Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese Imana ibaho? Niba ibaho se bidufitiye akahe kamaro?

Ese Imana ibaho? Niba ibaho se bidufitiye akahe kamaro?

Abantu benshi bumva ko kwibaza niba Imana ibaho bisa n’aho bidakwiriye cyangwa ko bitabonerwa igisubizo. Hervé wavukiye mu Bufaransa yagize ati “yego sinavuga ko ntemera Imana cyangwa ko ndi umwemeragato, ariko nanone sinyizera. Mbona ko kwiberaho bisanzwe utemera Imana ari byo byiza.”

Hari abandi bashobora kumva bameze nka John wo muri Amerika, wagize ati “narezwe n’ababyeyi batemeraga Imana. Nkiri umusore sinari nzi niba Imana ibaho cyangwa niba itabaho. Ariko kandi hari igihe najyaga mbyibaza.”

Ese waba waribajije niba Imana ibaho? Waba se waribajije niba ubuzima bufite intego? Wenda ushobora kuba warabonye ko Umuremyi aramutse atabaho, hari ibintu byagora gusobanura. Kimwe muri byo ni inyigisho ivuga ko ubuzima bwaturutse ku kintu kidafite ubuzima. Ikindi ni igitekerezo cy’abahanga mu bya siyansi cy’uko mu isanzure harimo ibintu bituma ubuzima bukomeza kubaho.—Reba agasanduku kavuga ngo “ Ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho.”

Ibyo tumaze gusuzuma bisobanura iki? Bimeze nk’ibyapa byerekana ahantu hari ubutunzi. Nubona gihamya yemeza ko Imana ibaho, kandi ukabona ibisobanuro byizewe ku birebana na yo, bizakugirira akamaro cyane. Reka dusuzume ibintu bine bibigaragaza.

1. INTEGO Y’UBUZIMA

Niba ubuzima bufite intego, dukeneye kuyimenya tukamenya n’icyo twakora ngo igerweho. N’ubundi kandi, niba Imana ibaho tukaba tutabizi, hari ukuri kw’ingenzi cyane twaba tutazi.

Bibiliya ivuga ko Imana ari yo soko y’ubuzima (Ibyahishuwe 4:11). Kubimenya bidufasha bite kugira ubuzima bufite intego? Reka dusuzume icyo Bibiliya ibivugaho.

Mu byaremwe byose byo ku isi, abantu ni bo bihariye. Bibiliya ivuga ko Imana yaturemye mu ishusho yayo, bityo tukaba dushobora kugaragaza imico yayo (Intangiriro 1:27). Nanone Bibiliya yigisha ko abantu bashobora kuba incuti z’Imana (Yakobo 2:23). Nta cyatuma twishimira ubuzima nko kugirana ubucuti n’Umuremyi wacu.

Kuba incuti y’Imana bifite akahe kamaro? Bituma uganira na yo wisanzuye kandi na yo isezeranya ko izakumva ikanagufasha (Zaburi 91:15). Iyo tubaye incuti z’Imana, tumenya uko ibona ibintu. Ibyo bishobora gutuma dusobanukirwa neza ibibazo bikomeye byerekeye ubuzima bwacu.

Niba Imana ibaho tukaba tutabizi, hari ukuri kw’ingenzi cyane twaba tutazi

2. AMAHORO YO MU MUTIMA

Hari ababona imibabaro iri ku isi ntibapfe kwemera ko Imana ibaho. Baribaza bati “kuki Umuremyi ushobora byose areka ibibi n’imibabaro bigakomeza kubaho?”

Bibiliya itanga igisubizo gihumuriza ivuga ko Imana itashakaga ko abantu bababara. Umuntu akimara kuremwa ntiyahuraga n’imibabaro, kandi urupfu ntirwari mu mugambi Imana yari ifitiye abantu (Intangiriro 2:7-9, 15-17). Ese kwizera ibyo biragoye? Byaba se ari inzozi? Oya. Niba hariho Umuremyi ushobora byose kandi wuje urukundo, ubwo ni bwo buzima twakwitega ko yateganyirizaga abantu.

