Abagize ubwoko bwa Yehova ‘bazibukira ibyo gukiranirwa’
“Uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa.”—2 TIM 2:19.
1. Ni iki gifite umwanya wihariye muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana?
HIRYA no hino ku isi, ushobora kubona izina Yehova ryanditse ku nyubako nyinshi, cyangwa ku bintu bitandukanye biba biri mu mazu ndangamurage. Niba warabibonye, nta gushidikanya ko wumvise bigutangaje. Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, izina ry’Imana rifite umwanya wihariye muri gahunda yacu yo kuyiyoboka. Ku isi hose, nta bandi bantu bakoresha izina ry’Imana nk’uko turikoresha. Ariko kandi, tuzi ko kwitirirwa izina ry’Imana hari icyo bidusaba.
2. Twe abitirirwa izina ry’Imana dusabwa iki?
2 Gukoresha izina ry’Imana si byo ubwabyo bituma Yehova atwemera. Tugomba kubaho mu buryo buhuje n’amahame ye arebana n’umuco. Kubera iyo mpamvu, Bibiliya itwibutsa ko abagize ubwoko bwa Yehova bagomba ‘kuzibukira ibibi’ (Zab 34:14). Intumwa Pawulo yatsindagirije iryo hame igihe yandikaga ati “uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa.” (Soma muri 2 Timoteyo 2:19.) Mu by’ukuri, twebwe Abahamya tuzwiho kuba twambaza izina rya Yehova. Ariko se, twazibukira dute ibyo gukiranirwa?
‘MWITARURE’ IBIBI
3, 4. Intiti mu bya Bibiliya zimaze igihe kirekire zishaka gusobanukirwa ayahe magambo, kandi kuki?
3 Muri 2 Timoteyo 2:19, Pawulo yavuze ibirebana n’ “urufatiro rukomeye rw’Imana.” Urwo rufatiro rwanditseho ibintu bibiri. Icya mbere ni uko “Yehova azi abe,” ayo akaba ari amagambo yavanywe mu Kubara 16:5. (Reba igice kibanziriza iki.) Icya kabiri ni iki: “uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa.” Intiti mu bya Bibiliya zimaze igihe kirekire zishaka kumenya ibisobanuro by’icyo kintu cya kabiri. Kubera iki?
4 Uburyo ayo magambo yanditsemo bugaragaza ko Pawulo yayavanye ahandi hantu. Ariko uko bigaragara, nta magambo yo mu Byanditswe by’igiheburayo ahuza n’ayo Pawulo yavuze. Ku bw’ibyo se, ni iki iyo ntumwa yerekezagaho ubwo yagiraga iti “uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa”? Mbere y’uko Pawulo avuga ayo magambo, yari yasubiyemo ibivugwa mu Kubara igice cya 16, ahavugwa inkuru yo kwigomeka kwa Kora. Ese amagambo Pawulo yakurikijeho na yo yaba afitanye isano n’iyo nkuru?
5-7. Ni ibihe bintu byabaye mu gihe cya Mose Pawulo yerekejeho muri 2 Timoteyo 2:19? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
5 Bibiliya ivuga ko bene Eliyabu, ari bo Datani na Abiramu, bari ku isonga ry’abigometse kuri Mose na Aroni bafatanyije na Kora (Kub 16:1-5). Basuzuguye Mose mu buryo bugaragara, kandi banga kwemera ko ari we Imana yari yarashyizeho ngo abayobore. Ibyo byigomeke byakomeje kuba mu bari bagize ubwoko bwa Yehova, bikaba byarashoboraga gutuma Abisirayeli b’indahemuka batagirana imishyikirano myiza n’Imana. Mbere y’uko Yehova agaragaza abagaragu be b’indahemuka abo ari bo, yatanze itegeko risobanutse neza.
6 Bibiliya igira iti “Yehova asubiza Mose ati ‘bwira iteraniro uti “nimwitarure amahema ya Kora, Datani na Abiramu!” ’ Hanyuma Mose arahaguruka asanga Datani na Abiramu, kandi abakuru b’Abisirayeli bajyana na we. Abwira abagize iteraniro ati ‘nimwitarure amahema y’aba bantu babi kandi ntimukore ku kintu cyabo cyose, kugira ngo mutarimburwa muzira icyaha cyabo.’ Bahita bitarura ihema rya Kora, irya Datani n’irya Abiramu” (Kub 16:23-27). Nyuma y’ibyo, Yehova yishe abantu bose bari bigometse. Ariko abagaragu b’Imana b’indahemuka bazibukiriye ibyo gukiranirwa bakitarura ibyo byigomeke, bo bararokotse.
