Ishimire impano yo kwihitiramo ibikunogeye
“Aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.”—2 KOR 3:17.
INDIRIMBO: 62, 65
1, 2. (a) Abantu bavuga iki ku bihereranye n’umudendezo wo kwihitiramo? (b) Bibiliya yigisha iki ku bihereranye n’umudendezo wo kwihitiramo? Ni ibihe bibazo Bibiliya isubiza?
HARI umugore wabwiye incuti ye ati “winsaba kubitekerezaho, wowe mbwira icyo nakora. Ni byo byoroshye.” Uwo mugore yashakaga ko bamubwira icyo yakora aho gukoresha impano y’agaciro yahawe n’Umuremyi we yo kwihitiramo ibimunogeye. Wowe se wishimira kwifatira imyanzuro, cyangwa wifuza ko abandi bakubwira icyo ugomba gukora? Ubona ute impano yo kwihitiramo ibikunogeye?
2 Abantu bamaze imyaka myinshi bajya impaka kuri icyo kibazo. Hari abavuga ko tudafite umudendezo wo kwihitiramo, kuko ibyo dukora byose biba byaragenwe n’Imana mbere y’igihe. Abandi bo bavuga ko twagira umudendezo wo kwihitiramo ari uko gusa dufite umudendezo usesuye wo gukora ibyo dushaka. Ariko kugira ngo dusobanukirwe icyo kibazo neza, tugomba kwifashisha Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya igaragaza ko Yehova yaturemanye ubushobozi bwo gukoresha ubwenge bwacu tukifatira imyanzuro. (Soma muri Yosuwa 24:15.) Nanone Bibiliya isubiza ibibazo nk’ibi ngo: twakoresha dute umudendezo wo kwifatira imyanzuro? Ese uwo mudendezo ugira aho ugarukira? Uko dukoresha uwo mudendezo bigaragaza bite urukundo dukunda Yehova? Twagaragaza dute ko twubaha imyanzuro y’abandi?
ISOMO DUKURA KURI YEHOVA NA YESU
3. Ni uruhe rugero Yehova yatanze mu birebana n’uko akoresha umudendezo we?
3 Yehova ni we wenyine ufite umudendezo usesuye, ariko uko awukoresha ni urugero rwiza kuri twe. Urugero, yatoranyije ishyanga rya Isirayeli ngo ryitirirwe izina rye kandi ribe “umutungo we bwite” (Guteg 7:6-8). Ntiyapfuye kuritoranya gusa. Yehova yashakaga gusohoza ibyo yari yarasezeranyije incuti ye Aburahamu (Intang 22:15-18). Nanone buri gihe Yehova akoresha uwo mudendezo ahuje n’imico ye y’urukundo n’ubutabera. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu yakosoraga Abisirayeli iyo babaga bamusuzuguye. Iyo bihanaga by’ukuri, Yehova yarabababariraga, akavuga ati “nzabakiza ubuhemu bwabo. Nzabakunda ku bushake bwanjye” (Hos 14:4). Urwo ni urugero rwiza rugaragaza uko akoresha umudendezo we kugira ngo afashe abandi.
4, 5. (a) Ni nde wa mbere wahawe impano yo kwihitiramo? Yayikoresheje ate? (b) Ni ikihe kibazo twese twagombye kwibaza?
4 Igihe Yehova yatangiraga kurema, yahaye abamarayika n’abantu impano yo kwihitiramo ibibanogeye. Uwa mbere wahawe iyo mpano, ni Umwana we w’imfura akaba n’‘ishusho y’Imana itaboneka’ (Kolo 1:15). Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari yarahisemo kubera Se indahemuka, ntiyafatanya na Satani kwigomeka. Nyuma yaho igihe yari ku isi, yakoresheje iyo mpano yo kwihitiramo ibimunogeye, yanga kugwa mu bishuko bya Satani (Mat 4:10). Hanyuma mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yabwiye Se ko yari yariyemeje gukora ibyo ashaka. Yaravuze ati “Data, niba ubishaka, undenze iki gikombe. Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Nimucyo tujye twigana Yesu, dukoreshe impano yo kwihitiramo duhesha Yehova icyubahiro, kandi dukora ibyo ashaka. Ese ibyo birashoboka?
