Imyanzuro twafata irebana n’icyiza n’ikibi
Amahame tugenderaho ni yo agena niba tuzabaho twishimye cyangwa tubabaye. Ibyo Yehova arabizi, ni nayo mpamvu yifuza ko dukurikiza amahame ye.
Yehova ashaka ko twishima kandi tukagira amahoro.
“Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.
Imana ni yo izi ibyatubera byiza kubera ko ari yo yaturemye. Yifuza ko dukurikiza inama iduha kuko ari twe bifitiye akamaro. Nidukurikiza ibyo Imana idusaba, ntituzajya twibaza niba imyanzuro tuzafata izatugirira akamaro. Buri gihe tuzajya tuba twizeye ko twafashe imyanzuro myiza, izatuma twishima kandi tukagira amahoro.
Yehova ntadusaba gukora ibyo tutashobora.
“Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera.”—Gutegeka 30:11.
Kubaho duhuje n’amahame y’Imana adufasha kugira imyitwarire myiza, bishobora kudusaba guhindura imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu. 1 Yohana 5:3.
Icyakora, Yehova ntadusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Ikindi nanone, Umuremyi wacu azi neza aho ubushobozi bwacu bugarukira. Iyo tumaze kumenya Yehova neza, twibonera ko ‘amategeko ye atari umutwaro.’—Yehova adusezeranya ko azafasha abantu bakurikiza amahame ye
“Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”—Yesaya 41:13.
Dushobora kubaho duhuje n’amahame y’Imana kuko idusezeranya ko izadufasha. Imana ishobora kudufasha ikoresheje Ijambo ryayo Bibiliya, kuko ridutera inkunga kandi rigatuma tugira ibyiringiro.
Abantu babarirwa muri za miliyoni bo hirya no hino ku isi, babonye ko kubaho bakurikiza amahame yo muri Bibiliya, byatumye bagira ubuzima bwiza. None se, kuki wowe utashaka igihe ukiga inama nziza ziboneka muri Bibiliya? Ushobora gutangira usuzuma amasomo ari mu gatabo gashingiye kuri Bibiliya kitwa Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Ushobora kugakura ku rubuga rwa jw.org/rw, ku buntu. Ako gatabo karimo amasomo akurikira:
-
Bibiliya yagufasha ite kugira ubuzima bwiza?
-
Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
-
Ese wemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?
Mu gihe uzaba wiga Ijambo ry’Imana Bibiliya, uzibonera ko rigihuje n’igihe kandi ko “ari iryo kwizerwa uhereye ubu kugeza iteka ryose” (Zaburi 111:8). Kubaho dukurikiza amahame yo muri Bibiliya adufasha kugira imico myiza, ni byo bituma tugira ubuzima bwiza. Icyakora, Imana ntiduhatira gukurikiza amahame yayo (Gutegeka 30:19, 20; Yosuwa 24:15). Buri wese aba agomba kwihitiramo uko azabaho.