7 Yehova asoma ibiri mu mutima. Abona ubudahemuka bw’abe. Ariko kandi, abagaragu be b’indahemuka bagombaga kugira icyo bakora, bakitandukanya n’abakiranirwa. Ubwo rero, birashoboka ko igihe Pawulo yandikaga ati “uwambaza izina rya Yehova nazibukire ibyo gukiranirwa,” yerekezaga ku nkuru ivugwa mu Kubara 16:5, 23-27. Uwo mwanzuro waba ukwiriye dukurikije amagambo Pawulo yavuze, agira ati “Yehova azi abe.”—2 Tim 2:19.
“UJYE UGENDERA KURE IMPAKA ZISHINGIYE KU BINTU BY’UBUPFU N’UBUJIJI”
8. Kuki gukoresha izina rya Yehova cyangwa kuba mu itorero rya gikristo ubwabyo bidahagije?
8 Igihe Pawulo yerekezaga ku byabaye mu gihe cya Mose, yashakaga kwibutsa Timoteyo ko yagombaga kugira icyo akora kugira ngo arinde imishyikirano y’agaciro kenshi yari afitanye na Yehova. Kuba yari mu itorero rya gikristo byo ubwabyo ntibyari bihagije, nk’uko kwambaza izina rya Yehova mu gihe cya Mose na
byo bitari bihagije. Abagaragu b’Imana b’indahemuka bagomba kuzibukira ibyo gukiranirwa. Ni iki Timoteyo yasabwaga gukora? Kandi se, ni ayahe masomo abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bashobora kuvana ku nama yahumetswe Pawulo yamuhaye?9. “Impaka zishingiye ku bintu by’ubupfu n’ubujiji” zagiraga izihe ngaruka ku itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?
9 Ijambo ry’Imana ritanga inama zisobanutse neza ku birebana n’ibikorwa byo gukiranirwa Abakristo bagomba kuzibukira cyangwa kwanga urunuka. Urugero, Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo ‘kwirinda intambara z’amagambo’ no ‘kwamaganira kure amagambo y’amanjwe.’ (Soma muri 2 Timoteyo 2:14, 16, 23.) Bamwe mu bari bagize itorero bazanaga inyigisho z’ubuhakanyi. Hari n’abandi bakwirakwizaga inyigisho zabyutsaga impaka. Nubwo izo nyigisho zabyutsaga impaka zitari zihabanye n’Ibyanditswe mu buryo bugaragara, zazanaga amacakubiri. Zatezaga intambara z’amagambo, zigatuma mu itorero haba umwuka mubi. Ni yo mpamvu Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo ‘kujya agendera kure impaka zishingiye ku bintu by’ubupfu n’ubujiji.’
10. Mu gihe twumvise inyigisho z’ubuhakanyi twagombye gukora iki?
10 Muri iki gihe, mu itorero ntihakunze kubamo abahakanyi. Ariko kandi, mu gihe twumvise inyigisho zidashingiye ku Byanditswe, tugomba kuzirinda, aho zaba ziturutse hose. Kujya impaka n’abahakanyi, byaba imbonankubone, kuri interineti, cyangwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ntibyaba bihuje n’ubwenge. Gushyikirana n’umuhakanyi, niyo twaba tugamije kumufasha, byaba binyuranyije n’inama ishingiye ku Byanditswe twabonye. Ahubwo, twebwe abagize ubwoko bwa Yehova tuzibukira inyigisho z’ubuhakanyi, tukazirinda rwose.
11. Ni iki gishobora gutuma habaho “impaka zishingiye ku bintu by’ubupfu,” kandi se abasaza b’Abakristo batanga bate urugero rwiza?