5 Yego rwose. Dushobora kwigana Yesu kuko natwe twaremwe mu ishusho y’Imana (Intang 1:26). Icyakora, twe ntidufite umudendezo usesuye nk’uwa Yehova. Ijambo ry’Imana risobanura ko umudendezo wacu ufite aho ugarukira, kandi ko tugomba kubaha imipaka Yehova yadushyiriyeho. Urugero, abagore bagomba kugandukira abagabo babo, n’abana bakumvira ababyeyi babo (Efe 5:22; 6:1). Iyo mipaka yagombye gutuma dukoresha dute impano yo kwihitiramo ibitunogeye? Igisubizo cy’icyo kibazo ni cyo kigena uko bizatugendekera mu gihe kizaza.
GUKORESHA NEZA CYANGWA NABI IMPANO YO KWIHITIRAMO
6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu ari iby’ingenzi ko umudendezo wacu ugira imipaka.
6 Ese umudendezo ufite imipaka ni umudendezo nyakuri? Yego rwose! Kuki twavuga dutyo? Ni ukubera ko iyo mipaka iturinda. Urugero, dushobora guhitamo gutwara imodoka tukajya ahantu kure. Ariko se utekereza ko wakumva ufite umutekano uramutse utwaye imodoka mu muhanda utagira amategeko agenga ibinyabiziga, aho buri wese agendera ku muvuduko ashaka cyangwa ku ruhande rw’umuhanda ashaka? Ntiwakumva ufite umutekano rwose. Imipaka ni ngombwa kugira ngo abantu bose bishimire ibyiza by’umudendezo nyakuri. Reka dusuzume ingero nke zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu imipaka Yehova adushyiriraho itugirira akamaro.
7. (a) Impano yo kwihitiramo yagaragaje ite ko Adamu yari atandukanye n’ibindi biremwa byari muri Edeni? (b) Sobanura uko Adamu yakoresheje impano yo kwihitiramo.
7 Igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere ari we Adamu, yamuhaye impano yo kwihitiramo ibimunogeye, nk’uko yari yarayihaye ibiremwa bye byo mu ijuru. Ibyo byatumye Adamu atandukana n’inyamaswa kuko zo zibaho zikurikije ubugenge. Reka turebe ukuntu Adamu yakoresheje neza iyo mpano. Inyamaswa zaremwe mbere y’abantu. Icyakora Yehova yarekeye Adamu inshingano yo kuzita amazina. Imana ‘yazizaniye uwo muntu kugira ngo arebe uko azita’ amazina. Adamu amaze kuzitegereza zose kandi akaziha amazina, Yehova ntiyaje ngo ayahindure. Ahubwo “uko uwo muntu yitaga buri kintu cyose gifite ubugingo, iryo ni ryo ryabaga izina ryacyo.”—8. Adamu yakoresheje nabi ate impano yo kwihitiramo? Byagize izihe ngaruka?
8 Ikibabaje ni uko Adamu atakomeje kwishimira inshingano Imana yari yaramuhaye yo guhinga no kwita kuri paradizo. Ntiyanyuzwe n’umudendezo uhebuje Imana yari yaramuhaye igira iti ‘mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi n’ibiguruka n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi’ (Intang 1:28). Ahubwo yahisemo kurenga imipaka Imana yari yaramushyiriyeho, arya ku rubuto rwabuzanyijwe. Hashize imyaka myinshi cyane abakomotse kuri Adamu bababara bitewe n’uko yakoresheje nabi impano yo kwihitiramo (Rom 5:12). Nimucyo tujye tuzirikana ingaruka zibabaje z’umwanzuro wa Adamu, maze dukoreshe neza umudendezo wacu kandi twubahe imipaka Yehova yadushyiriyeho.
9. Ni iki Yehova yahitishijemo Abisirayeli? Bahisemo iki?
9 Adamu na Eva baraze ababakomotseho bose kudatungana n’urupfu. Icyakora, bagumanye impano yo kwihitiramo. Ibyo byagaragajwe n’ukuntu Yehova yafataga ishyanga rya Isirayeli. Yabahaye uburyo bwo guhitamo kwemera cyangwa kwanga kuba umutungo we bwite (Kuva 19:3-6). Bahisemo iki? Bihitiyemo kwemera ibyo Imana yabasabaga kugira ngo babe ubwoko bwitirirwa izina ryayo, maze basubiriza icyarimwe bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:8). Ikibabaje ni uko bakoresheje nabi umudendezo wo kwihitiramo, bakica iryo sezerano. Ibyo birimo isomo rikomeye: nimucyo tujye twishimira impano yo kwihitiramo ibitunogeye, dukomeza kuba hafi ya Yehova no kumvira amahame ye akiranuka.—1 Kor 10:11.
