Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”

“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”

‘Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza, ube indahemuka mu byo ukora.’—ZAB 37:3.

INDIRIMBO: 133, 63

1. Ni ubuhe bushobozi Yehova yaremanye abantu?

YEHOVA yaremanye abantu ubushobozi butangaje. Yaduhaye ubushobozi bwo gutekereza, tukaba tubukoresha dukemura ibibazo kandi duteganya iby’igihe kizaza (Imig 2:11). Yaduhaye imbaraga zo gukora ibyo twateganyije, tukagera ku ntego zacu (Fili 2:13). Nanone yaturemanye umutimanama utuma dutandukanya icyiza n’ikibi, ukadufasha kwirinda gukora ibibi, ukadufasha no kwikosora mu gihe twakosheje.—Rom 2:15.

2. Yehova aba yiteze ko dukoresha dute ubushobozi bwacu?

2 Yehova aba atwitezeho ko dukoresha neza ubushobozi dufite. Kubera iki? Ni ukubera ko adukunda kandi akaba azi ko iyo dukoresheje neza impano dufite, tugira ibyishimo. Urugero, Ibyanditswe by’igiheburayo bigira biti “imigambi y’umunyamwete izana inyungu.” Nanone bigira biti “ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose” (Imig 21:5; Umubw 9:10). Mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo na ho hagira hati “igihe cyose dufite uburyo bwo gukora ibyiza, nimucyo tujye tubikorera bose.” Nanone hari ahagira hati ‘dukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, tujye tuyikoresha dukorerana’ (Gal 6:10; 1 Pet 4:10). Biragaragara ko Yehova yifuza ko dukora ibintu bitugirira akamaro bikakagirira n’abandi.

3. Ni ibihe bintu tudashobora gukora?

3 Icyakora Yehova azi ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira. Ntidushobora gukuraho kudatungana, icyaha n’urupfu. Nta nubwo dushobora kuyobora abandi, kuko buri wese afite umudendezo wo kwihitiramo (1 Abami 8:46). Nanone nubwo twagira ubwenge bungana gute, tuzahora turi nk’abana utugereranyije na Yehova.—Yes 55:9.

Mu gihe uhanganye n’ibibazo, “jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Tugomba buri gihe kwishingikiriza kuri Yehova, tukiringira ko azadufasha kandi akadukorera ibyo twe tudashobora kwikorera. Icyakora twagombye gukora ibyo dushoboye tugakemura ibibazo kandi tugafasha abandi. (Soma muri Zaburi ya 37:3.) Muri make, tugomba ‘kwiringira Yehova kandi tugakora ibyiza.’ Nanone tugomba ‘kuba indahemuka mu byo dukora.’ Muri iki gice, tugiye gusuzuma isomo tuvana kuri Nowa, Dawidi n’abandi bagaragu b’Imana b’indahemuka bishingikirije kuri Yehova kandi bagakora ibikwiriye. Turi bubone ko hari ibyo batashoboraga gukora, ariko ko bahisemo kwibanda ku byo bashoboraga gukora.

MU GIHE DUKIKIJWE N’ABANTU BABI

5. Sobanura ikibazo Nowa yari ahanganye na cyo.

5 Nowa yabaga mu isi “yari yuzuye urugomo” n’ubwiyandarike (Intang 6:4, 9-13). Nubwo yari azi ko Yehova yari kuzakuraho ibyo bikorwa bibi byose, agomba kuba yarababazwaga n’ibyo abantu bakoraga. Icyakora Nowa yari asobanukiwe ko hari ibintu atashoboraga gukora, ariko ko hari n’ibyo yashoboraga gukora.

Kurwanywa mu murimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 6-9)

6, 7. (a) Ni iki Nowa atashoboraga gukora? (b) Ni mu buhe buryo dufite ikibazo nk’icyo Nowa yari afite?

6 Ibyo Nowa atashoboraga gukora: Nubwo Nowa yatangaje mu budahemuka ubutumwa bwa Yehova bwo kuburira abantu babi, ntiyashoboraga kubahatira kumvira uwo muburo, kandi ntiyashoboraga gutuma Umwuzure uza mbere y’igihe. Nowa yagombaga kwiringira ko Yehova yari gusohoza isezerano rye ryo gukuraho ibibi kandi ko yari kubikora igihe kigeze.—Intang 6:17.

7 Natwe tuba mu isi yuzuye ibikorwa bibi, kandi tuzi ko Yehova yadusezeranyije ko azayirimbura (1 Yoh 2:17). Ariko ntidushobora guhatira abantu kwemera ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’ Nta n’icyo twakora ngo dutume “umubabaro ukomeye” utangira mbere y’igihe (Mat 24:14, 21). Tugomba kwigana Nowa, tukagira ukwizera gukomeye kandi tukiringira ko vuba aha Imana izagira icyo ikora (Zab 37:10, 11). Tuzi neza ko Yehova atazemera ko iyi si mbi irenza n’umunsi umwe ku gihe yateganyije kuyirimburiraho.—Hab 2:3.

