Gutanga bihesha imigisha
ALEXANDRA yumvise umuntu avuga ati “bisi nigende, ariko uyu Mushinwa we arasigara.” Ayo magambo yayumvise igihe yari yicaye muri bisi yari igiye kwambuka umupaka w’igihugu kimwe cyo muri Amerika y’Epfo ijya mu kindi. Yahise ava muri bisi ajya kureba ikibazo uwo musore w’Umushinwa yari afite. Yasanze uwo musore arimo asobanurira umukozi wo ku mupaka ikibazo yahuye na cyo, mu cyesipanyoli gike. Alexandra yiyemeje kumusemurira kubera ko yateraniraga mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ry’igishinwa.
Uwo musore yavuze ko yari atuye muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko ko bari bamwibye ibyangombwa n’amafaranga. Uwo mukozi wo ku mupaka ntiyanyuzwe n’ibisobanuro uwo musore yamuhaye, kandi yatangiye gushinja Alexandra ko acuruza abantu. Amaherezo uwo mukozi yemeye ibisobanuro uwo musore yamuhaye, ariko amutegeka gutanga amande y’uko atari afite ibyangombwa. Alexandra yagurije uwo musore amadorari 20, kuko nta mafaranga yari asigaranye. Uwo musore yaramushimiye cyane, kandi amubwira ko azamwishyura arenze ayo yamugurije. Alexandra yamusobanuriye ko adashaka ibindi bihembo, kuko yari ashimishijwe n’uko yamufashije. Yahaye uwo musore ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, anamusaba ko yazashaka Abahamya bakamwigisha Bibiliya.
Iyo twumvise inkuru z’abantu bagiriye neza abo batazi, bidukora ku mutima. Ibikorwa byiza nk’ibyo bikorwa n’abantu b’ingeri zose, baba abanyamadini cyangwa abatagira amadini babarizwamo. Ese nawe wigeze kwigomwa kugira ngo ufashe abandi? Icyo kibazo kirashishikaje kuko Yesu yavuze ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ibyo Yesu yavuze bihuje n’ibyo abashakashatsi bagezeho, kuko bagaragaje ko gutanga bigirira akamaro ubikoze. Reka tubisuzume.
IMANA IKUNDA “UTANGA YISHIMYE”
Bibiliya igaragaza ko gutanga bihesha ibyishimo. Intumwa Pawulo yaravuze ati “Imana ikunda umuntu utanga yishimye.” Icyo gihe Pawulo yavugaga iby’Abakristo bahaye imfashanyo bagenzi babo bahuje ukwizera (2 Abakorinto 8:4; 9:7). Pawulo ntiyavuze ko batanze kuko bari bishimye. Ahubwo bishimye kubera ko bagize icyo batanga.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu agize icyo atanga, “ubwonko bwe bumenya ko agiriye umuntu neza, akumva yishimye kandi anyuzwe.” Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko “guha umuntu amafaranga bitera ibyishimo kuruta kuyakoresha wigurira ibintu.”
Ese ujya wumva nta cyo watanga bitewe n’uko nta bushobozi ufite? Zirikana ko buri muntu ashobora kugira icyo ‘atanga’ maze akagira ibyishimo.
Icy’ingenzi si ingano y’ibyo watanze, ahubwo ni umutima wabitanganye. Hari Umuhamya wa Yehova woherereje ubutumwa abanditsi b’iyi gazeti buri kumwe n’impano. Yaravuze ati “namaze imyaka myinshi ntanga udufaranga duke mu Nzu y’Ubwami. Icyakora Yehova Imana yampaye byinshi kuruta ibyo natanze. . . . Mwarakoze kwemera impano natanze kandi numva binteye ishema.”Birumvikana ko amafaranga atari yo yonyine twatanga. Hari ibindi bintu byinshi twatanga.
GUTANGA BITUMA TUGIRA UBUZIMA BWIZA
Bibiliya igira iti “umugabo ugaragaza ineza yuje urukundo aba agirira neza ubugingo bwe, ariko umuntu w’umugome ashyira umubiri we mu kaga” (Imigani 11:17). Abantu bagira ubuntu bita ku bandi, bakabaha igihe cyabo, imbaraga zabo n’ibindi. Gutanga bigira akamaro mu bintu byinshi, harimo no kugira ubuzima bwiza.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bitangira gufasha abandi badakunze kugira agahinda, indwara yo kwiheba n’utubazo two kumva batameze neza. Muri make bagira ubuzima bwiza. Gutanga utitangiriye itama bifasha n’abantu barwaye indwara zidakira, urugero nk’indwara ifata imyakura cyangwa sida. Nanone gutanga bifasha umuntu wari warabaswe n’inzoga, kuko bituma atazahazwa n’indwara yo kwiheba, kandi ntiyongere kubatwa na zo.
