ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Inzoga
Ese kunywa inzoga ni bibi?
“Divayi inezeza imitima y’abantu, kugira ngo arabagiranishe mu maso habo amavuta, n’umugati ukomeza imitima y’abantu.”—Zaburi 104:15.
ICYO ABANTU BABIVUGAHO.
Mu ngo nyinshi, inzoga ni ikinyobwa cy’ingenzi. Iyo bamaze gufata amafunguro, barenzaho akayoga. Mu zindi ngo ho, kunywa inzoga ntibyemewe na gato. Kuki abantu bazibona mu buryo butandukanye? Babiterwa n’ibintu bitandukanye, urugero nk’umuco, guhangayikira ubuzima n’idini.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Nubwo Bibiliya yamagana ubusinzi no gushayisha, ntiyamagana ibyo kunywa inzoga mu rugero ruciriritse (1 Abakorinto 6:9, 10). Kandi koko, kuva kera cyane abagabo n’abagore bubahaga Imana banywaga divayi, icyo kinyobwa kikaba kivugwa incuro zirenga 200 muri Bibiliya (Intangiriro 27:25). Mu Mubwiriza 9:7, hagira hati “genda wirire ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza.” Kubera ko divayi ishimisha umutima w’umuntu, yakundaga gutangwa mu birori, urugero nko mu bukwe. Mu bukwe ni ho Yesu Kristo yakoreye igitangaza cye cya mbere, ahindura amazi “divayi nziza” (Yohana 2:1-11). Nanone divayi yakoreshwaga mu kuvura indwara zimwe na zimwe.—Luka 10:34; 1 Timoteyo 5:23.
Ese Bibiliya idushyiriraho umupaka w’inzoga tutagomba kurenza?
‘Ntimukabatwe n’inzoga nyinshi.’—Tito 2:3.
IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.
Buri mwaka, imiryango itabarika ihura n’ingorane zikomeye, bitewe n’uko umwe mu babyeyi cyangwa bombi, banywa inzoga nyinshi. Nanone, kunywa inzoga nyinshi bituma abantu benshi badandabirana bakikubita hasi, cyangwa bakagira izindi mpanuka, urugero nk’izo mu muhanda. Uretse n’ibyo, inzoga nyinshi zishobora kwangiza ubwonko, umutima, umwijima n’igifu.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Kimwe mu bintu by’ibanze Imana idusaba, ni ukudakabya mu byo tunywa n’ibyo turya (Imigani 23:20; 1 Timoteyo 3:2, 3, 8). Iyo umuntu ananiwe kwifata, Imana ntimwemera. Bibiliya igira iti “divayi ni umukobanyi, ibinyobwa bisindisha biteza urusaku, kandi umuntu wese uyobywa na byo ntagira ubwenge.”—Imigani 20:1.
Bumwe mu buryo inzoga ishobora kuyobyamo umuntu utagira ubwenge, ni ukwangiza ubushobozi bwe bwo gukora ibikwiriye. Muri Hoseya 4:11 hagira hati “divayi ikuze ndetse na divayi nshya, byica umutima.” Umugabo witwa John * yamenye ko ibivugwa muri uwo murongo ari ukuri abanje gukubitika. Igihe yari amaze gutongana n’umugore we, yagiye muri hoteli anywa inzoga nyinshi maze arasambana. Yicujije cyane ibyo yakoze, kandi yiyemeza kutazongera. Kunywa inzoga nyinshi bishobora kwangiza ubuzima bwacu, bigatuma duta umuco kandi bikangiza imishyikirano dufitanye n’Imana. Uretse n’ibyo, Bibiliya ivuga ko abasinzi batazabona ubuzima bw’iteka.—1 Abakorinto 6:9, 10.
Ni ryari kunywa inzoga biba bidakwiriye?
“Umunyamakenga iyo abonye agiye guhura n’akaga, arakirinda, ariko umuntu udatekereza arakomeza akagenda agahura n’akaga, maze akazabyicuza.”—Imigani 22:3, Good News Translation.
IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.
Hari igitabo cyagize kiti “inzoga ni ikiyobyabwenge gikomeye” (World Book Encyclopedia). Ku bw’ibyo, hari ibihe umuntu ageramo bikaba bitanakwiriye kunywa inzoga nubwo zaba ari nke.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Akenshi abantu bishyira mu ‘kaga’ kubera ko banyoye inzoga mu gihe kidakwiriye. Bibiliya igira iti “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe,” hakubiyemo n’igihe cyo kutanywa inzoga (Umubwiriza 3:1). Urugero, umuntu ashobora kuba atarageza ku myaka imwemerera kunywa inzoga. Nanone ashobora kuba yari yarabaswe n’inzoga, ariko akaba arimo ahatanira kuzireka, cyangwa akaba arimo anywa imiti idakorana n’inzoga. Uretse n’ibyo, ku bantu benshi “igihe cyagenewe” kutanywa inzoga gishobora kuba gikubiyemo mbere yo kujya ku kazi no mu gihe bari mu kazi, cyane cyane mu gihe bakoresha imashini zishobora guteza akaga. Koko rero, abantu b’abanyabwenge babona ko ubuzima ari impano y’agaciro twahawe n’Imana (Zaburi 36:9). Tugaragaza ko twubaha iyo mpano mu gihe twemera kuyoborwa n’amahame ya Bibiliya mu birebana n’inzoga.
^ par. 11 Izina ryarahinduwe.