8. Ni mu buhe buryo Nowa yibanze ku byo yashoboraga gukora? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Ibyo Nowa yashoboraga gukora: Nowa ntiyaciwe intege n’uko hari ibyo atashoboraga gukora, ahubwo yibanze ku byo yashoboraga gukora. Nowa yatangaje mu budahemuka ubutumwa bw’umuburo, kuko yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet 2:5). Uwo murimo watumye akomeza kugira ukwizera gukomeye. Nanone yakoresheje imbaraga ze n’ubwenge bwe, kugira ngo asohoze inshingano Imana yari yaramuhaye yo kubaka inkuge.—Soma mu Baheburayo 11:7.

9. Twakwigana dute urugero rwa Nowa?

9 Natwe twigana Nowa, tukihatira ‘gukora byinshi mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58). Mu byo dushobora gukora, harimo kubaka no kwita ku mazu dusengeramo, kwitangira gukora imirimo mu makoraniro cyangwa gukora ku biro by’ishami cyangwa ku biro by’ubuhinduzi byo mu karere kitaruye. Ikiruta byose ariko, dukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza kubera ko tuzi ko uwo murimo utuma ibyiringiro dufite birushaho gukomera. Hari mushiki wacu w’indahemuka wagize ati “iyo ubwira abandi imigisha y’Ubwami bw’Imana, wibonera ko abantu badafite ibyiringiro kandi bumva ko ibibazo byabo bizahoraho.” Umurimo wo kubwiriza utuma turangwa n’icyizere, ntiducike intege mu isiganwa turimo ry’ubuzima.—1 Kor 9:24.

MU GIHE DUKOZE AMAKOSA

10. Sobanura ibyo Dawidi yakoze.

10 Yehova yavuze ko Umwami Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima we ushaka’ (Ibyak 13:22). Muri rusange, Dawidi yari indahemuka. Icyakora yakoze icyaha gikomeye. Yasambanye na Batisheba. Byarushijeho kuba bibi igihe yashakaga kubihisha, agategeka ko umugabo wa Batisheba witwaga Uriya yicirwa ku rugamba. Dawidi yahaye Uriya urwandiko rwo kumwicisha, aba ari we urujyana (2 Sam 11:1-21). Icyakora, ibyo Dawidi yakoze byaje kumenyekana (Mar 4:22). Ariko se bimaze kumenyekana, Dawidi yabyitwayemo ate?

Ibyaha wakoze kera (Reba paragarafu ya 11-14)

11, 12. (a) Ni iki Dawidi atashoboraga gukora amaze gucumura? (b) Yehova azadukorera iki nitwihana?

11 Ibyo Dawidi atashoboraga gukora: Dawidi ntiyashoboraga guhindura ibyo yari yakoze. Nta ho yari guhungira ingaruka z’amakosa ye, kandi hari n’izari kuzamukurikirana ubuzima bwe bwose (2 Sam 12:10-12, 14). Ni yo mpamvu yagombaga kugira ukwizera. Yagombaga kwiringira ko niyihana by’ukuri, Yehova yari kumubabarira kandi akamufasha kwihanganira ingaruka z’amakosa ye.

12 Twese turacumura kuko tudatunganye. Hari amakosa aba akomeye kurusha andi. Hari ubwo tuba tudashobora kugira icyo duhindura kuri ayo makosa, uretse kwirengera ingaruka zayo (Gal 6:7). Ariko twizera ko nitwihana, Yehova azatuba hafi mu bihe bigoye, nubwo ari twe tuba twabyiteye.—Soma muri Yesaya 1:18, 19; Ibyakozwe 3:19.

13. Dawidi yakoze iki kugira ngo yongere kugirana na Yehova imishyikirano myiza?

13 Ibyo Dawidi yashoboraga gukora: Dawidi yemeye ko Yehova amufasha akongera kugirana na we imishyikirano myiza. Yemeye gukosorwa n’umuhanuzi Natani wari uhagarariye Yehova (2 Sam 12:13). Nanone Dawidi yasenze Yehova, yatura ibyaha bye kandi agaragaza ko yifuzaga kongera kwemerwa na we (Zab 51:1-17). Aho kugira ngo Dawidi akomeze kwicira urubanza bitewe n’amakosa yakoze, yayakuyemo isomo. Koko rero, ntiyigeze yongera gukora ibyaha bikomeye. Nyuma yaho yapfuye ari uwizerwa, kandi Yehova ntiyigeze yibagirwa ubudahemuka bwe.—Heb 11:32-34.

14. Ni irihe somo dukura kuri Dawidi?

14 Ni irihe somo dukura kuri Dawidi? Ni uko iyo dukoze icyaha gikomeye, tuba tugomba kwicuza tubikuye ku mutima kandi tugasaba Yehova imbabazi. Tugomba kumwaturira ibyaha byacu (1 Yoh 1:9). Nanone tugomba gusanga abasaza bakadufasha. (Soma muri Yakobo 5:14-16.) Iyo dukoresheje ubwo buryo Yehova yateganyije, tuba tugaragaje ko twizera ko azadukiza kandi akatubabarira. Hanyuma byaba byiza tuvanye isomo ku makosa twakoze, tugakomeza gukorera Yehova kandi tugategereza igihe kiri imbere dufite icyizere.—Heb 12:12, 13.

