Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bana bawe?

Ni izihe ngaruka ikoranabuhanga rigira ku bana bawe?

Abana ni abahanga mu ikoranabuhanga, ku buryo hari ababagereranya na ba kavukire mu ikoranabuhanga, naho abakuru bakabagereranya n’abimukira mu ikoranabuhanga.

Ariko nanone, hari abavuga ko iyo abakiri bato bamara igihe kinini ku bikoresho by’ikoranabuhanga, bishobora kubagiraho ingaruka zikurikira:

  • Kubatwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

  • Kunnyuzurirwa kuri interineti.

  • Kureba porunogarafiya babishaka cyangwa batabishaka.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

KUBATWA

Bimwe mu bikorerwa kuri interineti, urugero nk’imikino, bibata abantu cyane. Ariko ibyo ntibitangaje, kuko ababishyiraho ari cyo baba bagamije. Hari igitabo cyavuze kiti: “Porogaramu zishyirwa muri terefone, ziba zigamije kudukurura kugira ngo duhore kuri terefone zacu” (Reclaiming Conversation). Uko tumara igihe kuri porogaramu zamamaza, ni ko ba nyirazo bagenda barushaho kunguka.

TEKEREZA: Ese abana bawe babaswe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga? Ni iki wakora ngo ubafashe kujya bamara igihe gikwiriye kuri ibyo bikoresho? —ABEFESO 5:15, 16.

KUNNYUZURWA

Hari abajya kuri interineti bakagaragaza ubugome, bagakoresha amagambo mabi kandi ntibite ku byiyumvo by’abandi. Ibyo bishobora gutuma bannyuzura abandi.

Hari abashobora gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu bidakwiriye, kugira ngo babone abantu benshi babakurikira cyangwa ababereka ko babemera. Nanone iyo umuntu abonye abantu batamutumiye mu bintu runaka, urugero nk’ibirori, bishobora gutuma yumva ko bamupinze.

TEKEREZA: Ese iyo abana bawe bari kuri interineti, bagira ikinyabupfura (Abefeso 4:31)? Iyo abandi batabatumiye biyumva bate?

PORUNOGARAFIYA

Amashusho y’urukozasoni asigaye aboneka cyane kuri interineti kandi mu buryo bworoshye. Nubwo ababyeyi bashobora kugenzura ibyo abana babo bareba, ibyo ntibibabuza kureba ibintu bibi.

Abantu bohererezanya amafoto bambaye ubusa, bashobora kujyanwa mu nkiko. Umuntu ashobora kuregwa icyaha cyo gukwirakwiza porunogarafiya y’abana, bitewe n’amategeko y’igihugu cyangwa imyaka abohererezanya ayo mafoto bafite.

TEKEREZA: Wakora iki ngo ufashe abana bawe kutagwa mu gishuko cyo kohererezanya n’abandi amafoto y’urukozasoni?​—ABEFESO 5:3, 4.

ICYO WAKORA

JYA UTOZA ABANA BAWE

Nubwo abana ari abahanga mu ikoranabuhanga, bakeneye kugirwa inama y’uko barikoresha neza. Hari igitabo cyavuze ko kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga bataramenya uko babikoresha mu buryo bukwiriye, ari bibi. Byaba bimeze nko kubareka ngo basimbukire mu mazi babanje umutwe kandi batazi koga.

IHAME RYA BIBILIYA: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”​—IMIGANI 22:6.

Reba inama zagufasha gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa wandike izo wumva zagufasha.

  • Gusobanurira umwana uko yakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • Gufasha umwana kumenya uko yakwitwara mu gihe batamutumiye

  • Gukumira ibintu bibi bishobora kuza mu bikoresho by’ikoranabuhanga

  • Kugenzura buri gihe ibiri muri terefone y’umwana wawe

  • Kugena igihe umwana agomba kumara ku bikoresho by’ikoranabuhanga ku munsi

  • Kubuza umwana gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nijoro, igihe yagombye kuba aryamye

  • Kubuza abana gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga muri ku meza