Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inkuta z’umugi wa Itchan Kala muri Khiva

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Uzubekisitani

Twasuye Uzubekisitani

UZUBEKISITANI bisobanurwa ngo “igihugu cy’Abazubeki.” Akarere icyo gihugu giherereyemo kagiye gahabwa amazina atandukanye, ari yo Transagisiyana bisobanurwa ngo “igihugu kiri hagati y’inzuzi,” Taritari na Turukisitani. Ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya 15, imigi ya Uzubekisitani yari ifitiye akamaro abacuruzi bakoreshaga Umuhanda wa Silk, wahuzaga u Bushinwa n’inyanja ya Mediterane. Muri iki gihe, imyenda y’ipamba ni yo yiganje mu masoko yo muri icyo gihugu. Nanone bagira amatapi akoze mu ipamba no mu bwoya bw’intama.

Abazubeki bagiye bakurikiza imico y’abantu b’amoko atandukanye. Abami b’ibihangange n’ingabo zabo banyuze mu misozi yo muri icyo gihugu no mu butayu bwaho. Muri bo harimo Alexandre le Grand wahamenyaniye na Roxane waje kuba umugore we, Genghis Khan wo muri Mongoliya na Timur (uzwi ku izina rya Tamerlane), ukomoka muri Uzubekisitani, akaba ari umwe mu bategetse ubwami bugari ku isi.

Imyambaro gakondo

Muri icyo gihugu hari amazu meza cyane kandi y’amabara menshi afite ibisenge byiburungushuye by’amategura y’ubururu. Amenshi mu mazu ameze atyo ni amashuri.

Umuhanda wa Silk. Wakoreshwaga na Mbere ya Yesu kugeza ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 15, igihe inzira zo mu mazi zijya mu Buhinde zafungurwaga. Uwo muhanda wanyuraga no muri Uzubekisitani y’ubu, wari ihuriro ry’abacuruzi bo hirya no hino ku isi.

Abantu bakora amatapi

Inyanja ya Aral. Iyo nyanja yigeze kuba ikiyaga cya kane kigari ku isi, ariko yatangiye gukama bitewe n’uko bayobeje amazi yayo, kugira ngo akoreshwe mu kuhira imyaka. Uzubekisitani irimo kugerageza gukemura icyo kibazo ifatanyije n’ibindi bihugu byo muri Aziya yo Hagati.

Ihindagurika ry’imyandikire. Muri icyo gihugu hakoreshwaga indimi nyinshi. Ariko igihe Abisilamu bacyigaruriraga, icyarabu ni cyo cyatangiye gukoreshwa. Igihe icyo gihugu cyari kimaze kuba kimwe mu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, inyuguti z’ikilatini ni zo zakoreshejwe, ziza gusimburwa n’iz’igisirilike mu mpera z’imyaka ya za 30. Mu wa 1993, hasohotse itegeko rivuga ko hagomba gukoreshwa inyuguti z’ikizubeki zishingiye ku kilatini.

Imbuto zumishijwe zitanditse mu isoko