IGIHE HARI IBINDI BIBAZO

Uburwayi (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni irihe somo dukura kuri Hana?

15 Ushobora kuba uzi n’abandi bagaragu b’indahemuka bo mu gihe cya kera biringiye Yehova, kandi bagakora ibikwiriye. Urugero, Hana yari ingumba kandi nta cyo yashoboraga kubikoraho. Ariko yiringiye ko Yehova yari kumuhumuriza, akomeza kujya gusengera mu ihema ry’ibonaniro, agasuka imbere ye ibimuri ku mutima (1 Sam 1:9-11). Yadusigiye urugero rwiza rwose! Iyo duhanganye n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo tudashobora kugira icyo dukoraho, twikoreza Yehova imihangayiko yacu twiringiye ko atwitaho (1 Pet 5:6, 7). Nanone dukora uko dushoboye kose kugira ngo amateraniro ya gikristo n’andi mafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa, atugirire akamaro.—Heb 10:24, 25.

Abana bakunaniye (Reba paragarafu ya 16)

16. Ni irihe somo ababyeyi bavana kuri Samweli?

16 Byifashe bite se ku babyeyi bafite abana baretse ukuri? Samweli ageze mu za bukuru, ntiyashoboraga guhatira abahungu be bari bamaze gukura gukomeza gukurikiza amahame akiranuka yari yarabigishije (1 Sam 8:1-3). Yagombaga kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova. Icyakora Samweli yashoboraga gukomeza kuba indahemuka kandi agashimisha Se wo mu ijuru Yehova (Imig 27:11). Muri iki gihe, hari ababyeyi b’Abakristo benshi bafite ikibazo nk’icya Samweli. Biringira ko kimwe n’umubyeyi uvugwa mu mugani w’umwana w’ikirara, Yehova na we ahora yiteguye kwakira abanyabyaha bihannye (Luka 15:20). Abo babyeyi na bo bihatira gukomeza kubera Yehova indahemuka, bizeye ko urugero batanga ruzafasha abana babo kugaruka mu muryango wa Yehova.

Ubukene (Reba paragarafu ya 17)

17. Kuki urugero rw’umupfakazi w’umukene rudutera inkunga?

17 Nanone tekereza umupfakazi w’umukene wo mu gihe cya Yesu. (Soma muri Luka 21:1-4.) Nta cyo yashoboraga gukora ku bikorwa by’ubuhemu byakorerwaga mu rusengero (Mat 21:12, 13). Nta n’icyo yashoboraga gukora ku bukene yari afite. Ariko yatanze abikuye ku mutima ‘uduceri tubiri yari atezeho amakiriro.’ Yagaragaje ko yiringiraga Yehova n’umutima we wose, kandi yari azi ko nashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, Yehova azamuha ibindi akeneye. Ukwizera uwo mupfakazi w’indahemuka yari afite, kwatumye ashyigikira gahunda y’ugusenga k’ukuri yari yarashyizweho. Natwe rero, twiringira ko nidushaka mbere na mbere Ubwami, Yehova azaduha ibyo dukeneye.—Mat 6:33.

18. Tanga urugero rw’umugaragu wa Yehova wo muri iki gihe wari ufite imitekerereze ikwiriye.

18 Muri iki gihe, hari bagenzi bacu benshi duhuje ukwizera bagaragaje ko biringira Yehova kandi bakora ibikwiriye. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Malcolm wakomeje kuba indahemuka kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 2015. We n’umugore we bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova kandi banyuze mu bihe bibi no mu byiza. Yaravuze ati “ubuzima buragoye, ariko Yehova aha imigisha abamwishingikirizaho.” Malcolm yatanze inama agira ati “jya usenga usaba kugira umwete no kugira icyo ugeraho mu murimo wa Yehova uko bishoboka kose. Jya wibanda ku byo ushobora gukora, aho kwibanda ku byo udashobora gukora.” *

19. (a) Kuki isomo ry’umwaka wa 2017 riziye igihe? (b) Uzashyira mu bikorwa ute isomo ry’umwaka wa 2017?

19 Iyi si igenda ‘irushaho kuba mbi.’ Bityo dushobora kwitega ko ingorane duhura na zo zizarushaho gukomera (2 Tim 3:1, 13). Ubwo rero, ni iby’ingenzi kuruta mbere hose ko twirinda guheranwa n’izo ngorane. Ahubwo tugomba kwiringira Yehova byimazeyo, kandi tukibanda ku byo dushobora gukora. Isomo ry’umwaka wa 2017 riziye igihe rwose. Rigira riti “jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza.” —Zab 37:3.

Isomo ry’umwaka wa 2017: “Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”Zaburi 37:3