Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mukorere Yehova muri abagaragu be”

“Mukorere Yehova muri abagaragu be”

“Ntimukabe abanebwe mu byo mukora. . . . Mukorere Yehova muri abagaragu be.”—ROM 12:11.

1. Garagaza itandukaniro riri hagati yo kuba umugaragu usanzwe no kuba umugaragu nk’uvugwa mu Baroma 12:11.

KUBA umugaragu w’Imana bitandukanye cyane no kuba umugaragu w’umuntu. Abantu benshi batekereza ko kuba umugaragu byumvikanisha gukandamizwa no kurenganywa. Ariko Ijambo ry’Imana ryahumetswe rivuga ko umuntu ashobora kwihitiramo kuba umugaragu agakorera Shebuja wuje urukundo. Mu by’ukuri, igihe intumwa Pawulo yateraga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere inkunga yo ‘gukorera Yehova ari abagaragu be,’ yabashishikarizaga kumukorera babitewe n’urukundo bamukundaga (Rom 12:11). Kuba umugaragu nk’uwo bikubiyemo iki? Twakwirinda dute kuba abagaragu ba Satani n’isi ye? Kandi se ni izihe ngororano abakorera Yehova ari abagaragu be bizerwa babona?

“RWOSE NKUNZE DATABUJA”

2. (a) Ni iki cyashoboraga gutuma umugaragu w’Umwisirayeli ahitamo kudahabwa umudendezo? (b) Iyo umugaragu yemeraga ko shebuja amutobora ugutwi byabaga bigaragaza iki?

2 Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli atuma tumenya icyo kuba umugaragu wa Yehova bisaba. Umugaragu w’Umuheburayo yahabwaga umudendezo mu mwaka wa karindwi (Kuva 21:2). Icyakora, hari icyo Yehova yari yarateganyije ku birebana n’umugaragu wari gukunda shebuja maze akifuza gukomeza kumukorera. Shebuja yagombaga kumwegereza urugi cyangwa inkomanizo z’umuryango, maze akamutoboza ugutwi uruhindu (Kuva 21:5, 6). Kuba ugutwi ari ko batoboraga byari bifite icyo bisobanura. Mu rurimi rw’igiheburayo, ijambo kumvira rifitanye isano no kumva no gutega amatwi. Uwo mugaragu yihitiragamo gukomeza gukorera shebuja amwumvira. Ibyo bidufasha gusobanukirwa ko kwiyegurira Yehova bidusaba guhitamo kumwumvira bitewe n’uko tumukunda.

3. Ni iki gituma twiyegurira Imana?

3 Igihe twabatizwaga tukaba Abakristo, twari twaramaze gufata umwanzuro wo gukorera Yehova, tukaba abagaragu be. Twiyeguriye Yehova kubera ko twifuzaga kumwumvira no gukora ibyo ashaka. Nta waduhatiye kubikora. Mu by’ukuri, n’abakiri bato babatizwa babikora ari uko gusa bamaze kwiyegurira Yehova, atari ukugira ngo bashimishe ababyeyi babo. Igituma twebwe Abakristo twiyegurira Databuja wo mu ijuru Yehova, ni uko tumukunda. Intumwa Yohana yaranditse ati “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.”—1 Yoh 5:3.

NUBWO DUFITE UMUDENDEZO, TURI ABAGARAGU

4. Ni iki gisabwa kugira ngo abantu babe “imbata zo gukiranuka”?

4 Dushimira Yehova kubera ko yatumye tuba abagaragu be. Kwizera igitambo cy’incungu cya Kristo bituma tuva mu bubata bw’icyaha. Nubwo tukiri abantu badatunganye, twemeye kuyoborwa na Yehova na Yesu. Pawulo yabisobanuye neza muri rumwe mu nzandiko ze. Yagize ati “mujye mubona rwose ko mwapfuye ku cyaha, ariko mukaba muriho kugira ngo mukore ibyo Imana ishaka binyuze kuri Kristo Yesu.” Hanyuma yatanze umuburo ugira uti “mbese ntimuzi ko iyo mukomeje kwiha umuntu mukaba imbata ze kugira ngo mumwumvire, muba mubaye imbata ze kubera ko mumwumvira? Mwaba imbata z’icyaha mukagororerwa urupfu, mwaba izo kumvira mukagororerwa gukiranuka? Ariko Imana ishimwe kubera ko mwahoze muri imbata z’icyaha, ariko mukaba mwarumviye inyigisho mwahawe mubikuye ku mutima. Ni koko, kubera ko mwabatuwe ku cyaha, mwabaye imbata zo gukiranuka” (Rom 6:11, 16-18). Zirikana ko iyo ntumwa yavuze ibirebana no ‘kumvira bivuye ku mutima.’ Koko rero, kwiyegurira Yehova bituma tuba “imbata zo gukiranuka.”