10. Ni izihe ngero zigaragaza ko abantu badatunganye bashobora gukoresha neza impano yo kwihitiramo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
10 Mu Baheburayo igice cya 11, dusangamo amazina 16 y’abagaragu b’Imana bahisemo kubaha imipaka Yehova yabashyiriyeho. Ibyo byabahesheje imigisha myinshi n’ibyiringiro. Urugero, Nowa yagaragaje ukwizera gukomeye ahitamo kumvira amabwiriza Imana yari yamuhaye, yubaka inkuge yari kurokora umuryango we bigatuma abantu bakomeza kubaho (Heb 11:7). Aburahamu na Sara bemeye kujya mu gihugu Imana yabasezeranyije. N’igihe bari baratangiye urwo rugendo rurerure, bari bagifite ‘uburyo bwo gusubira’ mu mugi wa Uri wari ukize. Ariko bakomeje guhanga amaso “ibyasezeranyijwe,” kandi ‘bifuzaga ahantu heza cyane kurushaho’ (Heb 11:8, 13, 15, 16). Mose yateye umugongo ubutunzi bwo muri Egiputa, ‘ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha’ (Heb 11:24-26). Tujye twigana ukwizera kw’abo bantu ba kera, twishimire impano yo kwihitiramo ibitunogeye kandi tuyikoreshe dukora ibyo Imana ishaka.
11. (a) Ni uwuhe mugisha dukesha impano yo kwihitiramo ibitunogeye? (b) Ni iki gituma ukoresha neza impano yo kwihitiramo?
11 Nubwo kugira umuntu udufatira imyanzuro bishobora gusa n’aho ari byo byoroshye, byatuma tutabona umugisha uhebuje uvugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20. (Hasome.) Umurongo wa 19 werekana ibyo Imana yahitishijemo Abisirayeli. Umurongo wa 20 ugaragaza ko Yehova yabahaye uburyo buhebuje bwo kumwereka ibyari mu mitima yabo. Natwe dushobora guhitamo gusenga Yehova. Dufite uburyo bwiza bwo gukoresha impano yo kwihitiramo, twubaha Yehova kandi tukagaragaza ko tumukunda.
NTUGAKORESHE NABI IMPANO YO KWIHITIRAMO
12. Twagombye gukoresha dute impano yo kwihitiramo ibitunogeye?
12 Tekereza uramutse uhaye incuti yawe impano y’agaciro. Wakumva umeze ute, uramutse umenye ko yayijugunye cyangwa akayikoresha agirira abandi nabi? Byakubabaza rwose. Noneho tekereza ukuntu Yehova agomba kuba ababara iyo abona abantu bakoresha nabi umudendezo yabahaye wo kwihitiramo, ndetse bakawukoresha bagirira abandi nabi. Bibiliya yari yarahanuye ko mu “minsi y’imperuka,” abantu bari kuba ari “indashima” (2 Tim 3:1, 2). Ntituzigere dukerensa iyo mpano y’agaciro Yehova yaduhaye cyangwa ngo tuyikoreshe nabi. Ariko se, twakwirinda dute kuyikoresha nabi?
13. Twakwirinda dute gukoresha nabi umudendezo wacu wa gikristo?
13 Twese dufite umudendezo wo kwihitiramo incuti, imyambarire n’imyidagaduro. Icyakora, turamutse duhisemo kuba imbata z’ibyifuzo by’imibiri yacu cyangwa tukemera kujyana n’ibigezweho byo muri iyi si, uwo mudendezo ushobora kuba “urwitwazo rwo gukora ibibi.” (Soma muri 1 Petero 2:16.) Aho gukoresha umudendezo wacu ‘duha urwaho umubiri,’ twagombye kuwukoresha mu buryo butuma ‘dukora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo.’—Gal 5:13; 1 Kor 10:31.
