Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ijuru

Ijuru

Ibisobanuro abantu batanga ku birebana n’ijuru bishidikanywaho kandi biravuguruzanya. Nyamara ibyo Bibiliya irivugaho bihabanye n’ibyo abantu benshi bigishijwe.

Ijuru ni iki?

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Ibisobanuro batanga ku birebana n’ijuru n’impamvu ririho, biratandukanye. Urugero:

  • Abenshi mu biyita Abakristo bemeranya n’igitabo cyavuze ko mu ijuru ari “ahantu abapfuye bari mu mwami bose bajya.”—New Catholic Encyclopedia.

  • Rabi Bentzion Kravitz yavuze ko Abayahudi bibanda ku buzima bwa none, aho kwibanda ku birebana n’uko bigenda nyuma yo gupfa. Ariko nanone yavuze ko “ubugingo buri mu ijuru bunezerwa cyane kandi bukumva bwegereye Imana kurusha mbere.” Icyakora yunzemo ati “nubwo Abayahudi bemera ijuru, igitabo cy’Amategeko ntikirivugaho byinshi.”

  • Abahindu n’Ababuda bo bemera ko hari ubwoko bwinshi bw’amajuru. Bavuga ko ari ahantu umuntu amara igihe gito amaze gupfa, nyuma yaho akongera akavukira ku isi cyangwa akajya ahandi hantu heza kuruta mu ijuru hitwa Nirivana.

  • Hari abandi batemera na gato ko ijuru ribaho, bakavuga ko icyo gitekerezo nta shingiro gifite.

Ibisobanuro abenshi batanga ku birebana n’ijuru bishidikanywaho

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ikoresha ijambo “ijuru” yerekeza ku bintu bitandukanye. Urugero:

  • Mu Ntangiriro 1:20 havuga ibirebana n’ibiguruka “hejuru y’isi mu isanzure ry’ijuru.” “Ijuru” rivugwa aho ngaho ryerekeza ku isanzure ry’ikirere tubona.

  • Muri Yesaya 13:10 havuga ibirebana n’“inyenyeri zo mu ijuru n’amatsinda y’inyenyeri,” aho hakaba ari hirya y’isi.

  • Nanone Bibiliya ivuga ko Imana iba ‘mu buturo bwayo mu ijuru’ kandi ko “abamarayika [baba] mu ijuru” (1 Abami 8:30; Matayo 18:10). Zirikana ko muri iyo mirongo, ijambo “ijuru” ryerekeza ku hantu nyakuri hatuwe; si imvugo y’ikigereranyo. *

“Reba uri mu ijuru, witegereze uri aho utuye hashyizwe hejuru, hera kandi heza cyane.”Yesaya 63:15.

Ese abantu beza bose iyo bapfuye bajya mu ijuru?

Bibiliya ntiyigisha ko isi ari ahantu h’agateganyo tuba dutegereje gupfa, hanyuma ngo tubone kujya mu ijuru. Ahubwo ivuga ko urupfu rutari mu mugambi Imana yari ifitiye abantu. Tekereza kuri ibi bikurikira.

  • Imana yabwiye umugabo n’umugore we ba mbere iti “mwororoke mugwire mwuzure isi” (Intangiriro 1:28). Abantu bagombaga gutura ku isi iteka ryose. Uwo mugabo n’umugore we bari kuzapfa ari uko gusa basuzuguye Imana. Ikibabaje ni uko bayisuzuguye.—Intangiriro 2:17; 3:6.

  • Uwo mugabo yarigometse bimukururira urupfu we n’umugore we, ndetse n’abari kuzabakomokaho bose (Abaroma 5:12). Ese ibyiringiro abantu bari bafite byarangiriye aho?

  • Bibiliya igira iti “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya” (2 Petero 3:13). * Imana izahindura isi nk’uko yari yarabigambiriye, ikoresheje Ubwami bwayo, “kandi urupfu ntiruzabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ese aho ni mu ijuru cyangwa ni ku isi? Kugira ngo ikintu ‘ntikibeho ukundi,’ kigomba kuba cyarigeze kubaho kandi wibuke ko mu ijuru hatigeze haba urupfu. Bityo rero, uwo murongo werekeza ku bizaba ku isi, ari na ho twaremewe gutura, tukaba twifuza kuzahabana n’abacu. Nanone Bibiliya ivuga ko abapfuye bazazuka bakongera kubonana n’ababo.—Yohana 5:28, 29.

Abantu benshi bashimishijwe cyane no kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ijuru. Urugero, George wahoze ari Umugatolika yagize ati “kuba Bibiliya yigisha ko tuzaba ku isi iteka ryose birampumuriza. Icyo gitekerezo kirumvikana kuruta kujya mu ijuru.” *

“Ijuru ni irya Yehova, ariko isi yayihaye abantu.”Zaburi 115:16.

^ par. 13 Birumvikana ko Imana ari umwuka (Yohana 4:24). Ku bw’ibyo, aho ituye ni ahantu h’umwuka hatandukanye n’isanzure ry’ikirere ryacu.

^ par. 19 “Isi nshya” ivugwa aha ngaha, si undi mubumbe mushya, ahubwo ni abantu bemerwa n’Imana bazaba batuye ku isi.—Zaburi 66:4.

^ par. 20 Bibiliya yigisha ko hari abantu 144.000 batoranyirijwe kuzajya gutegekana na Yesu mu ijuru mu gihe cy’Ubwami bw’Imana.—1 Petero 1:3, 4; Ibyahishuwe 14:1.