Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya

Korera Yehova n’umutima wuzuye

Korera Yehova n’umutima wuzuye

“Yehova, rwose ndakwinginze, ibuka ukuntu nagenderaga imbere yawe mu budahemuka mfite umutima utunganye.”—2 ABAMI 20:3.

INDIRIMBO: 52, 65

1-3. Gukorera Yehova n’“umutima wuzuye,” bisobanura iki? Tanga urugero.

TWESE dukora amakosa kuko tudatunganye. Ariko twishimira ko Yehova atadukorera ‘ibihwanye n’ibyaha byacu.’ Ahubwo yatanze incungu kandi iyo twicishije bugufi tukamusaba imbabazi dufite ukwizera aratubabarira (Zab 103:10). Icyakora Dawidi yabwiye Salomo ko Yehova atwemera ari uko ‘tumukoreye n’umutima wuzuye’ (1 Ngoma 28:9). None se ko tudatunganye, twabishobora dute?

2 Reka tugereranye imibereho y’Umwami Asa n’iy’Umwami Amasiya kugira ngo tumenye uko twakorera Yehova n’umutima wuzuye. Abo bami b’u Buyuda bakoze ibyiza, ariko Asa we yabikoze n’umutima we wose (2 Ngoma 15:16, 17; 25:1, 2; Imig 17:3). Bombi ntibari batunganye kandi bakoraga amakosa. Asa ntiyigeze areka inzira za Yehova, kubera ko yamukoreraga n’umutima wuzuye. Ariko Amasiya we ntiyakoreye Yehova n’umutima wuzuye. Igihe yatsindaga abanzi b’Imana, yazanye ibigirwamana byabo atangira kubisenga.—2 Ngoma 25:11-16.

3 Umuntu ukorera Imana n’“umutima wuzuye,” akunda Yehova cyane kandi akifuza kumukorera iteka ryose. Muri Bibiliya, ijambo “umutima” ryerekeza ku byiyumvo byacu. Ni ukuvuga ibyifuzo byacu, ibitekerezo, intego zacu n’impamvu zidutera gukora ibintu. Bityo rero, iyo umuntu akorera Yehova n’umutima we wose, ntamukorera bya nyirarureshwa. Ntamusenga byo kurangiza umuhango. Natwe rero nubwo tudatunganye, iyo dukomeje gukorera Imana nta kindi tuyibangikanyije na yo, tuba tuyikorera n’umutima wuzuye.—2 Ngoma 19:9.

4. Ni iki tugiye gusuzuma?

4 Kugira ngo turusheho gusobanukirwa icyo gukorera Imana n’umutima wuzuye bisobanura, reka dusuzume imibereho y’Umwami Asa n’abandi bami batatu b’indahemuka bategetse u Buyuda, ari bo Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya. Abo bami bose uko ari bane bagiye bakora amakosa ariko Yehova yakomeje kubemera. Kuki Imana yabonaga ko bayikoreraga n’umutima wuzuye? Twabigana dute?

UMUTIMA WA ASA WARI ‘UTUNGANIYE YEHOVA’

5. Asa yakoze iki amaze kuba umwami?

5 Asa yabaye umwami wa gatatu w’u Buyuda nyuma y’uko bwitandukanya n’ubwami bwa Isirayeli. Yarimbuye ibigirwamana byose kandi yirukana abagabo b’indaya bo mu rusengero. Yanakuye nyirakuru witwaga Maka ku “bugabekazi, kuko yari yarakoze igishushanyo giteye ishozi” (1 Abami 15:11-13). Nanone Asa yashishikarije Abayuda ‘gushaka Yehova no gukurikiza amategeko n’amateka ye.’ Yabafashije kuyoboka Yehova rwose.—2 Ngoma 14:4.