14. Kuki twagombye kwiringira Yehova mu gihe dukoresha impano yo kwihitiramo?
14 Yehova yaravuze ati “ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu Yes 48:17). Ubwo rero, tugomba kwiringira Yehova kandi tukemera imipaka yadushyiriyeho idufasha gufata imyanzuro myiza. Tugomba kwemera twicishije bugufi ko “inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yer 10:23). Ntituzigere tugwa mu mutego wo kwishingikiriza ku buhanga bwacu nk’uko Adamu n’Abisirayeli bigometse babigenje. Ahubwo tujye ‘twiringira Yehova n’umutima wacu wose.’—Imig 3:5.
nzira ukwiriye kunyuramo” (JYA WUBAHA UMUDENDEZO ABANDI BAFITE WO KWIHITIRAMO
15. Ihame riboneka mu Bagalatiya 6:5 ritwigisha iki?
15 Tugomba kubaha umudendezo abandi bafite wo kwifatira imyanzuro. Kubera iki? Ni ukubera ko twese twahawe impano yo kwihitiramo ibitunogeye. Bityo rero, Abakristo ntibashobora guhora bafata imyanzuro imwe. Ibyo ni ko bimeze no ku bihereranye n’imyitwarire yacu na gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Ibuka ihame riboneka mu Bagalatiya 6:5. (Hasome.) Iyo dusobanukiwe ko buri wese “aziyikorera uwe mutwaro,” bituma twubaha uburenganzira abandi bafite bwo kwihitiramo ibibanogeye.
16, 17. (a) Ni mu buhe buryo umudendezo wo kwihitiramo wateje ikibazo mu itorero ry’i Korinto? (b) Pawulo yakemuye ate icyo kibazo? Ibyo bitwigisha iki ku birebana n’uburenganzira abandi bafite?
16 Reka dusuzume urugero rwo muri Bibiliya, rugaragaza impamvu tugomba kubaha umudendezo abavandimwe bacu bafite wo kwifatira imyanzuro. Abakristo b’i Korinto bigeze kujya impaka ku birebana no kurya inyama zashoboraga kuba zatuwe ibigirwamana, ariko zikaza gucuruzwa mu isoko. Hari abavugaga bati “nshobora kurya izo nyama nta kibazo kuko n’ubundi ikigirwamana nta cyo ari cyo.” Ariko abari barahoze basenga ibigirwamana bo bumvaga ko kurya izo nyama byari kuba ari nko gusenga ibyo bigirwamana (1 Kor 8:4, 7). Icyo kibazo cyari gikomeye, kandi cyashoboraga guteza amacakubiri mu itorero. None se Pawulo yakoze iki kugira ngo afashe Abakristo b’i Korinto kubona ibintu nk’uko Imana ibibona?
17 Pawulo yatangiye yibutsa impande zombi ko ibyokurya atari byo byari gutuma bashimwa n’Imana (1 Kor 8:8). Hanyuma yababwiye ko bagombaga gukomeza kwirinda kugira ngo ‘uburenganzira bafite butabera igisitaza abadakomeye’ (1 Kor 8:9). Nanone yabwiye abari bafite umutimanama woroshye ko batagombaga gucira imanza abahitamo kurya izo nyama (1 Kor 10:25, 29, 30). Bityo rero, muri icyo kibazo gikomeye kirebana no gusenga, buri Mukristo yagombaga kwifatira umwanzuro uhuje n’umutimanama we. None se niba Abakristo barashoboraga kwifatira umwanzuro ku kibazo gikomeye nk’icyo, twe ntitwagombye kubaha uburenganzira abavandimwe bacu bafite bwo kwifatira imyanzuro mu bibazo byoroheje kurushaho?—1 Kor 10:32, 33.
18. Wagaragaza ute ko wishimira impano yo kwihitiramo ibikunogeye?
18 Yehova yaduhaye impano yo kwihitiramo ibitunogeye kandi iduhesha umudendezo nyakuri (2 Kor 3:17). Twishimira iyo mpano kubera ko ituma dufata imyanzuro igaragaza ko dukunda Yehova. Nimucyo tujye dukomeza kugaragaza ko dushimira ku bw’iyo mpano y’agaciro, tuyikoreshe mu buryo bushimisha Imana kandi twubahe uko abandi bahitamo kuyikoresha.