Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | IRÈNE HOF LAURENCEAU

Umuganga ubaga amagufwa asobanura ibirebana no kwizera kwe

Umuganga ubaga amagufwa asobanura ibirebana no kwizera kwe

Dogiteri Irène Hof Laurenceau ni umuganga ubaga amagufwa mu Busuwisi. Yigeze kubaho ashidikanya ko Imana ibaho. Icyakora nyuma y’imyaka runaka, yaje kwemera ko Imana ibaho kandi ko ari yo yaremye ibinyabuzima. Igazeti ya Nimukanguke! yamubajije ibirebana n’umurimo we no kwizera kwe.

Ni iki cyatumye ukunda siyansi?

Nkiri muto nashishikazwaga n’ibidukikije. Nakuriye mu mudugudu mwiza witwa Richterswil wo mu Busuwisi, uri ku nkengero z’ikiyaga cya Zurich. Ababyeyi banjye n’abo tuvukana barantemberezaga, bakansobanurira ibirebana n’inyamaswa n’ibimera twagendaga tubona.

Kuki wize ibirebana n’amagufwa?

Papa yigeze kumara igihe runaka ari umufasha w’abaganga babaga mu bitaro byo hafi y’iwacu. Ibyo yabonye byatumaga ambwira ibyiza by’umwuga wo kubaga. Yarawunshishikarije cyane ku buryo amaherezo nanjye nawuhisemo. Nize kubaga amagufwa kuko ubundi nshishikazwa cyane n’imikorere yayo. Umuganga w’amagufwa aba agomba gutekereza nka injenyeri kugira ngo abone uko asana amagufwa, imikaya n’imitsi bidufasha gutambuka.

Ariko kandi, nshimishwa cyane no kubona abarwayi mvura boroherwa, kandi nkunda cyane gukorana n’abantu.

Ni iki cyatumaga ushidikanya ko Imana ibaho?

Gushidikanya byatangiye nkiri muto, ariko hari ibintu bibiri byabiteraga. Icya mbere, natahuye ko bamwe mu bigisha b’amadini biyandarika, kandi ibyo byarampungabanyije cyane. Icya kabiri ni uko nkiri ku ishuri nabonaga bamwe mu barimu banjye b’ibinyabuzima bemera ubwihindurize, nanjye nemera iyo nyigisho, cyane cyane igihe nari ngeze muri kaminuza.

Ni iki cyatumye wemera ubwihindurize?

Nizeraga cyane ibyo abarimu banyigishaga. Byongeye kandi kuba hari amoko atandukanye y’ibinyabuzima afite ibyo ahuriyeho mu miterere, byatumaga numva ko bikomoka hamwe, kandi ko ihindagurika mu by’imiterere y’ibinyabuzima ryatumye havuka amoko mashya y’ibinyabuzima.

None se ni iki cyatumye uhindura uko wabonaga ibintu?

Hari incuti yanjye yantumiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Natangajwe cyane n’umwuka wa gicuti nasanganye abagize itorero, n’ibiganiro bifatika bihatangirwa. Hashize igihe, umugore w’Umuhamya urangwa n’urugwiro yaje kunsura, maze ndamubaza nti “ni iki kigaragaza ko Bibiliya ari ukuri?”

Yanyeretse ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’ibintu biba muri iki gihe, urugero nk’ubuhanuzi bwa Yesu buvuga ko iminsi y’imperuka yari kuzarangwa n’intambara ku isi hose, “imitingito ikomeye,” “ibyorezo by’indwara n’inzara.” * Nanone yambwiye ibirebana n’ubuhanuzi bugaragaza ko abantu bari kuzata umuco, bakagira umururumba n’ibindi bikorwa bibi tubona muri iki gihe. * Bidatinze natangiye kwiga Bibiliya nshishikaye, kandi ntangira kubona ko buri gihe ibyo ivuga biba ari ukuri. Nanone nongeye gusuzuma bimwe mu byo nahoze nemera ku birebana n’inkomoko y’ubuzima.

Ese ubushakashatsi wakoze mu by’ubuvuzi bwagufashije gutekereza ku nkomoko y’ubuzima?

Yego. Mu gihe nakoraga ubushakashatsi mu birebana no kubaga ivi, ni bwo natangiye kwiga Bibiliya. Mu mpera z’imyaka ya za 60, abahanga mu bya siyansi batangiye gusobanukirwa imikorere ihambaye y’amagufwa y’ivi. Bavumbuye ko iyo ivi ryihinnye bidasaba ko haba ikintu ryihiniraho, nk’uko bimeze ku ipata. Ahubwo umuntu arahina kandi agahinura. Ubwo bushobozi buhambaye butuma ivi rikora ibintu bitandukanye, bityo tugashobora kugenda, kubyina, guserebeka no gukora ibindi bintu byinshi.

Abashakashatsi bamaze imyaka igera hafi kuri 40 bagerageza gukora ivi. Ariko imiterere ihambaye y’ivi ry’umuntu ituma kuryigana bigorana. Byongeye kandi, iyo ugereranyije iryo vi ry’irikorano n’ivi ryacu, usanga iry’irikorano rimara igihe gito. Nubwo abashakashatsi bakoresha ibikoresho byiza, barishima iyo rimaze nibura imyaka 20. Birumvikana ko ivi ryacu rigizwe n’ingirabuzimafatizo zihora zisimbuzwa. Iyo nitegereje ivi, binyemeza ko ritabayeho binyuze ku bwihindurize, ahubwo ko ryaremwe n’Imana ifite ubwenge.

None se utekereza iki ku birebana n’ihindagurika ry’imiterere y’ibinyabuzima n’ibirebana n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibinyabuzima bifite icyo bihuriyeho?

Kuba hari ibyo bihuriyeho, bigaragaza ko uwabihanze ari umwe. Uretse n’ibyo, ihindagurika ry’imiterere y’ibinyabuzima ntirituma habaho ubwoko bushya bw’ibinyabuzima bumeze neza kurusha ubwa mbere. Ahubwo iryo hindagurika ryangiza ingirabuzimafatizo. Birumvikana ko impanuka ishobora kugira akamaro, urugero nk’igihe gari ya moshi igonze ikiraro ikagisenya, bigatuma umugi udaterwa n’ingabo z’abanzi. Ariko kandi, uzirikane ko iyo mpanuka idatuma umugi urushaho kuba mwiza. Mu buryo nk’ubwo, ihindagurika ry’imiterere y’ibinyabuzima ntirituma birushaho kuba byiza. Nanone kandi, iryo hindagurika ntirishobora gutuma habaho ikintu gifite ubushobozi buhambaye nk’ubw’ivi ry’umuntu, tutiriwe tuvuga izindi ngingo z’umubiri w’umuntu.

Ihindagurika ry’imiterere y’ibinyabuzima ntirishobora gutuma habaho ikintu gifite ubushobozi buhambaye nk’ubw’ivi ry’umuntu

Kuki wahisemo kuba Umuhamya wa Yehova?

Igihe natangiraga gukurikiza amahame ya Bibiliya, narushijeho kugira imibereho myiza. Nanone kandi, mu mwaka wa 2003 nagiye mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova, nibonera ukuntu bagize umuryango wunze ubumwe mu buryo bwihariye, ibyo nkaba naranabibonye hagati y’abantu bari baturutse mu bindi bihugu batari barigeze bahura na rimwe. Nasanze bakundana by’ukuri, kandi ibyo ni byo nashakaga.