Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

Dukunda Data Yehova cyane

Dukunda Data Yehova cyane

“Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.” —1 YOH 4:19.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INSHAMAKE *

1-2. Kuki Yehova yadushyize mu muryango we, kandi se byamusabye iki?

YEHOVA yadushyize mu muryango we ugizwe n’abamusenga. Ibyo nta ko bisa! Uwo muryango ugizwe n’abantu biyeguriye Imana kandi bizera igitambo k’inshungu cy’Umwana wayo. Uwo muryango urangwa n’ibyishimo. Ubuzima bwacu bufite intego, kandi twishimira ko no mu gihe kizaza tuzabaho iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi izaba yahindutse Paradizo.

2 Yehova yadushyize mu muryango we kubera ko adukunda, kandi byamusabye kwigomwa cyane (Yoh 3:16). Bibiliya ivuga ko ‘twaguzwe igiciro cyinshi’ (1 Kor 6:20). Inshungu Yehova yatanze ni yo yatumye tugirana na we ubucuti bukomeye. Ibyo bituma dushobora kumwita Data nubwo ari we ukomeye cyane mu ijuru no ku isi. Ikindi kandi, nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova ni we Mubyeyi uruta abandi bose.

3. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ese Yehova aranzi?”)

3 Dushobora kunga mu ry’umwanditsi wa Bibiliya wabajije ati: “Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki” (Zab 116:12)? Igisubizo kirigaragaza. Nta kintu twabona twakwitura Data wo mu ijuru. Icyakora, urukundo yadukunze rutuma natwe tumukunda. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yoh 4:19). Twagaragaza dute ko dukunda Data wo mu ijuru?

KOMEZA KUBA INSHUTI YA YEHOVA

Tugaragaza ko dukunda cyane Data wo mu ijuru Yehova tumusenga kenshi, tukamwumvira kandi tugafasha abandi kumukunda (Reba paragarafu ya 4-14)

4. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 4:8, kuki twagombye kwihatira kuba inshuti za Yehova?

4 Yehova ashaka ko tuba inshuti ze kandi tugashyikirana na we. (Soma muri Yakobo 4:8.) Adusaba ‘kumusenga ubudacogora,’ kandi igihe cyose aba yiteguye kudutega amatwi (Rom 12:12). Nta na rimwe aba ahuze cyangwa ngo abe ananiwe, ku buryo atatwumva. Natwe tumutega amatwi iyo dusoma Ijambo rye Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo. Nanone tumutega amatwi iyo dukurikira amateraniro twitonze. Iyo abana bakunda kuganira n’ababyeyi babo, ubucuti bafitanye burakomera. Natwe iyo tuganira na Yehova buri gihe, turushaho kuba inshuti ze.

Reba paragarafu ya 5

5. Twanonosora dute amasengesho yacu?

5 Tekereza uko amasengesho utura Yehova aba ameze. Yehova ashaka ko tumubwira ibituri ku mutima byose (Zab 62:8). Twagombye kwibaza tuti: “Ese nsenga Yehova byo kurangiza umuhango, nsa n’uvuga ibintu nafashe mu mutwe, cyangwa mubwira ibivuye ku mutima?” Birumvikana ko ukunda Yehova cyane, kandi wifuza ko ubucuti mufitanye bwarushaho gukomera. Kugira ngo ubigereho ugomba kumuvugisha buri gihe. Jya umubwira uko wiyumva nta cyo umukinze, umubwire ibigushimishije n’ibiguhangayikishije. Ntugatinye kumwiyambaza kuko aba yiteguye kugufasha.

6. Ni iki twakora ngo dukomeze kuba inshuti za Data wo mu ijuru?

6 Niba twifuza gukomeza kuba inshuti za Yehova, tugomba guhora tumushimira. Twemeranya n’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi; imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi. Nta wagereranywa nawe. Nashatse kubivuga no kubirondora, biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose” (Zab 40:5). Gushimira Yehova ntibigomba kuguma mu mitima yacu gusa. Tugomba no kubigaragaza mu byo tuvuga no mu byo dukora. Ibyo bituma tutaba nk’abantu benshi bo muri iki gihe, badashimira Imana ibyo ibakorera. N’ubundi kandi, kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka,” ni uko abantu ari indashima (2 Tim 3:1, 2). Ibyo ntibikatubeho!

