Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Azerubayijani

Twasuye Azerubayijani

AZERUBAYIJANI ni cyo gihugu kinini mu bihugu bitatu bigize akarere ka Caucase y’Amajyepfo. Ubu hashize imyaka igihumbi abaturage bo mu bwoko bw’Abaturuki batangiye kwimukira muri ako gace ari benshi. Abo baturage batoye imigenzo imwe n’imwe bahasanze, abari bahasanzwe na bo batora imigenzo imwe n’imwe y’abo bimukira. Ntibitangaje rero kuba ururimi rw’ikinyazerubayijani rufitanye isano n’ikinyaturukiya n’igiturukimeni.

Abanyazerubayijani ni abantu bakunda gusabana kandi barangwa n’urugwiro. Abagize imiryango barakundana kandi bagatabarana mu gihe cy’amakuba.

Nanone bakunda umuzika n’ubusizi. Bumwe mu bwoko bw’umuzika bakunda ni ubwitwa mugam, aho umuririmbyi agenda asubiramo ibisigo bya kera byo muri icyo gihugu, biherekejwe n’ibyuma by’umuzika. Uwo muririmbyi agomba kuba azi indirimbo gakondo zo mu bwoko bwa mugam, kandi akaba afite ubushobozi bwo kuririmba mu buryo butunguranye.

Icyayi gifite umwanya w’ingenzi mu muco w’abaturage bo muri Azerubayijani

 Icyayi gifite umwanya w’ingenzi mu muco w’abaturage bo muri Azerubayijani. Bashyiramo isukari bakakinywera mu turahuri, harimo n’ibindi birungo, urugero nk’imbuto z’umuluzi, imizabibu n’ibindi. Hari amazu menshi abantu bashobora kunyweramo icyayi ndetse no mu migi mito cyane.

Inyanja ya Kasipiyene iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ibamo ubwoko bw’amafi manini. Ifi yo muri ubwo bwoko ishobora kurama imyaka irenga 100. Imwe mu mafi manini bigeze kuroba yari ifite uburebure bwa metero umunani n’igice, ipima ibiro 1.297. Ayo mafi arakundwa cyane bitewe n’amagi yayo ahenda cyane.

Abaturage bo muri icyo gihugu bakunda iby’idini kandi bakunda kuganira iby’Imana. Abenshi muri bo ni Abisilamu. Hari n’andi madini, urugero nk’Abahamya ba Yehova barenga igihumbi, abenshi muri bo bakaba ari ba kavukire.

Abacuranzi b’umuzika gakondo wo muri Azerubayijani

ESE WARI UBIZI?

Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bakoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, kiboneka mu ndimi zirenga 250 harimo n’ikinyazerubayijani.