Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mu cyumweru cyatangiye ku ya 29 Ukwakira 2012, mu mugi wa New York habayeho igabanuka ry’ibyaha, urugero nk’ubwicanyi, ubugizi bwa nabi bukabije n’ubujura, ugereranyije n’ibyabaye mu gihe nk’icyo cy’iminsi itanu mu mwaka wa 2011. Ibyo byatewe n’iki? Byatewe na ya nkubi y’umuyaga ikaze yiswe Sandy, yayogoje inkengero z’inyanja mu burasirazuba bwa Leta Zunze za Amerika, igatuma umuriro ubura mu duce twinshi. Paul Browne umuvugizi w’abapolisi mu mugi wa New York, yaravuze ati “iyo habayeho ibiza cyangwa andi marorerwa [urugero nk’igitero cy’ibyihebe cyabaye ku ya 11 Nzeri 2001], ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biragabanuka.” Icyakora, ibikorwa by’ubusahuzi byariyongereye kandi ibyo ntibyatangaje Browne. Yaravuze ati “ibyo biterwa n’uko uduce twinshi nta muriro tuba dufite.”

ANTARAGITIKA

Abahanga mu bya siyansi bafite impungenge z’uko urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Antaragitika rwugarijwe n’ibinyabuzima bitahoze muri ako gace. Bavuga ko ugereranyije, ba mukerarugendo basura uwo mugabane bahazana buri mwaka imbuto z’ibimera batabishaka, buri wese akazana nk’imbuto 9,5. Akenshi bazizana zifashe ku nkweto cyangwa ku bikapu byabo. Hari amoko y’ibimera bitahoze muri ako gace yabonetse mu Kigobe cyo mu burengerazuba bwa Antaragitika.

U BUHOLANDI

Umurwayi wa mbere watewemo igufwa ry’urwasaya ryakozwe n’imashini, ni umugore w’imyaka 83. Urwasaya rw’uwo mugore rwari rwarangijwe n’uburwayi bufata amagufwa, ariko ubu ashobora kurya, guhumeka no kuvuga neza. Imashini yakoze urwo rwasaya yagiye iterateranya uduce tw’ubwoko bw’icyuma kitaremereye bita titaniyumu, nuko baramubaga barumuteramo.

U BUDAGE

Nyuma y’umwaka umwe gusa mu gihugu cy’u Budage hashyizweho itegeko ribuza abantu kunywera itabi ahantu hamwe na hamwe hahurira abantu benshi, ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abajyaga mu bitaro bitewe n’indwara ifata imyanya y’ubuhumekero wagabanutseho 13,3 ku ijana, na ho uw’abazaga kwivuza indwara z’umutima ugabanukaho 8,6 ku ijana.