7. Ni iki Yehova ashaka ko dukora kandi kuki?

7 Ababyeyi ntibaba bifuza amacakubiri mu bana babo, ahubwo baba bifuza ko baba inshuti. Yehova na we ashaka ko abana be bose babana neza. Mu by’ukuri, urukundo dukundana ni ikimenyetso kigaragaza ko turi Abakristo b’ukuri (Yoh 13:35). Twemeranya n’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!” (Zab 133:1). Iyo dukunda abavandimwe na bashiki bacu, tuba tweretse Yehova ko tumukunda (1 Yoh 4:20). Kuba mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu ‘bagirirana neza, kandi bakagirirana impuhwe,’ nta cyo twabinganya.—Efe 4:32.

GARAGAZA KO UKUNDA IMANA UYUMVIRA

Reba paragarafu ya 8

8. Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 5:3, ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma twumvira Yehova?

8 Yehova ashaka ko abana bumvira ababyeyi babo, kandi ashaka ko natwe tumwumvira (Efe 6:1). Dukwiriye kumwumvira kubera ko ari Umuremyi wacu, akaba aduha ibyo dukenera kugira ngo tubeho kandi akaba ari we mubyeyi w’umunyabwenge kuruta abandi babyeyi bose. Icyakora impamvu y’ingenzi ituma twumvira Yehova, ni uko tumukunda. (Soma muri 1 Yohana 5:3.) Nubwo hari impamvu nyinshi zagombye gutuma tumwumvira, ntaduhatira kubikora. Yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Ubwo rero, iyo duhisemo kumwumvira bitewe n’uko tumukunda, biramushimisha.

9-10. Kumenya amahame y’Imana kandi tukayumvira bitugirira akahe kamaro?

9 Ababyeyi baba bifuza ko abana babo bagira umutekano. Ni yo mpamvu babaha amabwiriza agamije kubarinda. Iyo abana bayakurikije, baba bagaragaje ko biringira ababyeyi babo kandi ko babubaha. None se ubwo, ntidukwiriye kurushaho kumenya amabwiriza Data wo mu ijuru aduha kandi tukayumvira? Iyo tubikoze, tuba tweretse Yehova ko tumukunda, ko tumwubaha kandi natwe bitugirira akamaro (Yes 48:17, 18). Ariko abatumvira Yehova, bakirengagiza amahame ye, bikururira imibabaro myinshi.—Gal 6:7, 8.

10 Kubaho mu buryo bushimisha Yehova, bituma tugira ubuzima bwiza, bikaturinda imihangayiko kandi bigatuma dukomeza kuba inshuti z’Imana. Yehova ni we uzi icyatubera kiza. Aurora uba muri Amerika yaravuze ati: “Nzi neza ko kumvira Yehova bituma umuntu agira ubuzima bwiza cyane.” Twese twemera ko ibyo ari ukuri. Ese nawe kumvira Yehova byakugiriye akamaro?

11. Isengesho ridufasha rite?

11 Isengesho ridufasha kumvira ndetse no mu gihe bigoye. Hari igihe kumvira Yehova bitugora, bitewe n’uko twese turi abanyabyaha. Ariko tugomba guhatana kugira ngo tumwumvire. Umwanditsi wa zaburi yinginze Imana ati: “Umpe kugira umutima utuma nkumvira” (Zab 51:12). Umupayiniya w’igihe cyose witwa Denise yaravuze ati: “Iyo kumvira itegeko rya Yehova bingoye, musenga musaba imbaraga zo gukora ibikwiriye.” Twiringira tudashidikanya ko buri gihe Yehova asubiza amasengesho nk’ayo.—Luka 11:9-13.

