Ikibazo cyoroheje cyatumye abona abantu benshi yigisha Bibiliya
Mushiki wacu witwa Mary n’umugabo we John a, baba mu gihugu kirimo abantu benshi baturutse muri Filipine baje kuhaba no kuhakorera kandi kubwiriza abo bantu birabashimisha. Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, Mary ntiyigishije Bibiliya abantu bo mu gihugu yabagamo gusa, ahubwo yigishije n’abo hirya no hino ku isi. Yabigenje ate?
Mary yabazaga abo yigisha Bibiliya ati: “Ese hari undi muntu uzi waba wifuza kwiga Bibiliya?” Iyo babyemeraga, yarababazaga ati: “Ese mwampuza na we?” Icyo kibazo cyoroheje cyatumaga yigisha abantu benshi. Impamvu ni uko iyo abantu babaga bakunze ibyo biga muri Bibiliya, bumvaga bashaka ko bene wabo n’incuti zabo na bo babimenya. None se iyo Mary yabazaga abo yigisha Bibiliya icyo kibazo bakoraga iki?
Hari umuntu Mary yigishaga Bibiliya witwa Jasmin wamuhuje n’abandi bantu bane kugira ngo abigishe Bibiliya. Umwe muri abo bantu witwa Kristine yashimishijwe cyane n’ibyo yigaga ku buryo yasabye Mary kujya amwigisha kabiri mu cyumweru. Igihe Mary yabazaga Kristine niba hari undi muntu azi wifuza kwiga Bibiliya, Kristine yaramushubije ati: “Cyane rwose! Nzaguhuza n’incuti zanjye na zo uzigishe.” Nyuma y’ibyumweru bike, Kristine yamuhuje n’incuti ze enye zifuzaga kwiga Bibiliya. Nyuma yaho, Kristine yamuhuje n’izindi ncuti ze kandi na zo zamurangiye abandi bantu bifuza kwiga Bibiliya.
Nanone Kristine yifuzaga ko abagize umuryango we baba muri Filipine biga Bibiliya. Ubwo rero yavuganye n’umukobwa we witwa Andrea. Uwo mukobwa yabanje kwibwira ati: “Abahamya ba Yehova ndumva ntazi ibyabo! Ntibemera Yesu kandi bakoresha gusa Isezerano rya Kera.” Ariko amaze kwiga Bibiliya inshuro imwe, yaje gusanga burya yarafataga Abahamya ba Yehova uko batari. Iyo yabaga yiga Bibiliya yaravugaga ati: “Niba Bibiliya ari yo ibivuze, ubwo ni ukuri!”
Hagati aho, Andrea yahuje Mary n’incuti ze ebyiri n’undi muntu bakoranaga, na bo batangira kwiga Bibiliya. Nanone kandi, iyo Mary yabaga yigisha Andrea ntiyabaga azi ko hari nyirasenge wa Andrea ufite ubumuga bwo kutabona witwa Angela, wabaga abateze amatwi. Umunsi umwe, Angela yasabye Andrea kumuhuza na Mary ngo ajye amwigisha Bibiliya. Angela yakundaga cyane ibyo yigaga. Mu mezi make gusa, yari amaze gufata mu mutwe imirongo myinshi yo muri Bibiliya, ku buryo yifuzaga kujya yiga inshuro enye mu cyumweru! Yatangiye kujya no mu materaniro
buri gihe, akoresheje ikoranabuhanga rya videwo abifashijwemo na Andrea.Igihe Mary yamenyaga ko umugabo wa Kristine witwa Joshua yabaga ari hafi aho, igihe babaga biga Bibiliya, Mary yamusabye ko na we yajya aza akumva ibyo biga. Joshua yaravuze ati: “Nzajya nza numve gusa ariko ntimuzagire ibibazo mumbaza. Nimugira icyo mumbaza nzahita nigendera.” Igihe bari bamaze iminota itanu gusa biga, Joshua yari amaze kubaza ibibazo byinshi biruta n’ibyo Kristine yabazaga kandi yifuzaga ko bakomeza kuganira kuri Bibiliya.
Ikibazo cyoroheje Mary yabazaga cyatumye abona abantu benshi yigisha Bibiliya. Kubera ko yari afite abantu benshi yigisha Bibiliya, yasabye abandi Bahamya ba Yehova kumufasha kubigisha. Icyo kibazo yabazaga cyatumye abona abantu 28 yigisha Bibiliya babaga mu bihugu bine.
Wa mwigishwa wa mbere wavuzwe muri iyi nkuru witwa Jasmin, yabatijwe mu kwezi kwa kane 2021. Kristine we yabatijwe mu kwezi kwa gatanu 2022, nyuma asubira muri Filipine kubana n’umuryango we. Hari abandi bigishwa babiri Kristine yari yarahuje na Mary, na bo babatijwe. Hashize amezi make Angela na we yarabatijwe, none ubu ni umupayiniya w’igihe cyose. Wa mugabo wa Kristine witwa Joshua n’umukobwa wabo witwa Andrea, hamwe n’abandi bigishwa ba Bibiliya, bakomeje kwiga Bibiliya no gukurikiza ibyo biga.
Mu kinyejana cya mbere, hari abantu benshi babwiraga incuti zabo na bene wabo ibyo babaga bazi kuri Yesu (Yoh. 1:41, 42a; Ibyak. 10:24, 27, 48; 16:25-33). Ubwo rero nawe ushobora kubaza abo wigisha Bibiliya uti: “Ese hari undi muntu waba uzi wifuza kwiga Bibiliya?” Nta wamenya! Kubabaza ikibazo nk’icyo cyoroheje bishobora gutuma ubona abantu benshi bifuza kwiga Bibiliya.
a Amazina amwe yarahinduwe.