Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Umuziki wari ufite agaciro kangana iki muri Isirayeli ya kera?

MU MUCO w’Abisirayeli umuziki wari ikintu cy’ingenzi cyane. Bibiliya ikunze kuvuga inkuru z’abantu bacurangishaga ibikoresho by’umuziki n’abaririmbaga indirimbo. Ibyinshi mu bitabo bya Bibiliya ni indirimbo. Urugero, Zaburi, Indirimbo ya Salomo n’Amaganya, byanditswe ari indirimbo. Hari igitabo kivuga uko abantu bari babayeho igihe Bibiliya yandikwaga, cyavuze ko Bibiliya igaragaza neza ko Abisirayeli baririmbaga cyangwa bagacuranga, mu bikorwa bitandukanye.—Music in Biblical Life.

Umuziki mu buzima bw’Abisirayeli. Iyo Abisirayeli babaga bababaye cyangwa bishimye, babigaragazaga bacuranga cyangwa baririmba (Yes. 30:29). Urugero, nk’iyo habaga habaye ibirori byo gushyiraho umwami mushya, abasirikare batsinze intambara no mu minsi mikuru irebana no gusenga Imana, abagore bavuzaga utugoma duto, bakaririmba bishimye kandi babyina (Abac. 11:34; 1 Sam. 18:6, 7; 1 Abami 1:39, 40). Nanone iyo Abisirayeli babaga bapfushije, baririmbaga indirimbo z’agahinda (2 Ngoma 35:25). Hari igitabo cyagize kiti: “Abaheburayo bakundaga umuziki cyane.” —McClintock and Strong’s Cyclopedia.

Umuziki wacurangwaga ibwami. Abami b’Abisirayeli bakundaga umuziki cyane. Urugero Umwami Sawuli yigeze gutumaho Dawidi ngo aze ibwami kugira ngo ajye amucurangira (1 Sam. 16:18, 23). Nyuma yaho igihe Dawidi na we yabaga Umwami, yakoze ibikoresho by’umuziki, ahimba indirimbo nziza kandi ashyiraho n’amatsinda y’abaririmbyi baririmbaga mu rusengero rwa Yehova (2 Ngoma 7:6; Amosi 6:5). Nanone Umwami Salomo yari afite abagore n’abagabo bamuririmbiraga ibwami.—Umubw. 2:8.

Umuziki wakoreshwaga muri gahunda yo gusenga Yehova. Ikiruta ibyo byose ni uko Abisirayeli bakoreshaga umuziki muri gahunda yabo yo gusenga Yehova. Ibyo bigaragazwa n’uko hari abantu 4.000 bacurangaga mu rusengero rw’i Yerusalemu (1 Ngoma 23:5). Bakoreshaga ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibikoresho by’umuziki bifite imirya, inanga n’impanda (2 Ngoma 5:12). Ariko abo bahanga mu by’umuziki si bo bonyine basingizaga Yehova baririmba. Uko bigaragara, hari Abisirayeli benshi baririmbaga indirimbo zabigenewe, igihe babaga bari ku rugendo, bagiye mu minsi mikuru yaberaga i Yerusalemu (Zab. 120–134). Nanone dukurikije inyandiko z’Abayahudi, Abisirayeli baririmbaga zimwe muri za Zaburi a igihe cy’ifunguro rya Pasika.

No muri iki gihe, abagaragu b’Imana babona ko umuziki ari uw’ingenzi (Yak. 5:13). Turirimba indirimbo zo gusingiza Yehova (Efe. 5:19). Ikindi kandi iyo turirimbira Yehova turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu, bituma twunga ubumwe (Kolo. 3:16). Iyo turirimbye, tugacuranga indirimbo zivuga kuri Yehova cyangwa tukazitega amatwi, twumva twongeye kugira imbaraga, maze bikadufasha kwihanganira ibibazo dufite (Ibyak. 16:25). Kuririmba bidufasha kugaragaza ko twizera Yehova kandi ko tumukunda.

a Izo Zaburi ni iya 113 kugeza ya 118, bakaba barazirimbaga basingiza Yehova.