Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ISI N’ABAYITUYE PANAMA

Twasuye Panama

Twasuye Panama

IGIHUGU cya Panama gishobora kuba kizwi cyane bitewe n’umuyoboro wacyo uhuza inyanja ya Atalantika n’iya Pasifika. Icyakora kubera ko icyo gihugu gihuza Amerika ya ruguru n’Amerika y’Epfo, twavuga ko kinahuza abantu. Gituwe n’abaturage b’amoko atandukanye n’imico itandukanye. Abenshi mu baturage bacyo bakomoka ku Banyaburayi baje bakabyarana n’abasangwabutaka baho.

ESE WARI UBIZI? Kugira ngo igikeri cyo muri Panama gishashagirana nka zahabu (Atelopus zeteki) kireshye kigenzi cyacyo kandi cyihanize ibindi, “kizunguza” amaguru n’amaboko

Mu mwaka wa 1501, igihe abashakashatsi b’Abesipanyoli bazaga muri Panama, bahasanze amoko menshi ya ba kavukire, urugero nk’Abaguna (mbere bitwaga Abakuna), kandi amwe muri yo aracyariho. Abenshi mu Baguna batuye mu birwa bya San Blas  no ku nkombe z’inyanja ya Pasifika, hafi y’umupaka wa Panama na Kolombiya. Abaturage baho batunzwe no guhiga, kuroba bakoresheje ubwato bw’ibiti no guhinga.

Iyo umugabo wo mu bwoko bw’Abaguna ashatse, ajya kubana na bene wabo b’umugore kandi akabakorera. Iyo abyaye umwana w’umukobwa ni bwo yimukana n’umuryango we bakajya kubaka urwabo.

Muri Panama hari amatorero agera kuri 300 y’Abahamya ba Yehova. Bagira amateraniro mu cyesipanyoli, igishinwa, icyongereza, ikigujarati, ikiguna, igikerewole cyo muri Hayiti, ikingabele n’ururimi rw’amarenga rwo muri Panama.