HIRYA NO HINO KU ISI
Ibivugwa ku mibanire y’abantu
Ese ukeneye inama ku bijyanye n’imibanire y’abantu, wabanza kuzishakira muri Bibiliya cyangwa wabanza kuzishakira ahandi? Gereranya inama za kera zirangwa n’ubwenge za Bibiliya n’ibyavuye mu bushakashatsi bwa vuba aha.
U Buhindi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014, bwagaragaje ko abakiri bato bagera kuri 61 ku ijana, bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, babona ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka “nta cyo bitwaye.” Hari umuganga wo mu mugi wa Mumbai, wabwiye ikinyamakuru ati “nubwo bakora iyo mibonano mpuzabitsina, baba bazi neza ko batashakanye. Baba bayikora ijoro rimwe, buri gihe cyangwa bakaba babana batarashakanye, baba bazi ko nta sezerano bafitanye.”
BITEKEREZEHO: Ese indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamwe n’ihungabana, byibasira abakora imibonano mpuzabitsina batarashaka cyangwa ni abayikora barashatse?
Danimarike.
Umuntu uhora atongana n’abagize umuryango we, aba afite ibyago byo gupfa imburagihe. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Copenhague basanze mu bantu 10.000 bapfuye imburagihe mu gihe cy’imyaka 11, abenshi ari ba bandi bahoraga batongana n’abagize umuryango. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko gukemura ibibazo n’amakimbirane byo mu muryango “bishobora kugabanya umubare w’abantu bapfa imburagihe.”
BIBILIYA IGIRA ITI “Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge, kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 564 baherutse kurushinga muri leta ya Luwiziyana, bwagaragaje ko abantu bashwana bakirambagizanya bakongera bagasubirana, baba bafite ibyago byo gutandukana mu myaka itanu ya mbere y’ishyingiranwa ryabo. Nanone, barushaho kugirana amakimbirane kandi ntibagire ibyishimo.
BIBILIYA IGIRA ITI “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”