11 Uretse inyigisho z’ubuhakanyi, hari ibindi bintu bishobora gutuma mu itorero hatarangwa amahoro. Urugero, kugira imitekerereze itandukanye mu birebana n’imyidagaduro bishobora gutuma habaho “impaka zishingiye ku bintu by’ubupfu n’ubujiji.” Birumvikana ko igihe hari abantu bashyigikira imyidagaduro itandukira amahame ya Yehova arebana n’umuco, abasaza b’Abakristo batagombye kubyihanganira ngo aha barashaka kwirinda impaka (Zab 11:5; Efe 5:3-5). Ariko kandi, abasaza bagomba kuba maso kugira ngo badashishikariza abandi gukurikiza ibitekerezo byabo. Bakurikiza inama yo mu Byanditswe ireba abagenzuzi b’Abakristo, igira iti “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, . . . mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi.”—1 Pet 5:2, 3; soma mu 2 Abakorinto 1:24.
12, 13. (a) Abahamya ba Yehova bahitamo bate imyidagaduro, kandi se ni ayahe mahame ya Bibiliya bakurikiza? (b) Ni mu buhe buryo amahame twasuzumye muri paragarafu ya 12 yakurikizwa mu bintu bitandukanye bireba umuntu ku giti cye?
12 Mu birebana n’imyidagaduro, umuteguro wacu ntugaragaza urutonde rw’amafilimi, imikino yo kuri orudinateri, ibitabo, cyangwa indirimbo twagombye kwirinda. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya ishishikariza buri wese gutoza “ubushobozi [bwe] bwo kwiyumvisha ibintu” kugira ngo ashobore “gutandukanya icyiza n’ikibi” (Heb 5:14). Ibyanditswe bigaragaza amahame Umukristo yakurikiza mu gihe ahitamo imyidagaduro. Mu byo dukora byose, intego yacu yagombye kuba iyo ‘gukomeza kugenzura tukamenya neza icyo Umwami yemera’ (Efe 5:10). Bibiliya igaragaza ko umugabo afite ubutware runaka, bityo hakaba hari imyidagaduro atagombye kwemera mu rugo rwe. *—1 Kor 11:3; Efe 6:1-4.
13 Amahame ya Bibiliya tumaze gusuzuma ntareba gusa amahitamo tugira mu birebana n’imyidagaduro. Kugira ibitekerezo binyuranye ku birebana n’imyambarire, kwirimbisha, ubuzima, imirire n’ibindi bintu bireba umuntu ku giti cye, na byo bishobora kubyutsa impaka. Ku bw’ibyo rero, iyo nta hame ry’Ibyanditswe ryarengerewe, abagize ubwoko bwa Yehova birinda kujya impaka ku bintu nk’ibyo, kuko ‘umugaragu w’Umwami atagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose.’—2 Tim 2:24.
IRINDE INCUTI MBI
14. Ni uruhe rugero Pawulo yatanze agaragaza ko tugomba kwirinda incuti mbi?
14 Ni mu buhe buryo bundi ‘abambaza izina rya Yehova bazibukira ibyo gukiranirwa’? Babikora birinda kwifatanya n’abantu bakora ibyo gukiranirwa. Pawulo yabigaragaje ate? Igihe yari amaze kuvuga ibirebana n’ “urufatiro rukomeye rw’Imana,” yatanze urugero rw’ ‘inzu nini.’ Iyo nzu ntiyarimo ‘ibikoresho bya zahabu n’ifeza gusa, ahubwo nanone yarimo ibikozwe mu giti no mu ibumba, kandi bimwe byakoreshwaga imirimo y’icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse’ (2 Tim 2:20, 21). Hanyuma yagiriye Abakristo inama yo ‘kwitandukanya’ n’ibikoresho byakoreshwaga imirimo “isuzuguritse.”
15, 16. Urugero rw’ ‘inzu nini’ rutwigisha iki?
15 Urwo rugero rwumvikanisha iki? Pawulo yakoresheje urwo rugero agereranya itorero rya gikristo n’ ‘inzu nini,’ naho abagize itorero abagereranya n’ “ibikoresho” biyirimo. Mu nzu hashobora kubamo ibikoresho byateza akaga bitewe
n’uko byandujwe n’ibintu runaka. Iyo bimeze bityo, nyir’urugo atandukanya ibyo bikoresho n’ibindi bitanduye, urugero nk’ibyo akoresha mu guteka.16 Mu buryo nk’ubwo, abagize ubwoko bwa Yehova bihatira kuba abantu batanduye birinda kugirana ubucuti n’abagize itorero bakomeza gusuzugura amahame ya Yehova. (Soma mu 1 Abakorinto 15:33.) Niba tugomba kwirinda incuti mbi zo mu itorero, twagombye no ‘gutera umugongo’ izo hanze yaryo, kubera ko inyinshi muri zo ‘zikunda amafaranga, ntizumvire ababyeyi, zikaba ari abahemu, zisebanya, zidakunda ibyiza, zigambana, zikunda ibinezeza aho gukunda Imana.’—2 Tim 3:1-5.
