Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI

Uko wafasha umwana gukoresha interineti neza

Uko wafasha umwana gukoresha interineti neza

AHO IKIBAZO KIRI

Ibivugwa mu makuru bituma wumva ko gukoresha interineti bituma abana bannyuzurwa, bakononwa cyangwa bakibwa imyirondoro. Impamvu igutera guhangayika irumvikana rwose, kuko umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu ahora kuri interineti, kandi akaba ashobora kuba atazi ko yahahurira n’akaga.

Ushobora kwigisha umwana wawe gukoresha interineti neza. Icyakora, hari ibintu bimwe na bimwe wagombye kubanza kumenya ku byerekeye interineti.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Abana bashobora kujya kuri interineti bakoresheje ibikoresho bigendanwa. Inama ivuga ko orudinateri yagombye gushyirwa mu nzu aho abagize umuryango bakunze guhurira, iracyari ingirakamaro. Ariko umwana wawe ashobora kujya kuri interineti akoresheje tabuleti cyangwa telefoni yabigenewe, kandi ntubone uko umugenzura.

Kuba hari abantu bagira impanuka, ntibivuga ko gutwara imodoka ari bibi. Ibyo ni na ko bimeze kuri interineti. Umwana wawe akeneye kwigishwa kuyikoresha neza

Hari abana bamara igihe kirekire cyane kuri interineti. Umukobwa w’imyaka 19 yaravuze ati “mfungura orudinateri nateganyije iminota itanu yo kureba ubutumwa banyoherereje, ngashiduka namaze amasaha ndeba za videwo. Rwose nkeneye kwitoza umuco wo kumenya kwifata.”

Hari amakuru abana bashobora gushyira kuri interineti bitari ngombwa. Abagizi ba nabi bashobora gukusanya ibyo umwana yandika kuri interineti n’amafoto ashyiraho, bakamenya aho atuye, aho yiga n’igihe ab’iwabo baba badahari.

Hari abana baba batazi ingaruka z’ibyo bashyira kuri interineti. Icyo umuntu ashyize kuri interineti kirahaguma. Hari igihe amakuru amwe n’amwe n’amafoto byashyizwe kuri interineti bijya ahagaragara nyuma y’igihe. Urugero, bishobora kuvumburwa n’umukoresha ushakisha amakuru y’umuntu usaba akazi.

Nubwo hari izo mpungenge, uzirikane ko interineti atari umwanzi wawe. Kuyikoresha nabi ni byo biteza ibibazo.

 ICYO WAKORA

Jya wigisha abana bawe gushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere no gukoresha igihe neza. Kimwe mu bigaragaza ko umuntu amaze gukura ni ukumenya ibintu by’ingenzi yashyira mu mwanya wa mbere. Kuganira n’abagize umuryango, imikoro n’imirimo yo mu rugo ni byo by’ingenzi kuruta kumara igihe runaka kuri interineti. Niba umwana wawe amara igihe kirekire kuri interineti, jya umuha igihe ntarengwa agomba kumaraho, nibiba ngombwa umubarire iminota.Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 1:10.

Jya utoza abana bawe kubanza gutekereza mbere yo kugira ibyo bashyira kuri interineti. Ujye ubatoza kwibaza ibibazo nk’ibi: ese ibitekerezo ngiye gushyira kuri interineti nta we bizababaza? Ese iyi foto ngiye gushyiraho ntizanteza rubanda? Ese ababyeyi banjye cyangwa abandi bantu bakuru baramutse babonye iyi foto cyangwa ibitekerezo ngiye gushyira kuri interineti, byantera isoni? Baramutse babibonye se bamfata bate? Ese hagize ushyiraho amafoto ameze atya cyangwa ibitekerezo nk’ibi jye namufata nte?Ihame rya Bibiliya: Imigani 10:23.

Jya utoza abana bawe kugendera ku mahame aho kugendera ku mategeko. Ntushobora kumenya ibyo umwana wawe akora byose. Uretse n’ibyo kandi, inshingano y’umubyeyi si ukugenzura umwana, ahubwo ni ukumutoza kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Abaheburayo 5:14). Ku bw’ibyo, aho kwibanda ku mategeko n’ibihano, ujye umutoza kugira amahame agenderaho. Ese arifuza kuba umuntu uvugwa ate? Yifuza ko bamumenyaho iyihe mico? Intego yawe yagombye kuba iyo kumufasha gufata imyanzuro myiza, mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe.Ihame rya Bibiliya: Imigani 3:21.

“Abana bazi byinshi mu ikoranabuhanga, ababyeyi bakamenya byinshi ku buzima.”

Kogoga interineti ni kimwe no gutwara imodoka. Byombi bisaba kugira amakenga; si ukumenya kubikoresha gusa. Ni yo mpamvu inama z’ababyeyi ari ngombwa cyane. Parry Aftab, impuguke mu birebana no gukoresha neza interineti yabisobanuye agira ati “abana bazi byinshi mu ikoranabuhanga, ababyeyi bakamenya byinshi ku buzima.”