyabuzima bigaragaza ko habayeho ubwihindurize, ariko naje kumenya ko atari ko bimeze. Uko nagendaga nsuzuma ibirebana n’ubwihindurize ni ko nagendaga mbona ko abemera iyo nyigisho bayishyigikira byo kwiyemera gusa, nta bimenyetso bifatika bashingiyeho.

Natekereje ku kazi nkora kajyanye no guhanga imashini za robo. None se nazihangaga mpereye ku byahanzwe na nde?

Nyuma yaho naje gutekereza ku kazi nkora kajyanye no guhanga imashini za robo. Nazikoraga mpereye ku byahanzwe na nde? Imashini za robo nahangaga ntizabaga zifite ubushobozi bwo gufata umupira nk’ubw’umuntu. Yego iyo mashini ishobora gushyirwamo porogaramu ituma ifata umupira, ariko ibyo bishoboka gusa bitewe n’amabwiriza adahinduka ihabwa n’uwayihanze. Ntishobora gukora ibirenze ibyo uwayihanze yayishyizemo. Abantu bo bafite ubushobozi bwo kwiga buruta kure cyane ubw’imashini. Nyamara nubwo izo mashini nta cyo ari cyo uzigereranyije n’umuntu, ziba zifite uwazihanze. Icyo ni kimwe mu bimenyetso byinshi byatumye nemera ko hariho Umuremyi.

Ni iki cyatumye uba Umuhamya wa Yehova?

Ku ruhande rumwe byatewe n’uko jye na Barbara twakundaga ukuntu bigisha. Nashishikajwe cyane n’ubushakashatsi bugaragara mu bitabo byabo. Ubwo bushakashatsi bwitondewe bushishikaza abantu nkanjye baba bakeneye ibisobanuro birambuye ku kintu runaka. Urugero, nashishikajwe cyane n’ubuhanuzi bwinshi buvugwa muri Bibiliya. Kumenya icyo ubwo buhanuzi bwerekezaho byanyemeje ko Bibiliya yaturutse ku Mana. Mu mwaka wa 1992, jye na Barbara twarabatijwe tuba Abahamya ba Yehova.

Ese ko wize siyansi wumva ukomeye ku byo wizera?

Aho kugira ngo siyansi itume nshidikanya ku byo nizera, ituma ukwizera kwanjye kurushaho gukomera. Reka dufate urugero rw’ukuntu dushobora kumenya isura y’umuntu. Umwana ashobora kuyimenya nyuma y’amasaha make avutse. Dushobora kubona umuntu dusanzwe tuzi tugahita tumumenya nubwo yaba ari mu bantu benshi. Nanone dushobora kumureba mu maso tukamenya niba ababaye cyangwa yishimye. Icyakora dushobora kuba tutazi ko burya ibyo byose tubigeraho hamaze gukorwa ibintu byinshi kandi mu buryo bwihuse cyane.

Mu by’ukuri, nemera ntashidikanya ko imikorere y’ijisho ari impano ihebuje twahawe na Yehova Imana. Impano atanga hakubiyemo na Bibiliya, zituma twifuza kumushimira no kumumenyesha abatamuzi. Jye numva ko Yehova yagombye gushimirwa bitewe n’ibyo yaremye.