JYA UFASHA ABANDI GUKUNDA DATA

12. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 5:1, ni iki dukwiriye gukora?

12 Soma mu Befeso 5:1. Twihatira kwigana Yehova kubera ko turi “abana [be] bakundwa.” Iyo dukunda abandi, tukabagaragariza ineza kandi tukabababarira, tuba twigana imico ye. Iyo abantu batazi Imana babona imyifatire yacu myiza, bishobora gutuma na bo bifuza kuyimenya (1 Pet 2:12). Ababyeyi b’Abakristo bagombye kwihatira gufata abana babo nk’uko Yehova adufata. Iyo babikoze, bishobora gutuma abana babo na bo bifuza kuba inshuti za Yehova.

Reba paragarafu ya 13

13. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire ubutwari?

13 Akenshi abana bato baterwa ishema na ba se kandi bashimishwa no kuvuga ibyiza byabo. Natwe duterwa ishema na Data wo mu ijuru Yehova, kandi twifuza ko abandi bamumenya. Twumva tumeze nk’Umwami Dawidi wanditse ati: ‘Nzirata Yehova’ (Zab 34:2). Byagenda bite se niba kuvuga ibyerekeye Yehova bitugora bitewe n’uko tugira amasonisoni? Twakora iki ngo tugire ubutwari bwo kubwira abandi ibyerekeye Yehova? Icyadufasha ni ukuzirikana ko gufasha abandi kumumenya bimushimisha kandi bikabagirira akamaro. Yehova azatuma tugira ubutwari. Yatumye abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere bashira amanga, kandi natwe azadufasha.—1 Tes 2:2.

14. Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma tubwiriza ni izihe?

14 Yehova ntarobanura ku butoni. Bityo rero, iyo abonye ko dukunda abandi tutitaye ku gace bakomokamo cyangwa imimerere barimo, biramushimisha (Ibyak 10:34, 35). Ikintu kiza twakorera abandi kugira ngo tubereke ko tubakunda, ni ukubagezaho ubutumwa bwiza (Mat 28:19, 20). Ubutumwa bwiza bubagirira akahe kamaro? Ababwemera bagira imibereho myiza muri iki gihe, kandi bakagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri Paradizo.—1 Tim 4:16.

GUKUNDA DATA BIZATUMA UGIRA IBYISHIMO

15-16. Ni izihe mpamvu zituma twishima?

15 Yehova ni umubyeyi wuje urukundo. Ubwo rero, aba ashaka ko abagize umuryango we bagira ibyishimo (Yes 65:14). Nubwo hari igihe duhura n’ibibazo, hari ibintu byinshi bidutera ibyishimo. Urugero, tuzi neza ko Data wo mu ijuru adukunda cyane. Ikindi kandi, dusobanukiwe neza Ijambo ry’Imana Bibiliya (Yer 15:16). Nanone turi mu muryango wihariye w’abantu bakunda Yehova, bagakunda amahame ye yo mu rwego rwo hejuru kandi bagakundana.—Zab 106:4, 5.

16 Dushobora gukomeza kugira ibyishimo kuko tuzi ko mu gihe kiri imbere, ubuzima buzarushaho kuba bwiza. Tuzi ko vuba aha Yehova azakuraho ibibi byose kandi ko Ubwami bwe buzatuma isi yongera kuba Paradizo. Nanone dufite ibyiringiro bihebuje by’uko abapfuye bazazuka, bakongera kubonana n’ababo (Yoh 5:28, 29). Mbega ukuntu tuzishima! Ikiruta byose, twiringiye tudashidikanya ko vuba aha, abazaba bari mu ijuru no ku isi, bose bazaba basingiza Data udukunda kandi bakamusenga uko bikwiriye.

INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye

^ par. 5 Tuzi ko Data Yehova adukunda cyane, kandi yadushyize mu muryango we ugizwe n’abantu bamusenga. Ibyo bituma natwe tumukunda. Twagaragaza dute ko dukunda uwo Mubyeyi utwitaho? Muri iki gice turi busuzume ibintu bifatika twakora.