Ni iki cyatumye abantu bahura n’ibibazo bibugarije? Bibiliya ivuga ko Imana yaremanye abantu ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye. Ntitumeze nka za robo, ngo tube twumvira Imana ku gahato. Umugabo n’umugore ba mbere, ari na bo abantu bose bakomotseho, banze kumvira amabwiriza Imana yabahaye. Aho kuyumvira, bagaragaje ubwikunde bakora ibyo bishakiye (Intangiriro 3:1-6, 22-24). Uko kutumvira ni ko kwatumye tugerwaho n’ingaruka zibabaje.

Kuba tuzi ko Imana itari yarateganyije ko habaho imibabaro, bishobora gutuma tugira amahoro yo mu mutima. Kandi ubusanzwe twese dukenera ihumure n’ibyiringiro by’igihe kizaza.

3. IBYIRINGIRO

Abantu bakimara kwigomeka, Imana yatanze isezerano ry’uko yari kuzasohoza umugambi ifitiye isi. Kubera ko ishobora byose nta wushobora kuyikoma imbere (Yesaya 55:11). Vuba aha, izakuraho ingaruka zose zatewe no kuyigomekaho, isohoze umugambi yari ifitiye isi n’abantu.

Ibyo bidufitiye akahe kamaro? Bibiliya irimo amasezerano menshi Imana yatanze y’ibyo izadukorera mu gihe kizaza. Reka dusuzume abiri muri yo.

  • IBIBI BYOSE BIZAVAHO, AMAHORO AGANZE KU ISI. Bibiliya igira iti “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”Zaburi 37:10, 11.

  • INDWARA N’URUPFU BIZAVAHO. Bibiliya igira iti “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye’ ” (Yesaya 33:24). Nanone igira iti “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”Yesaya 25:8.

Kuki dukwiriye kwiringira ayo masezerano y’Imana aboneka muri Bibiliya? Ni uko hari ubuhanuzi bwinshi burimo bwamaze gusohora. Ariko kuba twiringiye ko imibabaro iri hafi kuvaho ntibituvaniraho ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Ni iki kindi Imana idufasha?

4. GUKEMURA IBIBAZO NO GUFATA IMYANZURO

Imana itugira inama zidufasha gukemura ibibazo no gufata imyanzuro myiza. Nubwo imyanzuro myinshi iba yoroheje, hari indi ishobora kutugiraho ingaruka ubuzima bwacu bwose. Nta muntu watugira inama zihuje n’ubwenge, zatugirira akamaro nk’iz’Umuremyi wacu. Ni we uzi icyatubera cyiza kuko azi ibyabayeho n’ibizabaho kandi akaba ari we waduhaye ubuzima.

Bibiliya irimo ibitekerezo bya Yehova Imana kuko ari we wahumekeye abantu batandukanye bakabyandika. Bibiliya igira iti “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.”Yesaya 48:17, 18.

Imana ifite imbaraga zitagira akagero kandi yiteguye kuzikoresha kugira ngo idufashe. Bibiliya ivuga ko Imana ari data wuje urukundo wifuza kudufasha. Igira iti “So wo mu ijuru azaha umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:13). Izo mbaraga zituruka ku Mana zishobora kutuyobora kandi zikadukomeza.

Izo mbaraga wazibona ute? Bibiliya isubiza icyo kibazo igira iti “uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete” (Abaheburayo 11:6). Kugira ngo wemere udashidikanya ko Imana ibaho, wagombye gusuzuma ibimenyetso bibigaragaza.

ESE UZAKORA UBUSHAKASHATSI?

Gushakisha ukuri ku byerekeye Imana bisaba igihe, ariko bishobora kukugirira akamaro. Zirikana ibyabaye kuri Xiujin Xiao wavukiye mu Bushinwa akaba aba muri Amerika. Yagize ati “nubwo nemeraga inyigisho y’ubwihindurize, nari mfite amatsiko yo kumenya Bibiliya. Ku bw’ibyo, natangiye kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Igihe nari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza, nari mpuze cyane ku buryo ntabonaga umwanya uhagije wo kwiga Bibiliya. Ariko nta byishimo nagiraga. Igihe nongeraga gushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kwiga Bibiliya, nagize ibyishimo.”

Ese wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’Umuremyi wacu ari we Yehova Imana? Turagushishikariza gukora ubushakashatsi.