6. Asa yakoze iki igihe Abanyetiyopiya bamuteraga?

6 Yehova yatumye u Buyuda bugira amahoro mu myaka icumi ya mbere y’ingoma ya Asa. Ariko nyuma yaho, Zera w’Umunyetiyopiya yateye u Buyuda azanye n’ingabo miriyoni n’amagare y’intambara 300 (2 Ngoma 14:1, 6, 9, 10). Asa yabyitwayemo ate? Yiringiye Yehova. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 14:11.) Yehova yashubije isengesho rivuye ku mutima rya Asa, atuma atsinda ingabo z’Abanyetiyopiya arazirimbura (2 Ngoma 14:12, 13). Hari n’igihe Yehova yafashaga abami batari indahemuka bagatsinda abanzi babo, abigiriye izina rye (1 Abami 20:13, 26-30). Icyakora Asa we yiringiye Imana, kandi yashubije isengesho rye. Nyuma yaho, Asa yaje gukora amakosa. Urugero, yitabaje umwami wa Siriya aho kwitabaza Yehova (1 Abami 15:16-22). Nyamara, Imana yavuze ko umutima wa Asa “watunganiye Yehova mu minsi yose yo kubaho kwe.” None se twakwigana dute urugero rwiza rwa Asa?—1 Abami 15:14.

7, 8. Wakwigana ute Asa?

7 Twabwirwa n’iki ko dukorera Imana n’umutima wuzuye? Dushobora kwibaza tuti “ese mpatanira gushimisha Yehova, ngashyigikira ugusenga k’ukuri kandi nkirinda ikintu cyose cyakwanduza itorero rye?” Tekereza ukuntu Asa yagombaga kugira ubutwari kugira ngo afatire ibyemezo Maka wari ‘umugabekazi’! Birashoboka ko nta muntu uzi wakoze ibintu bibi nk’ibyo Maka yakoze, ariko hari igihe ushobora guhura n’ikibazo kigusaba kugira ubutwari nka Asa. Urugero, umuntu wo mu muryango wawe cyangwa incuti yawe ashobora gukora icyaha gikomeye akanga kwihana maze agacibwa mu itorero. Ese wakwiyemeza kutongera kwifatanya na we? Ese umutima wawe uzatuma ukora iki?

8 Mu gihe urwanywa, ushobora kwiringira Imana n’umutima wawe wose nk’uko Asa yabigenje. Ku ishuri abana bashobora kuguserereza bakuziza ko uri Umuhamya wa Yehova. Nanone abo mukorana bashobora kukunnyega bitewe n’uko wafashe konji ukajya muri gahunda z’iby’umwuka cyangwa bakakuziza ko wanga gukora amasaha y’ikirenga. Nibikubaho, ujye usenga Imana nk’uko Asa yabigenje. Ujye ugira ubutwari wishingikirize kuri Yehova, kandi ukore ibikwiriye. Wibuke ko azagufasha nk’uko yafashije Asa.

9. Mu gihe tubwiriza, twagaragaza dute ko dukorera Yehova n’umutima wacu wose?

9 Asa ntiyizirikanye ubwe gusa, ahubwo yafashije abandi kuyoboka Imana y’ukuri. Natwe ntitwizirikana gusa ahubwo dufasha abandi “gushaka Yehova.” Yehova arishima cyane iyo abona tubwira abandi ibimwerekeyeho, tukabikora tubitewe n’uko tumukunda kandi twifuza ko na bo bazabaho iteka.

YEHOSHAFATI YASHAKISHIJE YEHOVA

10, 11. Wakwigana ute urugero rwa Yehoshafati?

10 Yehoshafati “yagendeye mu nzira zose za se Asa” (2 Ngoma 20:31, 32). Yashishikarije abantu gushaka Yehova nk’uko se yabigenje. Yashyizeho gahunda yo kwigisha abantu “igitabo cy’amategeko ya Yehova” (2 Ngoma 17:7-10). Yagiye no mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, “kugira ngo abashishikarize kugarukira Yehova” (2 Ngoma 19:4). Yehoshafati ‘yashatse Yehova n’umutima we wose.’—2 Ngoma 22:9.

11 Yehova yifuza ko twese tugira uruhare mu murimo wo kwigisha ukorerwa ku isi hose. Ese buri kwezi wihatira kwigisha abandi Ijambo ry’Imana kugira ngo na bo bayikorere? Yehova azaguha imigisha maze ubone umuntu wigisha Bibiliya. Ese ujya usenga ubisaba? Ese wakwishimira kubona umuntu uzajya wigisha Bibiliya nubwo byagusaba kwigomwa igihe cyawe cyo kwidagadura? Natwe dushobora gufasha abakonje, nk’uko Yehoshafati yagiye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu gufasha abantu kugira ngo bagarukire Yehova. Nanone abasaza b’itorero bashyiraho gahunda yo gusura umuntu waciwe uri mu ifasi y’itorero ryabo, ushobora kuba wararetse ibikorwa bye bibi.

