Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana ikwitaho

Imana ikwitaho

Bibiliya ni yo itugira inama nziza kurusha izindi kuko yaturutse ku Mana. Nubwo atari igitabo gisobanura uko dukwiriye kwivuza, irimo inama z’ingirakamaro zadufasha guhangana n’imihangayiko, ibitekerezo bibi, ibyiyumvo bibi n’ibindi bibazo bijyanye n’uburwayi busanzwe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Icy’ingenzi kurushaho ni uko Bibiliya itwizeza ko Umuremyi wacu ari we Yehova, a yumva ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu kuruta abantu bose. Yifuza cyane kudufasha guhangana n’ibibazo bitandukanye duhura na byo. Reka turebe urugero rw’imirongo ibiri yo muri Bibiliya iduhumuriza:

Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.ZABURI 34:18.

“Jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara.’”—YESAYA 41:13.

None se ni gute Yehova adufasha guhangana n’ibibazo by’ihungabana cyangwa uburwayi bwo mu mutwe? Mu ngingo zikurikira, uri buze kwibonera ukuntu Yehova agaragaza ko atwitaho by’ukuri mu buryo butandukanye.

a Yehova ni izina ry’Imana.—Zaburi 83:18.