Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Ibaba ry’inyoni yitwa penguin

Ibaba ry’inyoni yitwa penguin

IYO nyoni ishobora koga no gusimbukira ku kimanyu cy’urubura ifite umuvuduko uhambaye. Ibigenza ite?

Ibaba ry’inyoni yitwa penguin

Suzuma ibi bikurikira: Iyo nyoni ibika umwuka mu mababa yayo. Ibyo bituma iticwa n’ubukonje bukabije, kandi bikayifasha kugira umuvuduko ukubye incuro ebyiri cyangwa eshatu uwo yagira iramutse itawubika. Ibigenza ite? Abahanga mu binyabuzima byo mu mazi batekereza ko igenda irekura umwuka muke muke wo muri ya mababa yayo. Iyo uwo mwuka usohoka, bituma amababa y’iyo nyoni arushaho kunyerera ku mazi, maze umuvuduko wayo ukiyongera.

Igishishikaje ni uko abahanga bamaze igihe biga uburyo bakora amato yihuta bakoresheje umwuka, kugira ngo ufashe igice cy’ubwato cyo hasi kurushaho kunyerera ku mazi mu buryo bworoshye. Icyakora abashakashatsi bemera ko kugira icyo bageraho bizabagora, kuko “kwigana imiterere ihambaye y’ibaba ry’iyo nyoni bagakora akantu gafite imyenge, bitaborohera.”

Ubitekerezaho iki? Ese ibaba ry’iyo nyoni ryabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa ryararemwe?