Ese Imana yumva amasengesho yacu?
Ese ujya wibaza niba iyo usenze, Imana ikumva? Niba ujya ubyibaza, si wowe wenyine. Hari abantu benshi basenze basaba Imana ko yabakemurira ibibazo, ariko ntibyakemuka. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko Imana itumva amasengesho yacu? Oya rwose! Bibiliya itwizeza ko Imana itwumva iyo dusenze nk’uko ibishaka. Tugiye gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho.
IMANA IRATWUMVA.
“Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.”—Zaburi 65:2.
Hari abantu basenga kubera ko bituma bumva baguwe neza, nubwo baba bazi ko nta wubumva. Nyamara isengesho si igikorwa dukora ngo twumve tuguwe neza, twibagirwe ibibazo dufite. Bibiliya igira iti: “Yehova * aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose. Azumva ijwi ryo gutabaza kwabo.”—Zaburi 145:18, 19.
Ubwo rero, dushobora kwemera tudashidikanya ko Yehova Imana yumva amasengesho y’abagaragu be. Yaravuze ati: “Muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva.”—Yeremiya 29:12.
IMANA ISHAKA KO UYISENGA.
“Musenge ubudacogora.” —Abaroma 12:12.
Bibiliya idusaba ‘gusenga ubudacogora’ kandi ‘tugasenga igihe cyose.’ Ibyo bigaragaza ko Yehova Imana ashaka ko tumusenga.—Matayo 26:41; Abefeso 6:18.
Kuki Imana yifuza ko tuyisenga? Reka dufate urugero. Umubyeyi wese ashimishwa no kumva umwana we muto amusaba ubufasha. Nubwo uwo mubyeyi aba azi ibyo umwana we akeneye, iyo yumvise amusaba kumufasha, bimwereka ko umwana we amwiringira kandi ko amukunda. Natwe iyo dusenga Yehova, tuba tumwereka ko tumwiringira kandi ko tumukunda. —Imigani 15:8; Yakobo 4:8.
IMANA IKWITAHO.
“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.
Imana iradukunda kandi ikatwitaho, ni yo mpamvu iba ishaka ko tuyisenga. Izi ibibazo byacu n’ibiduhangayikisha kandi iba ishaka kudufasha.
Umwami Dawidi yasengaga Yehova akamusaba ubufasha kandi akamubwira ibyo atekereza n’uko yiyumva (Zaburi 23:1-6). Imana yamubonaga ite? Imana yakundaga Dawidi kandi ikumva amasengesho ye (Ibyakozwe 13:22). Natwe Imana iratwumva kubera ko idukunda.
“NKUNDA YEHOVA KUKO YUMVA IJWI RYANJYE”
Ayo magambo yavuzwe n’umwanditsi wa zaburi. Yari azi neza ko Imana yumva amasengesho ye, kandi ibyo byamugiriye akamaro. Ibyo byatumye yumva afitanye ubucuti n’Imana, kandi bimuha imbaraga zo guhangana n’ibibazo yari afite.—Zaburi 116:1-9.
Iyo tuzi neza ko Imana yumva amasengesho yacu, dukomeza kuyisenga. Reka dufate urugero rwa Pedro uba muri Esipanye. Umuhungu we w’imyaka 19 yapfuye azize impanuka. Yasenze afite agahinda kenshi, asuka imbere y’Imana ibyari bimuri ku mutima byose, kandi agahora asenga ayisaba kumufasha kwihangana. Gusenga byamufashije bite? Pedro agira ati: “Yehova yaranyumvise. Nge n’umugore wange yadufashije kwihangana akoresheje Abakristo bagenzi bacu.”
Nubwo gusenga bitatumye umwana wa Pedro azuka, ariko byaramufashije kandi bifasha n’umuryango we. Umugore we witwa María Carmen yaravuze ati: “Isengesho ryatumye nshobora kwihanganira agahinda nari mfite. Nari nzi ko Yehova anyumva kuko iyo nasengaga, numvaga ngize amahoro yo mu mutima kandi nkumva ndatuje.”
Bibiliya n’ibyo abantu bavuze, bigaragaza neza ko Imana yumva amasengesho. Icyakora Imana ntisubiza amasengesho yose. None se kuki hari amasengesho Imana idasubiza?
^ par. 5 Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.