INGINGO YO KU GIFUBIKO
Ese Bibiliya ifite akamaro muri iki gihe?
“Ku ncuro ya mbere mu buzima bwanjye nagize ibyishimo.”
HILTON yakundaga iteramakofe. Yatangiye gukina uwo mukino afite imyaka irindwi, akajya arwanira aho bakinira iteramakofe n’ahandi. Igihe yigaga mu mashuri yisumbuye, yatemberanaga n’incuti ze bashakisha uwo bakubita. Yaravuze ati “naribaga, ngakina urusimbi, nkareba porunogarafiya, ngahohotera abagore kandi ngatuka ababyeyi banjye. Nitwaraga nabi cyane ku buryo ababyeyi banjye bumvaga ko nari nararenze igaruriro. Ndangije amashuri yisumbuye navuye mu rugo.”
Igihe Hilton yasubiraga iwabo nyuma y’imyaka 12, ababyeyi be ntibemeye ko yari wa muhungu wabo bari bazi. Yari atuje, azi kwifata kandi yubaha. Ni iki cyatumye agira ihinduka ritangaje rityo? Igihe yari yaravuye iwabo, yatangiye gutekereza yitonze aho ubuzima bwe bwerekezaga. Nanone yasuzumye Bibiliya, kugira ngo arebe niba yamufasha guhindura imyifatire ye. Yaravuze ati “nashyize mu bikorwa ibyo nasomaga muri Bibiliya. Ibyo byatumye ndeka kamere ya kera kandi numvira itegeko rinsaba kubaha ababyeyi riboneka mu Befeso 6:2, 3. Ku ncuro ya mbere mu buzima bwanjye nagize ibyishimo nyakuri, nshimisha ababyeyi banjye kandi sinongera kubatera agahinda.”
Ibyabaye kuri Hilton bigaragaza neza ko amahame yo muri Bibiliya afite akamaro kandi ko ahindura imibereho y’abantu (Abaheburayo 4:12). Reka dusuzume amwe muri ayo mahame, ni ukuvuga kuba inyangamugayo, kumenya kwifata, ubudahemuka n’urukundo. Nanone turasuzuma uko ayo mahame ashobora gutuma turushaho kugira ubuzima bwiza.