12, 13. (a) Igihe Yehoshafati yari afite ubwoba yakoze iki? (b) Kuki tugomba kwigana urugero rwa Yehoshafati tukemera intege nke zacu?

12 Yehoshafati yishingikirije kuri Yehova igihe ingabo nyinshi zamuteraga nk’uko se Asa yabigenje. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 20:2-4.) Yehoshafati yagize ubwoba maze “yiyemeza gushaka Yehova.” Yasenze yicishije bugufi, yemera ko ‘nta mbaraga bari bafite zo kurwana n’iyo mbaga y’abantu benshi,’ kandi ko batari bazi icyo bakora. Yishingikirije kuri Yehova, aramubwira ati “ni wowe turangamiye.”—2 Ngoma 20:12.

13 Hari igihe natwe dushobora kugira ubwoba nka Yehoshafati tukumva tubuze icyo twakora (2 Kor 4:8, 9). Ariko uzirikane ko igihe Yehoshafati yasengeraga imbere y’abantu, yemeye ko we n’abaturage be nta mbaraga bari bafite (2 Ngoma 20:5). Mu gihe abatware b’imiryango bahuye n’ibibazo, bagomba kwigana urugero rwa Yehoshafati, bagasaba Yehova imbaraga kugira ngo bahangane na byo. Ntugaterwe isoni n’uko abagize umuryango wawe bumva iryo sengesho ryo kwinginga. Bazibonera ko wiringira Yehova. Imana izagufasha nk’uko yafashije Yehoshafati.

HEZEKIYA YAKOMEJE GUKORA IBIKWIRIYE

14, 15. Hezekiya yagaragaje ate ko yiringiraga Yehova mu buryo bwuzuye?

14 Umwami Hezekiya na we “yomatanye na Yehova.” Ntiyakurikije urugero rubi rwa se wasengaga ibigirwamana. Ahubwo Hezekiya ‘yakuyeho utununga, amenagura inkingi zera z’amabuye, atema inkingi yera y’igiti, amenagura n’inzoka y’umuringa Mose yari yarakoze,’ kuko abantu bari basigaye bayifata nk’ikigirwamana. Hezekiya yari yariyeguriye Yehova n’umutima we wose, kandi “yakomeje amategeko Yehova yategetse Mose.”—2 Abami 18:1-6.

15 Igihe Abashuri bateraga u Buyuda bashaka kurimbura Yerusalemu, Hezekiya yiringiye Yehova n’umutima we wose. Umwami w’Abashuri witwaga Senakeribu yatutse Yehova kandi atera ubwoba Hezekiya kugira ngo ayamanike. Icyakora Hezekiya yasenze Yehova yiringiye ko yari kubakiza. (Soma muri Yesaya 37:15-20.) Imana yashubije isengesho rye, yohereza umumarayika yica Abashuri 185.000.—Yes 37:36, 37.

16, 17. Wakwigana ute urugero rwa Hezekiya?

16 Nyuma yaho Hezekiya yararwaye yenda gupfa. Yinginze Yehova ngo yibuke ukuntu yagenderaga imbere ye mu budahemuka. (Soma mu 2 Abami 20:1-3.) Bibiliya itubwira ko muri iki gihe tutagomba kwitega ko Yehova azadukiza indwara mu buryo bw’igitangaza cyangwa ngo atwongerere iminsi yo kubaho. Icyakora, kimwe na Hezekiya dushobora gusenga Yehova tukamubwira tuti “nagenderaga imbere yawe mu budahemuka mfite umutima utunganye.” Ese wiringira ko Yehova ashobora kukwitaho niyo waba urwaye?—Zab 41:3.

