Uko Imana itumenyesha amasezerano yayo
Kuva Imana yarema abantu, yagiye ibagezaho ubutumwa bwayo ikoresheje abamarayika n’abahanuzi. Nanone yandikishije ubwo butumwa hamwe n’amasezerano yayo. Imana idusezeranya ko tuzagira ibyishimo mu gihe kizaza. None se ayo masezerano aboneka he?
Ubutumwa Imana yaduhaye buboneka mu Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16). Imana yakoresheje ite abahanuzi kugira ngo bandike ubutumwa bwayo (2 Petero 1:21)? Imana yabashyizemo ibitekerezo byayo, hanyuma na bo barabyandika. Ibyo bimeze nk’ibiba muri iki gihe. Iyo umukoresha asabye umunyamabanga we kumwandikira ibaruwa, tuba tuzi neza ko ubutumwa burimo bwaturutse kuri uwo mukoresha. Ubwo rero, Ibyanditswe Byera byaturutse ku Mana, nubwo yakoresheje abantu ngo babyandike.
ABANTU BOSE BASHOBORA KUMENYA IJAMBO RY’IMANA
Ijambo ry’Imana ridufitiye akamaro cyane, ni yo mpamvu ishaka ko abantu bose barisoma kandi bakarisobanukirwa. Muri iki gihe ubwo ‘butumwa bwiza bw’iteka’ bushobora gusomwa n’abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose’ (Ibyahishuwe 14:6). Imana yafashije abantu guhindura Ijambo ryayo mu ndimi nyinshi, ku buryo muri iki gihe rishobora kuboneka mu ndimi zirenga 3.000, ryaba ryuzuye cyangwa ibice byaryo. Ibyanditswe Byera ni byo byahinduwe mu ndimi nyinshi kurusha ibindi bitabo byose.