Gasuku zitangaje
IZO nyoni zifite amabara arabagirana, ku buryo iyo ziguruka ziva mu biti byo mu ishyamba ubona ziteye amabengeza. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 15, igihe abashakashatsi b’Abanyaburayi bazaga muri Amerika y’Epfo n’iyo Hagati, barazibonye zirabashimisha cyane. Izo nyoni ni gasuku zifite imirizo miremire, ziba mu duce dutandukanye two muri Amerika. Nyuma y’igihe gito, amafoto yazo yatangiye kugaragara ku makarita ya Amerika, akaba yari ikirango cy’icyo bise paradizo nshya yavumbuwe.
Gasuku zose, zaba ingabo cyangwa ingore zigira amabara arabagirana cyane, azitandukanya n’izindi nyoni z’amabara menshi. Zizi ubwenge, zirasabana kandi zigira ijwi rirenga cyane. Zizinduka kare mu gitondo zikagendera hamwe ari nka 30 zijya gushaka ibyokurya harimo intete z’indabyo, imbuto n’ibindi. Ahanini zifatisha ibyokurya amajanja, zikajya zishuna zikoresheje umunwa wazo wigondoye. Zishobora no guhekenya ibishishwa by’imbuto zimeze nk’ubunyobwa, nubwo biba bikomeye. Iyo zimaze guhaga, zijya ku nkombe z’imigezi gutora mu mucanga aho zivana izindi ntungamubiri ziba zikeneye, zizifasha kuvana uburozi mu byo ziba zariye.
“Ikintu cyose [Imana] yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo.”
Ubusanzwe gasuku yose iba ifite iyayo
bibana akaramata, zikanafatanya kwita ku byana byazo. Zikunze kuba mu myobo yo mu biti, iyo ku nkombe no mu migina y’imiswa cyangwa mu bitare byo ku nkombe z’imigezi, aho usanga ingabo n’ingore bisukurana. Nubwo nyuma y’amezi atandatu icyana kiba kimaze gukura, gishobora kumara imyaka itatu kiri kumwe n’ababyeyi bacyo. Gasuku zo mu ishyamba zishobora kurama imyaka 30, ariko izo mu rugo zishobora no kurenza imyaka 60. Zirimo amoko 18, amwe muri yo akaba yagaragajwe aha.