17 Iyo dutekereje ku rugero rwa Hezekiya, twibonera ko tugomba kwirinda ikintu cyose cyadutandukanya n’Imana cyangwa kigatuma tutayikorera mu buryo bwuzuye. Ntitwifuza kumera nk’abantu bo muri iyi si bakoresha imbuga nkoranyambaga bagafata abantu nk’ibigirwamana. Hari Abakristo bakoresha izo mbuga baganira na bene wabo n’incuti zabo. Ariko hari abantu benshi bo muri iyi si bakoresha izo mbuga bagakabya, ugasanga bamara igihe kinini bakurikiye amakuru y’abantu batanaziranye cyangwa bareba amafoto yabo. Nanone Umukristo ashobora kugira ubwibone kubera ko afite abantu benshi bakunze ibyo yashyizeho cyangwa akaba yababazwa n’uko batakimukurikira. Ese utekereza ko iyo aba ari Pawulo cyangwa Purisikila na Akwila, bari kujya birirwa ku mbuga nkoranyambaga bashyiraho amafoto cyangwa bakurikira abantu badasenga Yehova? Bibiliya ivuga ko Pawulo ‘yabwirizaga ijambo abishishikariye cyane.’ Purisikila na Akwila bo bakoreshaga igihe cyabo basobanurira abandi ‘inzira y’Imana kugira ngo barusheho kuyimenya neza’ (Ibyak 18:4, 5, 26). Dushobora kwibaza tuti “ese nirinda kugira abantu mfata nk’ibigirwamana? Ese nirinda kumara igihe nkora ibintu bidafite umumaro?”—Soma mu Befeso 5:15, 16.

YOSIYA YAKOMEJE AMATEGEKO YA YEHOVA

18, 19. Twakwigana dute Yosiya?

18 Umwuzukuruza wa Hezekiya witwaga Yosiya na we yakomeje amategeko ya Yehova ‘abigiranye umutima we wose’ (2 Ngoma 34:31). ‘Yatangiye gushaka Imana ya Dawidi’ akiri muto, kandi amaze kugira imyaka 20, yatangiye gukura ibigirwamana mu Buyuda. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 34:1-3.) Yosiya yarushije abami benshi bategetse u Buyuda kugira ishyaka ryo gukora ibishimisha Imana. Igihe bavumburaga igitabo cyarimo umwandiko w’umwimerere w’Amategeko ya Mose maze bakagisomera Yosiya, yabonye ko yagombaga gukora byinshi kugira ngo ashimishe Imana. Yateye abandi inkunga yo kubigenza batyo. Ibyo byatumye Abisirayeli ‘badateshuka ngo bareke gukurikira Yehova’ mu gihe cyose Yosiya yari akiriho.—2 Ngoma 34:27, 33.

19 Abakiri bato bagomba kwigana Yosiya bagatangira gushaka Yehova hakiri kare. Birashoboka ko Umwami Manase wari warihannye, ari we wigishije Yosiya ko Imana igira imbabazi. Mwebwe abakiri bato, mujye mushaka incuti z’abantu bakuze b’indahemuka, baba abo mu muryango cyangwa mu itorero, kugira ngo bababwire uko Yehova yabagiriye neza. Nanone mujye mwibuka ko Yosiya yasomye Ibyanditswe bikamukora ku mutima maze akagira icyo akora. Namwe nimusoma Ijambo ry’Imana, mushobora kuzafata imyanzuro izatuma murushaho kugira ibyishimo n’imishyikirano mufitanye n’Imana ikarushaho gukomera. Nanone bizatuma mwifuza cyane gufasha abandi gushaka Imana. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 34:18, 19.) Kwiyigisha Bibiliya bizatuma mumenya ibyo mwanonosora mu murimo mukorera Imana. Nimubona ibyo mukwiriye kunonosora, muzahite mubikora nk’uko Yosiya yabigenje.

KORERA YEHOVA N’UMUTIMA WAWE WOSE

20, 21. (a) Ni iki abami bane twasuzumye bahuriyeho? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Ni irihe somo wakuye kuri aba bami bane b’u Buyuda bakoreye Yehova n’umutima wabo wose? Bagiraga ishyaka ryo gukora ibyo Imana ishaka kandi bari bariyemeje kubigeraho. Bakomezaga kwiringira Yehova niyo baterwaga n’abanzi babo. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko bakoreraga Yehova babitewe n’urukundo bamukundaga.

21 Mu gice gikurikira, tuzareba uko abo bami bane bagiye bakora amakosa. Icyakora Yehova yarabagenzuye abona ko imitima yabo yari imutunganiye. Natwe ntidutunganye. Ariko se iyo Yehova atugenzuye, abona koko tumukorera n’umutima wacu wose? Reka ibyo tuzabisuzume mu gice gikurikira.