INGINGO YO KU GIFUBIKO
Wabwirwa n’iki ko wagize icyo ugeraho?
Ni ikihe kintu kibi cyaruta kunanirwa kugera ku ntego wiyemeje? Icyo kintu ni ukwibeshya ko wagize icyo ugeraho. N’ubundi kandi, iyo hari icyo unaniwe kugeraho uba ushobora kugira icyo uhindura kugira ngo ukigereho. Nibura uba ushobora kuvana isomo ku byabaye, maze ubutaha ukiyemeza kuzakora neza kurushaho.
Kwibeshya ko hari icyo wagezeho byo ni bibi kurushaho. Bituma ukomeza kwibwira ko hari icyo wagezeho, ukazajya kumenya ko hari ibyo ugomba guhindura amazi yararenze inkombe.
Reka dufate urugero. Yesu Kristo yigeze kubaza ati “none se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe” (Matayo 16:26)? Iyo nama ireba abantu biruka inyuma y’amafaranga n’ubutunzi, bibwira ko ari bwo bazagira ibyishimo. Umujyanama mu by’akazi witwa Tom Denham yaravuze ati “iyo umuntu ahora atekereza ibyo kuzamurwa mu ntera, kunguka amafaranga menshi cyangwa gutunga ibintu byinshi, bituma ahora yumva ko nta cyo yagezeho. Kumva ko hari icyo wagezeho ushingiye gusa ku mafaranga ufite ni ukwibeshya, kandi amaherezo bituma umanjirwa.”
Abantu benshi bemera ko ibyo ari ukuri. Mu bushakashatsi bwakorewe muri Amerika, “kugira amafaranga menshi” byaje ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’ibintu 22 “bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho.” Mu bintu byaje ku mwanya wa mbere, harimo ubuzima buzira umuze, kubana neza n’abandi no gukora akazi ukunda.
Uramutse ubajije abantu itandukaniro riri hagati yo kugira icyo ugeraho by’ukuri no kwibeshya ko wagize icyo ugeraho, abenshi bashobora kubikubwira. Ariko gufata imyanzuro igaragaza ko tubisobanukiwe, byo ntibyoroshye.