Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu yasaga ate?

Yesu yasaga ate?

Nta muntu n’umwe utunze ifoto ya Yesu, kandi ntawigeze amushushanya cyangwa ngo akore ishusho ye akiri ku isi. Nyamara hashize igihe kirekire amafoto ye aboneka mu bitabo byinshi.

Birumvikana ko nta munyabugeni uzi neza uko Yesu yasaga. Bagaragaza ishusho ya Yesu bagendeye ahanini ku muco wabo, imyizerere yabo n’ibyifuzo by’ababasaba kubakorera amashusho. Icyakora, ayo mashusho ashobora gutuma abantu bafata Yesu uko atari cyangwa agapfukirana inyigisho ze.

Hari abagiye bagaragaza Yesu nk’umuntu w’amagara make, wishwe n’agahinda kandi ufite imisatsi miremire n’ubwanwa bugufi. Abandi bo bagiye bamugaragaza ari umuntu wihariye, utamirije ikamba ku mutwe kandi wigunze. Ese uko ni ko yari ameze koko? Twabwirwa n’iki uko yari ameze? Gusuzuma amwe mu magambo yavuze ari muri Bibiliya, biradufasha kumenya uko ashobora kuba yarasaga no kumubona uko yari koko.

“WANTEGURIYE UMUBIRI”

Yesu ashobora kuba yaravuze ayo magambo mu isengesho igihe yabatizwaga (Abaheburayo 10:5; Matayo 3:13-17). Ayo magambo agaragaza ko yasaga ate? Imyaka 30 mbere yaho, marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ati: ‘Dore uzasama inda kandi uzabyara umwana w’umuhungu. Azitwa Umwana w’Imana’ (Luka 1:31, 35). Ngiyo impamvu Yesu yari atunganye, nk’uko Adamu yari ameze akiremwa (Luka 3:38; 1 Abakorinto 15:45). Agomba kuba yari umugabo uteye neza, wenda akaba yarasaga na nyina Mariya wari Umuyahudikazi.

Kimwe n’abandi Bayahudi, Yesu na we yagiraga ubwanwa. Bari batandukanye n’Abaroma. Ubwanwa bwatumaga umuntu yubahwa kandi agahabwa agaciro. Ariko bwabaga ari bugufi kandi bwitabwaho. Ubwanwa bwa Yesu bwabaga bugabanyije kandi buconze neza. Abantu baterekaga imisatsi ni Abanaziri, urugero nka Samusoni.—Kubara 6:5; Abacamanza 13:5.

Igihe Yesu yari afite imyaka 30, yari umubaji ukoresha ibikoresho bitameze nk’iby’ubu (Mariko 6:3). Ibyo bigaragaza ko yari afite imbaraga. Agitangira kubwiriza, ‘yirukanye mu rusengero abagurishirizagamo intama n’inka, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo’ (Yohana 2:14-17). Zirikana ko ibyo yabikoze wenyine. Iyo aza kuba adafite imbaraga nyinshi, ntiyari kubitinyuka. Yesu yakoresheje imbaraga ze, asohoza inshingano Imana yamuhaye. Yagize ati: “Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Kugenda Palesitina yose n’amaguru atangaza ubwo butumwa, byamusabye ingufu zidasanzwe.

‘NIMUZE MUNSANGE, NANJYE NZABARUHURA’

Abantu ‘bagoka n’abaremerewe’ bagomba kuba barihutiye gusanga Yesu, bitewe n’imico myiza yari afite (Matayo 11:28-30). Urugwiro n’ineza yagiraga, byijeje abifuzaga kumwigiraho ko bazabona ihumure nk’uko yabibasezeranyije. Abakiri bato na bo bifuzaga kumusanga. Hari aho Bibiliya igira iti: “Aterura abo bana.”—Mariko 10:13-16.

Nubwo Yesu yababajwe mbere yo gupfa, yagaragaje ko atari umurakare. Urugero, yagize uruhare mu birori by’ubukwe bw’i Kana, ahindura amazi divayi (Yohana 2:1-11). Mu bindi bihe, yagiye atanga amasomo atazibagirana.—Matayo 9:9-13; Yohana 12:1-8.

Nanone, Yesu yigishaga neza bigatuma ababaga bamuteze amatwi bagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yohana 11:25, 26; 17:3). Igihe abigishwa be 70 bamubwiraga uko umurimo wo kubwiriza wagenze, yagize “ibyishimo bisaze” maze arababwira ati: “Mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”—Luka 10:20, 21.

“ARIKO MWE SI UKO MUKWIRIYE KUMERA”

Abayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu bagiraga amayeri yatumaga abantu babona ko bakomeye, kandi ko ubutware bwabo budashidikanywaho (Kubara 15:38-40; Matayo 23:5-7). Yesu we yasabye abigishwa be kwirinda “gutegeka abandi” (Luka 22:25, 26). Yabahaye umuburo ugira uti: “Mwirinde abanditsi bashaka kugenda bambaye amakanzu kandi bagashaka kuramukirizwa mu masoko.”—Mariko 12:38.

Yesu we yabaga yibereye muri rubanda, ku buryo hari n’igihe abantu batamumenyaga (Yohana 7:10, 11). N’igihe yari kumwe n’intumwa ze 11 zizerwa, baramuyobewe. Kugira ngo abari baje kumufata bamumenye, Yuda wari wamugambaniye yaramusomye, kuko ari cyo ‘kimenyetso bari bumvikanyeho.’—Mariko 14:44, 45.

Bityo rero, nubwo tutazi neza uko Yesu yasaga, uko abanyabugeni bagiye bamugaragaza si ko yari ameze. Ariko ik’ingenzi si ukumenya uko yasaga, ahubwo ni ukumenya umwanya afite muri iki gihe.

“HASIGAYE IGIHE GITO ISI NTIYONGERE KUMBONA”

Hashize igihe Yesu avuze ayo magambo, yarapfuye maze arahambwa (Yohana 14:19). Yatanze ubugingo bwe ngo bube “incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Ku munsi wa gatatu Imana yamuzuye ari ‘umwuka’ kandi ‘imuha kwigaragariza’ bamwe mu bigishwa be (1 Petero 3:18; Ibyakozwe 10:40). None se igihe yiyerekaga abigishwa be, yasaga ate? Kubera ko isura ye yari yahindutse, abigishwa be na bo ubwabo ntibahise bamumenya. Mariya Magadalena yamwitiranyije n’umukozi wo mu busitani, naho abigishwa be babiri bajyaga muri Emawusi bamwitiranya n’umunyamahanga.—Luka 24:13-18; Yohana 20:1, 14, 15.

None se muri iki gihe, twavuga ko Yesu asa ate? Nyuma y’imyaka 60 Yesu apfuye, intumwa ye yakundaga yitwaga Yohana yamubonye kenshi mu iyerekwa. Yohana ntiyamubonaga nk’umuntu wapfiriye ku musaraba. Ahubwo yamubonye ari “Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware,” Umwami w’Ubwami bw’Imana uri hafi kunesha abanzi b’Imana, baba abadayimoni cyangwa abantu, maze agatuma tubona imigisha y’iteka.—Ibyahishuwe 19:16; 21:3, 4.