Umuntu ugira impuhwe, akitangira abandi kandi akagira neza, bimurinda uburakari. Nanone gutanga bishobora kugabanya imihangayiko kandi bikoroshya indwara z’umutima. Ikindi kandi, iyo abantu bapfushije abo bashakanye bitangiye gufasha abandi, ntibahungabana cyane.
Ibyo ni ukuri kudashidikanywaho. Gutanga ni byiza.
INEZA YITURWA INDI
Yesu yabwiye abigishwa be ati “mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye, kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo” (Luka 6:38). Iyo ugize icyo uha abandi na bo barakwitura kandi bakitoza gutanga. Gutanga bikomeza ubucuti kandi bigatuma abantu babana neza.
Abashakashatsi biga iby’imibanire y’abantu bavuze ko “iyo umuntu agiriwe neza, na we ashishikarira gutanga.” Iyo umuntu “asomye inkuru zivuga ukuntu abantu bagiriye neza abandi, na we bimushishikariza kugira ubuntu.” Hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umwe ashobora kugira neza bigatuma abandi bantu benshi bamwigana, ku buryo hari n’abagirira neza abo batazi cyangwa batigeze babona.” Mu yandi magambo,
umuntu ashobora gukora igikorwa cy’ineza, abandi bakagenda bamwigana. Ese ntiwashimishwa no kubana n’abantu nk’abo? Abantu benshi baramutse bitoje umuco wo gutanga, byagira akamaro cyane.Ibyabaye muri leta ya Folorida muri Amerika, bigaragaza ukuntu gutanga ari byiza. Abahamya ba Yehova bitangiye gutabara abandi nyuma y’inkubi y’umuyaga yayogoje ako karere. Mu gihe bari biteguye ko bazana ibikoresho bari bukoreshe basana inzu, babonye uruzitiro rw’umuturanyi rwari rwasenyutse, maze biyemeza kurumusanira. Nyuma yaho, uwo muturanyi yandikiye icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova agira ati “nzahora mbashimira. Ni bwo bwa mbere nari mbonye abantu beza nk’abo.” Amaherezo yaje kohereza impano itubutse, avuga ko izakoreshwa mu murimo udasanzwe Abahamya bakora.
TWIGANE IMANA IGIRA UBUNTU
Ubushakashatsi bwagaragaje ko “gufasha abandi ari icyifuzo umuntu avukana.” Nanone bwagaragaje ko “abana batangira gutanga na mbere y’uko biga kuvuga.” Ibyo biterwa n’iki? Bibiliya ivuga ko biterwa n’uko abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.” Mu yandi magambo, bafite imico nk’iy’Imana.—Intangiriro 1:27.
Kugira ubuntu ni umwe mu mico ishimishije ya Yehova Umuremyi wacu. Yaduhaye ubuzima n’ibindi bintu byose bituma twishima (Ibyakozwe 14:17; 17:26-28). Kwiga Bibiliya bizadufasha kumenya Data wo mu ijuru n’imigambi ye. Bibiliya ivuga ko hari icyo Imana yakoze kugira ngo tuzagire ibyishimo mu gihe kizaza (1 Yohana 4:9, 10). * Kubera ko Yehova ari we nyir’ugutanga kandi tukaba twararemwe mu ishusho ye, iyo tumwiganye bitugirira akamaro kandi bigatuma atwemera.—Abaheburayo 13:16.
Ese uribuka Alexandra twigeze kuvuga? Inkuru ye yaje kurangira ite? Hari umugenzi wabwiye Alexandra ko amafaranga ye ayataye. Icyakora iyo bisi yageze mu mugi irahagarara, maze wa musore asaba incuti ze amadorari 20 yishyura Alexandra. Nanone uwo musore yemeye kwiga Bibiliya nk’uko Alexandra yari yabimusabye. Bongeye guhurira mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryo mu gishinwa ryabereye muri Peru, kandi ibyo byashimishije Alexandra cyane. Nanone uwo musore yatumiye Alexandra n’abo bari bajyanye mu ikoraniro muri resitora ye, kugira ngo amushimire.
Koko rero, gufasha abandi no gutanga bitera ibyishimo. Ikiruta byose, bishobora gufasha abantu kumenya uwo impano nziza zose ziturukaho, ari we Yehova Imana (Yakobo 1:17). Ese ntiwiboneye ko gutanga bihesha imigisha?
^ par. 21 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka kuri www.mt1130.com/rw, ahanditse ngo IBYASOHOTSE > IBITABO N’UDUTABO.