Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe upfushije uwo wakundaga

Mu gihe upfushije uwo wakundaga

“Urupfu rutunguranye rwa musaza wange rwarambabaje bitavugwa. Hashize igihe gito apfuye, naramutekerezaga nkagira intimba ku buryo numvaga meze nk’uwo bateye icyuma mu mutima. Hari n’igihe narakazwaga n’uko yapfuye kandi nkicira urubanza kuko akiriho ntamaranye na we igihe.”—Vanessa wo muri Ositaraliya.

NIBA warigeze gupfusha, ushobora kuba nawe waragize agahinda, ukumva ufite irungu kandi ukumva wabuze epfo na ruguru. Birashoboka nanone ko wagize uburakari, ukicira urubanza kandi ukumva ufite ubwoba. Ushobora no kuba warageze ubwo wibaza uti: “Kubaho bimaze iki?”

Jya umenya ko kubabara atari ubugwari. Bigaragaza ko wakundaga cyane uwapfuye. None se ni he wavana ihumure?

IBINTU BYAGUFASHA KWIHANGANA

Nubwo waba wumva ko agahinda ufite katazigera gashira, ibintu bikurikira bishobora kugufasha:

JYA UGARAGAZA AGAHINDA

Abantu bose ntibagaragaza agahinda kimwe cyangwa mu gihe kingana. Ariko kurira bishobora kugabanya agahinda ufite. Vanessa twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo nashakaga kurira narariraga kuko byatumaga numva nduhutse.” Sofía na we wapfushije murumuna we mu buryo butunguranye yaravuze ati: “Gusubira mu byabaye birambabaza cyane. Ni nko gutoneka igisebe. Birababaza cyane ariko bituma gikira vuba.”

JYA UBWIRA ABANDI UKO WIYUMVA

Birumvikana ko hari igihe uba wumva ushaka kuba uri wenyine. Ariko agahinda ni umutwaro uremereye cyane utakwikorera wenyine. Jared ufite imyaka 17 yapfushije se. Avuga icyamufashije agira ati: “Nabwiraga abandi uko niyumva. Wenda hari igihe navugaga ibintu biterekeranye, ariko byaramfashije cyane.” Janice twavuze mu ngingo ibanza, yavuze akandi kamaro ko kuvuga uko wiyumva. Yaravuze ati: “Kubwira abandi uko niyumva byaramfashije cyane. Numvaga mfite unyumva kandi nkumva ntari ngenyine.”

JYA WEMERA GUFASHWA

Hari umuganga wavuze ati: “Iyo abantu bapfushije bemeye ko abavandimwe n’inshuti babafasha bakimara gupfusha, bituma bihanganira agahinda kandi bagakira vuba.” Jya ubwira inshuti zawe icyo zagukorera. Hari igihe ziba zifuza kugufasha ariko zitazi uko zagufasha.—Imigani 17:17.

JYA WEGERA IMANA

Tina yaravuze ati: “Igihe umugabo wange yicwaga na kanseri, sinashoboraga kongera kumubwira uko niyumva. Ubwo rero, ibibazo byange byose nabibwiraga Imana. Buri gitondo nayisabaga ko yamfasha muri uwo munsi wose, kandi yaramfashije cyane.” Tarsha wari ufite imyaka 22 igihe nyina yapfaga, yaravuze ati: “Gusoma Bibiliya buri munsi byarampumurizaga. Byatumaga mbona ibintu binkomeza natekerezaho.”

JYA USA N’UREBA ABANTU BAZUTSE

Tina yakomeje agira ati: “Mu mizo ya mbere, ibyiringiro by’umuzuko ntibyampumurizaga kuko numvaga nshaka umugabo wange ako kanya, kandi n’abahungu bange na bo bari bakeneye se ako kanya. Ubu hashize imyaka ine, ariko ni bwo noneho numva icyo umuzuko ari cyo. Ibyiringiro by’umuzuko ni byo binkomeza. Njya ntekereza nongeye kumubona bigatuma ngira amahoro n’ibyishimo.”

Agahinda ntigahita gashira ako kanya. Icyakora, ibyabaye kuri Vanessa byadufasha. Yaravuze ati: “Uba wumva agahinda katazigera gashira, ariko burya nta joro ridacya! Hari igihe kizagera kagashira.”

Nubwo udashobora kwibagirwa uwawe kandi utabura kumukumbura, ushobora kwishimira ubuzima. Yehova azagufasha wongere kwishima no kugira ubuzima bwiza, kandi vuba aha azazura abapfuye. Yifuza ko wakongera guhobera umuntu wawe yazutse. Icyo gihe, ka gahinda wari ufite mu mutima ntuzongera kukibuka ukundi.