5. Ni iyihe ntambara yo mu mutima twese turwana, kandi kuki?

5 Ariko kandi, hari inzitizi tugomba kunesha kugira ngo tubeho mu buryo buhuje no kuba twariyeguriye Imana. Turwana intambara ebyiri. Iya mbere ni intambara Pawulo na we yarwanaga. Yaranditse ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye” (Rom 7:22, 23). Natwe duhora duhanganye n’ukudatungana twarazwe. Ni yo mpamvu duhora turwana n’irari ry’umubiri. Intumwa Petero yatugiriye inama agira ati “mube nk’abantu bafite umudendezo, ariko uwo mudendezo wanyu ntimuwugire urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mube abagaragu b’Imana.”—1 Pet 2:16.

6, 7. Satani abigenza ate kugira ngo iyi si igaragare nk’aho ari nziza cyane?

6 Dufite intambara ya kabiri turwana: turwana n’iyi si iyoborwa n’abadayimoni. Kubera ko Satani ari we mutware w’iyi si, atugabaho ibitero ashaka ko tudakomeza kubera Yehova na Yesu indahemuka. Aba ashaka kudushyira mu bubata bwe, agerageza gutuma dutwarwa n’amareshyo ye yangiza. (Soma mu Befeso 6:11, 12.) Uburyo bumwe Satani abikoramo ni ugutuma isi ye igaragara nk’aho ari nziza cyane. Intumwa Yohana yatanze umuburo ugira uti “iyo umuntu akunda isi, gukunda Data ntibiba biri muri we, kuko ibintu byose biri mu isi, ari irari ry’umubiri, ari irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, bidaturuka kuri Data ahubwo bituruka mu isi.”—1 Yoh 2:15, 16.

7 Muri iyi si, umwuka wo kwiruka inyuma y’ubutunzi urogeye cyane. Satani ashishikariza abantu kumva ko kugira amafaranga ari ko kugira ibyishimo. Amaduka manini cyane aboneka henshi. Amatangazo yo kwamamaza ashishikariza abantu kugira ibintu byinshi no kwinezeza. Ibigo bishinzwe gutwara abantu biha abantu uburyo bwo gutemberera ahantu heza cyane, akenshi bari kumwe n’abantu bafite umwuka w’isi. Koko rero, ibintu byose bidukikije bisa n’aho bitubwira biti “ibi ni byo byiza kurusha ibindi,” ariko buri gihe biba bihuje n’amahame isi igenderaho.

8, 9. Ni akahe kaga katwugarije, kandi kuki?

8 Petero yavuze ibirebana na bamwe mu Bakristo bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere bari bafite umwuka w’isi, agira ati “batekereza ko kwibera mu iraha ku manywa binejeje. Ni ibizinga n’inenge, kandi bishimira cyane inyigisho zabo ziyobya mu gihe basangira namwe. Bavuga amagambo atagira umumaro yo kwiyemera, kandi bashukashuka abahunga abantu bagendera mu bibi, babashukishije irari ry’umubiri n’ibikorwa by’ubwiyandarike. Babasezeranya umudendezo kandi na bo ubwabo ari imbata zo kubora, kuko utsinzwe n’undi ahinduka imbata y’uwo wamutsinze.”—2 Pet 2:13, 18, 19.

9 Guhaza “irari ry’amaso” ntibihesha umuntu umudendezo. Ahubwo ahinduka imbata y’umutware utagaragara w’iyi si, ari we Satani (1 Yoh 5:19). Kuba imbata y’ubutunzi biteje akaga gakomeye, kuko kubyigobotoramo bitoroshye.

