Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uko twiyumva byatuma dufata imyanzuro myiza buri gihe?

Ni iki abantu benshi bashingiraho bafata imyanzuro?

Ni iki abantu benshi bashingiraho bafata imyanzuro?

Muri rusange, abantu hafi ya bose bemera ko hari ibikorwa byiza n’ibikorwa bibi. Urugero, abantu babona ko ubwicanyi, gufata ku ngufu no guhohotera abana, ari ibikorwa bibi; naho kutavangura, kugaragaza ineza n’impuhwe, bakabona ko ari ibintu byiza. Icyakora abantu benshi bumva ko ku bihereranye n’imibonano mpuzabitsina, kuvugisha ukuri no kurera abana, byo buri wese aba agomba guhitamo uko abyumva. Baba batekereza ko uko wahitamo kubikora kose ntacyo bitwaye. Incuro nyinshi, abantu bafata imyanzuro bitewe n’uko biyumva cyangwa uko abandi babona ibintu. Ese koko buri gihe ibyo byatuma dufata imyanzuro myiza?

ESE DUKWIRIYE GUFATA IMYANZURO DUSHINGIYE KU KUNTU TWIYUMVA?

Inshuro nyinshi dufata imyanzuro dushingiye ku mutimanama wacu, ni ukuvuga uko tubona ibintu cyangwa uko twiyumva (Abaroma 2:14, 15). N’abana bakiri bato, bashobora gutandukanya icyiza n’ikibi kandi n’iyo bakoze ibintu bibi, bagira ubwoba bw’uko bakosheje. Uko tugenda dukura, tugenda turushaho gusobanukirwa icyiza n’ikibi. Ibyo bishobora guterwa n’abantu tumarana igihe, urugero nk’abagize umuryango wacu, abo turi mu myaka imwe, abarimu, abaturanyi bacu, idini dusengeramo n’umuco wacu. Iyo dufashe umwanzuro, umutimanama wacu udufasha kumenya niba uwo mwanzuro uhuje n’ibyo tuzi ku birebana n’icyiza n’ikibi.

Uko tubona icyiza n’ikibi, bishobora gutuma tugaragaza impuhwe, tugashimira abandi, tukishyira mu mwanya wabo kandi ntiturobanure ku butoni. Nanone bishobora gutuma tudakora ikintu kiri bubabaze abandi, kigatuma duseba, cyangwa tukicira urubanza.

Ese uko twiyumva byatuma dufata imyanzuro myiza buri gihe? Umusore ukiri muto witwa Garrick wari warahisemo kubaho uko yishakiye, yaravuze ati: “Nakoraga ibyo nishakiye.” Icyakora, yaje kubona ko gukora ibintu ahuje n’uko abyumva, bitamugiriraga akamaro. Yavuze ko byatumye atishimira ubuzima kubera ko yabagaho yiyandarika, akoresha ibiyobyabwenge, ari umusinzi kandi agira urugomo.

ESE DUKWIRIYE GUFATA IMYANZURO DUSHINGIYE KU KUNTU ABANDI BABONA IBINTU?

Usibye gufata imyanzuro dushingiye ku ko tubona ibintu, nanone inshuro nyinshi tuyifata dushingiye ku kuntu abandi babibona. Ibyo bishobora gutuma dukura amasomo ku byababayeho kandi tukagira ubwenge. Iyo dukoze ibintu abagize umuryango wacu, incuti zacu cyangwa abaturanyi bacu babona ko bikwiriye, bituma batwubaha.

Ese uko abandi babona ibintu, byatuma dufata imyanzuro myiza buri gihe? Umukobwa ukiri muto witwa Priscila, avuga ko gukora ibyo abenshi mu bo bangana bakoraga, byatumye ajya mu ngeso z’ubusambanyi akiri muto. Yaje kubona ko gukora ibyo abandi bita ko ari byiza, bituma abura ibyishimo. Yaravuze ati: “Gukora ibyo abandi babona ko bikwiriye, ntibyigeze bimpa amahoro ahubwo byatumye nkora ibintu by’ubwenge buke kandi biteje akaga.”

ESE HARI ICYO TWAKORA NGO DUFATE IMYANZURO MYIZA?

Uko tubona ibintu n’uko abandi babibona, bishobora kudufasha gufata imyanzuro myiza. Icyakora ibyo byonyine si byo byadufasha. Rimwe na rimwe, dushobora kwiteza ibibazo cyangwa tukabiteza abandi, bitewe nuko tutabanje kureba ingaruka z’imyanzuro tugiye gufata (Imigani 14:12). Nanone ikintu dutekereza ko gikwiriye cyangwa icyo abandi batekereza ko gikwiriye, ntibiba bivuze ko byanze bikunze kizatugirira akamaro cyangwa ko kitazahinduka. Ikindi kandi hari imyifatire abantu babonaga ko idakwiriye, ariko muri iki gihe, bakaba babona nta cyo igitwaye. Nanone, hari iyo babonaga ko nta cyo itwaye ariko ubu bakaba babona ko idakwiriye.

Ese gukurikiza ibitekerezo by’abandi, byatuma buri gihe dufata imyanzuro myiza?

Ese hari ikintu cyadufasha kumenya niba ikintu ari cyiza cyangwa ari kibi? Ese hari amahame dushobora gukurikiza, agatuma dufata imyanzuro myiza muri iki gihe, ndetse no mu gihe kiri imbere?

Igishimishije, ni uko hari ikintu gishobora kudufasha kumenya icyo twakora kugira ngo dufate imyanzuro myiza mu mimerere iyo ari yo yose. Ingingo ikurikira, iradufasha kubona ahantu twakura inama zadufasha gutandukanya icyiza n’ikibi.