NIMUKANGUKE! No. 5 2017 | Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza
Kuki ari ngombwa kwitegura ibiza?
Bibiliya igira iti: “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”—Imigani 27:12.
Iyi gazeti iratwereka icyo twakora mbere y’ibiza, mu gihe k’ibiza na nyuma yaho.
INGINGO Y'IBANZE
Uko wakwirinda akaga mu gihe habaye ibiza
Ibintu bishobora kurokora ubuzima bwawe n’ubw’abandi.
Uko warondereza umuriro na lisansi
Reka turebe ahantu hatatu hadufasha kurondereza umuriro; mu rugo, mu ngendo no mu mirimo.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
Intambara
Mu bihe bya kera Abisirayeli bajyaga mu ntambara, kandi Imana ikabibemerera. Ese ibyo bigaragaza ko Imana yemera intambara ziba muri iki gihe?
INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko twakwirinda imikino iteje akaga
Hari abantu bishora mu mikino iteje akaga, kugira ngo bamenye aho ubushobozi bwabo bugeze. Ese nawe ujya ubikora? Iyi ngingo irakwereka ingaruka z’iyo mikino.
ISI N'ABAYITUYE
Twasuye Kazakisitani
Kera, Abanyakazakisitani bakundaga kwimuka kandi bakibera mu mazu ya muviringo. Ni iki kigaragaza ko Abanyakazakisitani b’ubu babaho nk’aba kera?
ESE BYARAREMWE?
Igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja
Imiterere y’igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja ituma gishobora kukirinda.
Ibindi wasomera kuri interineti
Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?
Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazwiho kutifatanya mu ntambara. Menya impamvu bafashe uwo mwanzuro.
Urukundo rutuma dufashanya mu gihe cy’ibiza
Mu bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova batabaye abagwiririwe n’ibiza.