AKAZI KEZA

10, 11. Muri iki gihe ni ba nde Satani yibasira cyane cyane, kandi se ni mu buhe buryo amashuri y’iyi si abateza ibibazo?

10 Satani yibasira abataraba inararibonye nk’uko yabigenje muri Edeni. Muri iki gihe yibasira cyane cyane abakiri bato. Satani ntiyishima iyo umuntu ukiri muto cyangwa undi uwo ari we wese yiyemeje kuba umugaragu wa Yehova. Umwanzi w’Imana yifuza ko abantu bose biyegurira Yehova batakomeza kumukunda no kumubera indahemuka.

11 Reka twongere turebe rwa rugero rw’umugaragu wemeraga ko bamutobora ugutwi. Uwo mugaragu agomba kuba yarababaraga mu gihe runaka; ariko nyuma yaho kubabara byararangiraga, agasigarana ikimenyetso kigaragaza ko ari umugaragu. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo umuntu ukiri muto ahitemo kugira imyifatire itandukanye n’iy’urungano rwe bishobora kumugora ndetse bikanamubabaza. Satani ashishikariza abantu kumva ko kugira akazi keza muri iyi si ari byo bituma bagira ibyishimo, ariko Abakristo bo bagombye kuzirikana ko kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka ari byo bituma bagira ibyishimo. Yesu yaravuze ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Abakristo biyeguriye Imana babaho kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka, aho gukora ibyo Satani ashaka. Bishimira amategeko ya Yehova, kandi bakayatekerezaho ku manywa na nijoro. (Soma muri Zaburi ya 1:1-3.) Ariko kandi, amashuri menshi yo muri iki gihe ntatuma abagaragu ba Yehova babona igihe cyo guhaza ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka no kubitekerezaho.

12. Muri iki gihe, ni ayahe mahitamo abakiri bato baba bagomba kugira?

12 Umutware w’iyi si ashobora gutuma ubuzima bugora Umukristo. Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, yarabajije ati “ese wahamagawe uri imbata?” Hanyuma yabagiriye inama ati “ibyo ntibikaguhangayikishe; ariko nanone niba ushobora kubona umudendezo, ubwo buryo ntibukagucike” (1 Kor 7:21). Kugira umudendezo byari byiza kuruta kuba imbata. Mu bihugu byinshi, hari amashuri abakiri bato bategekwa kwiga. Nyuma yaho, abanyeshuri baba bashobora guhitamo gukomeza amashuri cyangwa kutayakomeza. Gukomeza amashuri kugira ngo umuntu azabone akazi keza muri iyi si bishobora kumubuza umudendezo wo gukora umurimo w’igihe cyose.—Soma mu 1 Abakorinto 7:23.

Uzaba umugaragu wa nde?

UZIGA KAMINUZA CYANGWA UZIGA AMASHURI MEZA KURUSHA AYANDI?

13. Ni ayahe mashuri agirira akamaro abagaragu ba Yehova kurusha ayandi yose?

13 Pawulo yahaye umuburo Abakristo b’i Kolosayi agira ati “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo” (Kolo 2:8). “Filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu,” bigaragarira mu mitekerereze y’isi ishyigikirwa n’abantu benshi bize cyane. Za kaminuza ziba zigamije gutuma abantu bagira ubumenyi bwinshi, ariko akenshi abazirangizamo baba bafite ubushobozi buke, cyangwa nta na bwo, bityo ntibabe bafite ubuhanga busabwa kugira ngo babone akazi. Ibinyuranye n’ibyo, abagaragu ba Yehova bo bahitamo kwiga amashuri atuma bagira ubuhanga bakeneye kugira ngo bashobore kubaho mu buryo bworoheje bakorera Imana. Bazirikana inama Pawulo yahaye Timoteyo, agira ati “mu by’ukuri, kwiyegurira Imana birimo inyungu nyinshi, iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe. Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Tim 6:6, 8). Aho kugira ngo Abakristo b’ukuri baharanire kugira impamyabumenyi z’ikirenga n’amazina y’ibyubahiro, baharanira kugira ‘inzandiko zemeza ko bakwiriye,’ bifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza.—Soma mu 2 Abakorinto 3:1-3.

14. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 3:8, Pawulo yabonaga ate ibyo kuba yari umugaragu w’Imana na Kristo?

14 Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yigiye ku birenge bya Gamaliyeli, Umuyahudi wari umwarimu mu by’Amategeko. Ibyo Pawulo yize byagereranywa n’ibyo umuntu yiga muri kaminuza y’iki gihe. Ariko se, Pawulo yabonaga ate ibyo yize, iyo yabigereranyaga no kuba yari umugaragu w’Imana na Kristo? Yaranditse ati “mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye.” Hanyuma yongeyeho ati “ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbitekereza ko ari ibishingwe rwose kugira ngo nunguke Kristo” (Fili 3:8). Ayo magambo afasha Abakristo bakiri bato n’ababyeyi babo batinya Imana gufata imyanzuro myiza mu birebana n’amashuri. (Reba amafoto.)

UNGUKIRWA N’INYIGISHO NZIZA KURUSHA IZINDI ZOSE

15, 16. Ni izihe nyigisho umuteguro wa Yehova utanga, kandi se zigamije iki?

15 Ni uwuhe mwuka ugaragara muri za kaminuza nyinshi zo muri iyi si? Ese rimwe na rimwe si ho hatangirira imyivumbagatanyo irebana no kurwanya ubutegetsi (Efe 2:2)? Ibinyuranye n’ibyo, umuteguro wa Yehova utanga inyigisho nziza kurusha izindi zose, zigatangirwa mu matorero arangwa n’amahoro. Buri wese muri twe ashobora kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi riba buri cyumweru. Hari n’inyigisho zihariye zihabwa abavandimwe b’abaseribateri b’abapayiniya (Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri), n’izihabwa abagabo n’abagore babo b’abapayiniya (Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye). Izo nyigisho za gitewokarasi zidufasha kumvira Databuja wo mu ijuru Yehova.

16 Dushobora gucukumbura dushaka ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka twifashishije ibikoresho byo gukora ubushakashatsi (Index des publications de la Société Watch Tower na Watchtower Library kuri CD-ROM). Intego y’izo nyigisho zishingiye kuri Bibiliya ni ukudufasha kuyoboka Yehova. Zituma tumenya uko twafasha abandi kwiyunga n’Imana (2 Kor 5:20). Na bo ziba zizabafasha kwigisha abandi.—2 Tim 2:2.

INGORORANO Y’UMUGARAGU

17. Guhitamo inyigisho nziza kurusha izindi zose bihesha izihe ngororano?

17 Mu mugani wa Yesu uvuga iby’italanto, abagaragu babiri bizerwa barashimwe kandi bishimana na shebuja, maze abongerera inshingano. (Soma muri Matayo 25:21, 23.) Guhitamo inyigisho nziza kurusha izindi muri iki gihe bihesha ibyishimo n’ingororano. Reka dufate urugero rwa Michael. Yari umuhanga mu ishuri ku buryo abarimu be bamutumiriye kujya mu nama kugira ngo bamubaze niba yifuza kuzajya muri kaminuza. Batangajwe n’uko Michael yahisemo kwiga ishuri ry’imyuga rimara igihe gito, ryatumye abasha kwitunga ari umupayiniya w’igihe cyose. Ese yumva hari icyo yatakaje? Yaravuze ati “inyigisho za gitewokarasi nahawe ndi umupayiniya, n’izo mbona ubu kubera ko ndi umusaza mu itorero, zangiriye akamaro cyane. Imigisha n’inshingano mfite biruta kure cyane amafaranga ayo ari yo yose nari kubona. Nishimira rwose ko ntahisemo kujya muri kaminuza.”

18. Ni iki gituma uhitamo inyigisho nziza kurusha izindi zose?

18 Inyigisho nziza kurusha izindi zose zituma tumenya ibyo Yehova ashaka kandi zikadufasha kumukorera. Zituma tugira ibyiringiro byo ‘kuzabaturwa mu bubata bwo kubora,’ kandi amaherezo tukazagira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Ikirenze byose, tumenya uko twagaragaza ko mu by’ukuri dukunda Databuja wo mu ijuru Yehova.—Kuva 21:5.