Uko waba incuti nziza
ESE hari igihe wari uhanganye n’ikibazo ariko ukabura uwagufasha? Bibiliya ivuga ko turi mu ‘bihe bigoye kwihanganira,’ kandi ibyo bishobora gutuma twumva ducitse intege kubera ko twumva ko nta muntu dufite twabwira ibibazo dufite (2 Tim. 3:1). Icyakora, ntidukwiriye guhangana n’ibibazo byacu turi twenyine. Bibiliya ivuga ko incuti nziza zishobora kudufasha mu “gihe cy’amakuba.”—Imig. 17:17.
UKO INCUTI NZIZA ZAGUFASHA
Iyo intumwa Pawulo yabaga yagiye mu ngendo z’ubumisiyonari, yajyanaga na bamwe mu ncuti ze kandi baramufashaga cyane (Kolo. 4:7-11). Igihe yari afungiwe i Roma, izo ncuti ze zamukoreye ibyo we ubwe atashoboraga kwikorera. Urugero, Epafuradito yashyiriye Pawulo ibintu abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ry’i Filipi bari bamwoherereje (Fili. 4:18). Tukiko we yajyanye mu matorero atandukanye amabaruwa Pawulo yari yanditse (Kolo. 4:7). Kuba incuti za Pawulo zaramufashije byatumye atera inkunga amatorero, nubwo atashoboraga kuva aho yari afungiwe. None se wakora iki ngo ubere abandi incuti nziza muri iki gihe?
Reka dusuzume ingero zo muri iki gihe zigaragaza akamaro ko kugira incuti nziza. Umupayiniya w’igihe cyose witwa Elisabet wo muri Esipanye, asobanura ukuntu undi mudada yamufashije mu bihe bikomeye. Igihe abaganga basuzumaga mama wa Elisabet bagasanga arwaye kanseri, uwo mudada yakundaga kumwoherereza ubutumwa bwinshi bwo kumutera inkunga bushingiye kuri Bibiliya. Elisabet yaravuze ati: “Iyo nasomaga ubwo butumwa, nashimishwaga no kubona ko hari umuntu untekerezaho. Ibyo byatumaga numva ntari njyenyine.”—Imig. 18:24.
Iyo dufashije abavandimwe na bashiki bacu kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ubucuti bwacu burushaho gukomera. Urugero, ushobora gufasha umuntu ugeze mu zabukuru kujya mu materaniro cyangwa mukajyana kubwiriza. Iyo ubigenje utyo, mwembi mubona uburyo bwo guterana inkunga (Rom. 1:12). Icyakora, hari Abakristo badashobora kuva mu ngo zabo. Twakora iki ngo tubabere incuti nziza?
JYA UBERA INCUTI NZIZA ABADASHOBORA KUVA MU RUGO
Hari Abakristo bagenzi bacu badashobora kuza mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami, bitewe n’uko barwaye indwara ikomeye. Reka dufate urugero rwa David, abaganga basuzumye bagasanga arwaye kanseri. Yamaze amezi arenga atandatu, aterwa imiti yo kurwanya kanseri. Muri icyo gihe cyose, David n’umugore we Lidia bakurikiraga amateraniro bakoresheje interinete.
None se, ni gute abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero babashyigikiye? Igihe cyose amateraniro yabaga arangiye, bamwe mu babaga bateraniye ku Nzu y’Ubwami, bakoraga uko bashoboye kose bakavugisha David na Lidia bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Nanone, iyo David na
Lidia batangaga ibitekerezo, nyuma yaho abavandimwe na bashiki bacu babohererezaga ubutumwa bwo kubashimira. Ibyo byatumye David na Lidia bumva ko batari bonyine.Nanone dushobora gushyiraho gahunda yo kubwirizanya n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu udashobora kuva mu rugo. Dushobora kugira ibintu bike duhindura kuri gahunda zacu kugira ngo tugaragaze ko abo bantu tutabibagiwe (Imig. 3:27). Ushobora guhana na bo gahunda mukabwiriza mwandika amabaruwa cyangwa mukabwiriza mukoresheje telefone. Abantu batabasha kuva mu rugo, bashobora no gukurikira porogaramu yo kujya kubwiriza bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. David na Lidia bavuze ukuntu iyo gahunda yabashimishije. David yaravuze ati: “Kumarana igihe gito n’abagize itsinda ryacu ry’umurimo wo kubwiriza, dukurikiye ibihavugirwa kandi tugasenga, byaduteye inkunga cyane.” Niba bishoboka, rimwe na rimwe ujye usaba uwo wigisha Bibiliya ko mwajyana ku mubwiriza utabasha kuva mu rugo, kugira ngo umwigishe na we ahari.
Iyo umaranye igihe n’abo bavandimwe na bashiki bacu batabasha kuva mu rugo, ukibonera imico yabo myiza, urushaho kubakunda. Urugero, iyo wumvise ukuntu bigisha umuntu Bibiliya kandi bakamufasha kuba incuti ya Yehova, wumva ububashye. Gufasha abavandimwe na bashiki bacu kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, bishobora gutuma wunguka incuti.—2 Kor. 6:13.
Igihe Pawulo yari afite ibibazo, incuti ye Tito yagiye kumureba kandi ituma yumva amerewe neza (2 Kor. 7:5-7). Kubwira abavandimwe na bashiki bacu amagambo yo kubatera inkunga ni byiza rwose. Ariko ibyo Tito yakoreye Pawulo bitwigisha ko kumarana igihe na bo no kugira icyo dukora ngo tubafashe, na byo bishobora kubahumuriza.—1 Yoh. 3:18.
JYA UBERA ABAVANDIMWE INCUTI NZIZA MU GIHE CY’IBITOTEZO
Abavandimwe bacu bo mu Burusiya, baduhaye urugero rwiza rwo gufashanya. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku muvandimwe Sergey n’umugore we Tatyana. Abapolisi baraje basaka inzu yabo, hanyuma bajya kubahata ibibazo. Tatyana ni we warekuwe mbere nuko asubira mu rugo. Sergey yaravuze ati: “Igihe Tatyana yari akigera mu rugo, hari mushiki wacu w’intwari wahise ajya kumusura. Nyuma yaho, hari abandi bavandimwe na bashiki bacu baje badufasha gusubiza ibintu mu mwanya wabyo kubera ko abapolisi bari babitereye hejuru igihe badusakaga.”
Sergey yakomeje agira ati: “Nkunda cyane umurongo wo mu Migani 17:17, uvuga uti: ‘Incuti nyakuri igukunda igihe cyose kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.’ Muri ibyo bihe by’ibitotezo nabonye ko nari nkeneye cyane ko incuti zimfasha. Niboneye neza ko amagambo avugwa muri uwo murongo ari ukuri. Yehova yanyoherereje abavandimwe batagira ubwoba kandi baramfashije.” a
Uko ibihe turimo bigenda birushaho kuba bibi, ni ko turushaho gukenera incuti zo kudufasha. Nanone kandi, mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba tuzikeneye kurushaho. Ubwo rero, nimucyo tujye dukora uko dushoboye kose kugira ngo tube incuti nziza uhereye ubu!—1 Pet. 4:7, 8.
a Reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Yehova yampaye incuti zitagira ubwoba zimba hafi.”