Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko dukwiriye kubona amakosa

Uko dukwiriye kubona amakosa

Don na Margaret * bari bishimye igihe basurwaga n’umukobwa wabo n’umuryango we. Mbere y’uko bataha, Margaret wari umuhanga mu guteka yabateriguye makaroni na foromaje, kuko yari azi ko abuzukuru be babikunda.

Bose bamaze kwicara Margaret yazanye ibyokurya ku meza. Agipfundura isorori, yatunguwe no gusanga muri iyo sorori harimo foromaje yonyine! Yari yibagiwe gushyiramo makaroni kandi ari zo z’ingenzi.

Twese dukora amakosa. Hari ubwo umuntu avuga amagambo atatekerejeho, agakora ikintu kiza ariko mu gihe kidakwiriye cyangwa akibagirwa gukora icyo asabwa. Ariko se kuki dukora amakosa? Twakwitwara dute mu gihe dukoze amakosa? Ese dushobora kuyirinda? Mbere yo gusubiza ibyo bibazo, reka turebe uko dukwiriye kubona amakosa.

UKO TUBONA AMAKOSA N’UKO IMANA IYABONA

Iyo dukoze neza, tuba twifuza ko abandi badushimira. Bityo rero, no mu gihe dukoze ikosa, nubwo twaba tutabishaka cyangwa abandi bataribonye, twagombye kuryemera. Ibyo bisaba kwicisha bugufi.

Iyo tuticisha bugufi, dushobora gupfobya ikosa twakoze, tukarigereka ku bandi cyangwa ntituryemere, kandi ibyo bitugiraho ingaruka. Ikibazo gishobora kudakemuka cyangwa abandi bakabirenganiramo. Nubwo dushobora kudahita turyozwa ikosa twakoze, tugomba kuzirikana ko byatinda byatebuka, “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Abaroma 14:12.

Imana ibona amakosa mu buryo bukwiriye. Bibiliya ivuga ko Imana ari ‘inyambabazi kandi igira impuhwe. Ntizahora itugaya, kandi ntizabika inzika kugeza iteka ryose.’ Imana izi ko tudatunganye kandi ko turi abanyantege nke; ‘yibuka ko turi umukungugu.’—Zaburi 103:8, 9, 14.

Kubera ko Imana ari umubyeyi urangwa n’impuhwe, isaba abana bayo kubona amakosa nk’uko iyabona (Zaburi 130:3). Ijambo ryayo ritugira inama z’uko twakwitwara mu gihe dukoze amakosa cyangwa mu gihe abandi bayakoze.

UKO TWAKWITWARA MU GIHE DUKOZE AMAKOSA

Akenshi iyo umuntu akoze amakosa, atakaza igihe n’imbaraga ayagereka ku bandi cyangwa yisobanura. Aho kubigenza utyo, niba ibyo wavuze hari uwo byababaje, uge umusaba imbabazi, mwiyunge maze ubucuti bwanyu bukomeze. Byagenda bite se niba ikosa wakoze ryakugizeho ingaruka cyangwa rikagira ingaruka ku bandi? Aho kwicira urubanza cyangwa ngo urigereke ku bandi, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo wikosore. Kumara igihe ushaka uko wakwikuraho ikosa, nta kindi bimara uretse kugutesha igihe no gutuma ibintu birushaho kuzamba. Ahubwo, jya uvana isomo ku makosa wakoze, uyakosore, ubundi ubuzima bukomeze.

Iyo undi muntu akoze ikosa, twihutira kugaragaza ko ibyo akoze tutabyemera. Byaba byiza tugiye dukurikiza inama ya Yesu Kristo igira iti: “Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Iyo umuntu yakoze ikosa, nubwo ryaba ridakomeye, aba ashaka ko abandi bamubabarira kandi bakibagirwa iryo kosa yakoze. Nawe rero jya ugerageza kubabarira abandi.—Abefeso 4:32.

AMAHAME YADUFASHA KUGABANYA AMAKOSA DUKORA

Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko amakosa aterwa no kwibeshya, ubumenyi buke cyangwa uburangare. Nta wahakana ko atigeze akora ikosa bitewe n’izo mpamvu. Icyakora turamutse dukurikije amahame yo muri Bibiliya, amakosa dukora yaba make.

Rimwe muri ayo mahame riri mu Migani 18:13, hagira hati: “Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.” Gufata akanya ugatega amatwi kandi ukitondera ibyo uvuga, bizakurinda guhubuka cyangwa gukora ikintu utatekerejeho. Iyo duteze amatwi dutahura ibyo tutari tuzi, bigatuma tutibeshya, bityo bikaturinda gukora amakosa.

Irindi hame rigira riti: “Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Jya ukora uko ushoboye wimakaze amahoro. Mu gihe ukorana n’abandi, jya ubitaho, ububahe, ubashimire kandi ubatere inkunga. Iyo bimeze bityo, abandi bashobora kukubabarira mu gihe uvuze cyangwa ugakora ikintu utatekerejeho. Ikindi kandi, nubwo wakora amakosa mukagirana ibibazo bikomeye, bizakemuka.

Jya uvana isomo ku ikosa wakoze. Aho gushaka impamvu z’urwitwazo bitewe n’ibyo wavuze cyangwa wakoze, jya wumva ko ari uburyo ubonye bwo kwitoza imico myiza. Ushobora kuba ukeneye kwitoza umuco wo kwihangana, kugwa neza, kumenya kwifata, kwitonda, amahoro n’urukundo (Abagalatiya 5:22, 23). Ibyo biguha isomo, ubutaha ntiwongere. Ntiwagombye gupfobya ikosa wakoze, ariko nanone ntukariremereze. Kubiteramo urwenya bishobora gutuma udakomeza guhangayika.

AKAMARO KO KUBONA AMAKOSA MU BURYO BUKWIRIYE

Kubona amakosa mu buryo bukwiriye, bizadufasha kumenya uko twitwara mu gihe dukoze ikosa. Bizatuma dutuza kandi tubane neza n’abandi. Nitwitoza kuvana isomo ku makosa yacu, tuzaba abanyabwenge kandi abandi badukunde. Ntituzacika intege cyangwa ngo twumve ko tudakwiriye. Nanone, kumenya ko n’abandi bakora amakosa bizatuma twumva tubakunze. Ikiruta byose, tuzitoza kugira urukundo nk’urw’Imana, tujye tubabarira abandi.—Abakolosayi 3:13.

Ese rya kosa Margaret yakoze, ryatumye abagize umuryango batishima? Oya. Ahubwo babihinduye urwenya, cyane cyane Margaret, maze barya foromaje yonyine! Mu myaka yakurikiyeho, ba buzukuru be babiri bari bakibarira iyo nkuru abana babo. Nubwo iryo kosa ryakozwe, ntibigeze bibagirwa ibihe byiza bamaranye na sekuru na nyirakuru!

^ par. 2 Amazina yarahinduwe.