NIMUKANGUKE! No. 2 2018 | Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza
Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza
Abantu batanga impamvu nyinshi zituma imiryango isenyuka. Ariko se ni iki cyatuma abashakanye bagira umuryango mwiza?
Hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 2015, umubare w’abatanaga muri Amerika bafite imyaka iri hejuru ya 50 wikubye kabiri, naho abafite imyaka iri hejuru ya 65 wikuba gatatu.
Ababyeyi barashobewe: Abahanga bamwe bavuga ko ababyeyi bagomba guhora bashimagiza abana babo, naho abandi bakavuga ko bakwiriye kubakangara.
Abakiri bato barinda baba bakuru bataramenya kwirwanaho.
Nubwo ari uko bimeze, . . .
Abashakanye bashobora kugira ibyishimo kandi bakabana akaramata.
Ababyeyi bashobora kumenya uko bahana abana babo batabahutaje.
Abakiri bato bashobora kumenya kwirwanaho bikazabafasha bamaze gukura.
Ibyo byagerwaho bite? Iyi gazeti ya Nimukanguke! ivuga ibintu 12 byatuma umuryango ugira ibyishimo.
1: Kubana akaramata
Ibintu bitatu byafasha abashakanye kubana akaramata.
2: Gukorera hamwe
Ese ubona uwo mwashakanye nk’umuntu mubana mu nzu imwe, buri wese akora ibyo ashaka?
3: Kubahana
Menya ibintu abashakanye bakora kugira ngo buri wese yumve ko mugenzi we amwubaha.
4: Kubabarira
Ni iki cyagufasha kwirengagiza amakosa y’uwo mwashakanye?
5: Kuganira n’abana
Ibintu bitatu byafasha abashakanye kuganira n’abana babo.
6: Guhana abana
Ese guhana umwana bituma atigirira ikizere?
7: Amahame mbwirizamuco
Ni ayahe mahame wakwigisha abana bawe?
8: Gutanga urugero rwiza
Iyo ibyo uvuga bihuje n’ibyo ukora bifasha abana bawe.
9: Ibikuranga
Ni iki cyafasha abakiri bato gukomera ku byo bizera?
10: Kuba uwizerwa
Iyo ababyeyi bawe bakugirira ikizere biba bigaragaza ko umaze gukura.
11: Kugira umwete
Gukorana umwete bishobora gufasha abakiri bato kubaho neza.
12: Kugira intego
Iyo ugeze ku ntego wiyemeje bituma urushaho kwigirira ikizere, bigatuma wunguka inshuti, kandi bikagushimisha. Dore icyo wakora kugira ngo ugere ku ntego zawe.
Ibindi byafasha umuryango
Inama zo muri Bibiliya zishobora kugufasha kugira umuryango mwiza.