Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese hari ibimenyetso bitari ibyo muri Bibiliya bigaragaza ko Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa?

Bibiliya ivuga ko Abamidiyani bajyanye Yozefu muri Egiputa. Nyuma yaho Yakobo n’umuryango we bavuye i Kanani bimukira muri Egiputa, batura i Gosheni, mu bibaya by’uruzi rwa Nili (Intang 47:1, 6). Abisirayeli ‘bakomeje kwiyongera no gukomera cyane,’ bituma Abanyegiputa babatinya, maze babagira abacakara.—Kuva 1:7-14.

Hari abavuga ko ibivugwa muri iyo nkuru yo muri Bibiliya bitabayeho. Icyakora hari ibimenyetso bigaragaza ko abakomoka kuri Shemu * babaye abacakara muri Egiputa.

Urugero, hari ibintu abashakashatsi bavumbuye mu matongo y’imidugudu ya kera yari mu majyaruguru ya Egiputa, bigaragaza ko Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa. Dr. John Bimson yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko muri ako gace habaga imidugudu 20 cyangwa irenga y’abakomokaga kuri Shemu. Nanone umuhanga mu by’amateka ya Egiputa witwa James K. Hoffmeier yaravuze ati: “Hagati y’umwaka wa 1800 n’uwa 1540 Mbere ya Yesu, abakomoka kuri Shemu bo mu burengerazuba bwa Aziya, bakundaga kwimukira muri Egiputa kuko babonaga ari heza.” Yongeyeho ati: “Aburahamu, Isaka na Yakobo na bo babayeho muri icyo gihe, kandi gihuza n’ibivugwa mu Ntangiriro.”

Hari ikindi kintu kemeza ko Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa, cyabonetse mu magepfo ya Egiputa. Ni inyandiko yo ku mfunzo yo hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 1600 Mbere ya Yesu, iriho amazina y’abacakara bakoraga mu rugo rw’umuntu waho. Muri ayo mazina harimo asaga 40 y’abakomoka kuri Shemu. Bamwe bari abatetsi, ababoshyi n’abandi. Hoffmeier agira ati: “Kuba muri urwo rugo rumwe gusa rw’i Thebaid [mu magepfo ya Egiputa] hari abantu basaga mirongo ine, bigaragaza ko muri Egiputa hose, cyanecyane mu bibaya bya Nili, hashobora kuba harabaga abantu benshi bakomoka kuri Shemu.”

Umushakashatsi mu byataburuwe mu matongo witwa David Rohl yanditse ko amwe mu mazina ari muri iyo nyandiko ajya gusa n’amazina yo muri Bibiliya. Harimo ajya kumera nka Isakari, Asheri na Shifura (Kuva 1:3, 4, 15). Rohl yanzura agira ati: “Icyo ni ikimenyetso kidasubirwaho kigaragaza ko Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa.”

Dr. Bimson agira ati: “Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko Abisirayeli babaye abacakara muri Egiputa kandi bakaza kuhava, ni ukuri kandi n’amateka arabyemeza.”

^ par. 4 Shemu ni umwe mu bahungu batatu ba Nowa. Mu bakomoka kuri Shemu hashobora kuba harimo Abelamu, Abashuri, Abakaludaya, Abisirayeli, Abasiriya n’amoko atandukanye y’Abarabu.