UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2020
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 4-31 Gicurasi 2020.
Gukunda Yehova bizatuma ubatizwa
Urukundo ukunda Yehova rushobora gutuma ubatizwa. Ariko se ni iki gishobora kukubuza kubatizwa?
Ese witeguye kubatizwa?
Gusuzuma ibivugwa muri iki gice, biri bugufashe kumenya umwanzuro wafata.
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
“Turi hano! Mube ari twe mutuma!”
Jack na Marie-Line basobanura icyatumye bakora umurimo w’igihe cyose n’icyabafashaga kumenyera inshingano nshya bahabwaga.
Ni ryari wagombye kuvuga?
Suzuma ingero zo muri Bibiliya zadufasha kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka.
Mukundane cyane
Yesu yavuze ko urukundo ari rwo ruranga Abakristo b’ukuri. Urukundo rwadufasha rute guharanira amahoro, kutarobanura ku butoni no kwakira abashyitsi?
Ese wari ubizi?
Ese hari ibimenyetso bitari ibyo muri Bibiliya bigaragaza ko Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa?
Ibibazo by’abasomyi
Abarinzi b’urusengero rw’Abayahudi bari bantu ki, kandi bari bashinzwe iki?