YEHOVA ADUHA IMIGISHA BITEWE N’UBUDAHEMUKA BWACU
17. Ni mu buhe buryo Abisirayeli b’indahemuka banze ibyo gukiranirwa mu buryo bwuzuye?
17 Bibiliya ivuga neza icyo Abisirayeli bakoze ubwo basabwaga ‘kwitarura amahema ya Kora, Datani na Abiramu.’ Iyo nkuru ivuga ko ‘bahise bayitarura’ (Kub 16:24, 27). Ntibajijinganyije cyangwa ngo batindiganye. Nanone iyo mirongo y’Ibyanditswe yumvikanisha ko bumviye iryo tegeko mu buryo bwuzuye. Baryumviye n’umutima wabo wose. Bagaragaje neza ko bari bashyigikiye Yehova, kandi ko bangaga ibyo gukiranirwa. Ibyo bitwigisha iki?
18. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yagiraga Timoteyo inama yo ‘guhunga irari rya gisore’?
18 Kugira ngo turinde imishyikirano dufitanye na Yehova, tugomba kugira icyo dukora tudatindiganyije. Icyo ni cyo Pawulo yashakaga kuvuga igihe yagiraga Timoteyo inama yo ‘guhunga irari rya gisore’ (2 Tim 2:22). Icyo gihe, Timoteyo yari yaramaze gukura, wenda ari mu kigero cy’imyaka 30. Ariko kandi, n’abakuze bashobora kugira “irari rya gisore” ry’ubupfu. Igihe Timoteyo yari kumva agize iryo rari, yagombaga ‘kurihunga.’ Mu yandi magambo, Timoteyo yagombaga ‘kuzibukira ibyo gukiranirwa.’ Yesu yavuze ikintu nk’icyo igihe yagiraga ati “ijisho ryawe nirikubera igisitaza, urinogore urite kure yawe” (Mat 18:9). Abakristo bafatana uburemere iyo nama muri iki gihe, bahita bagira icyo bakora badatindiganyije iyo bahuye n’ikintu gishobora kubateza akaga ko mu buryo bw’umwuka.
19. Ni iki bamwe bakoze kugira ngo birinde akaga ko mu buryo bw’umwuka?
19 Hari abantu banywaga inzoga nyinshi ariko babaye Abahamya bahitamo kuzireka burundu. Hari abandi baba bafite intege nke runaka birinda imyidagaduro yatuma bagwa mu mutego wo gukora ibibi (Zab 101:3). Urugero, hari umuvandimwe wakundaga kujya mu bitaramo byo kubyina byarangwaga n’ubwiyandarike, mbere y’uko aba Umuhamya. Ariko igihe yari amaze kumenya ukuri, yirinze kujya abyina, ndetse no mu materaniro mbonezamubano y’Abahamya, atinya ko byatuma yongera kugira ibyifuzo cyangwa ibitekerezo bibi yari afite kera. Birumvikana ko Abakristo badasabwa kureka inzoga, kubyina cyangwa ikindi kintu cyose ubusanzwe kiba atari kibi. Icyakora, twese tuba twitezweho guhita tugira icyo dukora kugira ngo twirinde ikintu gishobora kuduteza akaga ko mu buryo bw’umwuka.
20. Nubwo ‘kuzibukira ibyo gukiranirwa’ bishobora kutoroha, ni iki kiduha icyizere kandi kikaduhumuriza?
20 Kwitirirwa izina ry’Imana hari icyo bidusaba. Tugomba ‘kuzibukira ibyo gukiranirwa’ kandi tukirinda “ibibi” (Zab 34:14). Mu by’ukuri, ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko kandi, duhumurizwa no kuba tuzi ko igihe cyose Yehova akunda “abe” bakurikiza inzira ze zikiranuka.—2 Tim 2:19; soma mu 2 Ngoma 16:9a.
^ par. 12 Reba ingingo iri kuri jw.org ifite umutwe uvuga ngo “Ese hari filimi, ibitabo cyangwa indirimbo mutemera?,” ahavuga ngo “ABO TURI BO > IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA.”