Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwigane uwasezeranyije abantu ubuzima bw’iteka

Mwigane uwasezeranyije abantu ubuzima bw’iteka

“Nimwigane Imana nk’abana bakundwa.”EFE 5:1.

1. Ni ubuhe bushobozi dufite bwadufasha kwigana imico y’Imana?

YEHOVA yaduhaye ubushobozi bwo kwishyira mu mwanya w’abandi. Mu rugero runaka, dushobora kwiyumvisha imimerere tutigeze duhura na yo. (Soma mu Befeso 5:1, 2.) Twakoresha neza dute iyo mpano twahawe n’Imana? Kuki twagombye kuba maso kugira ngo tutayikoresha nabi?

2. Yehova abona ate imibabaro duhura na yo?

2 Nta gushidikanya, twishimira ko Imana yasezeranyije abasutsweho umwuka b’indahemuka kuzagira ubuzima budapfa mu ijuru, naho abagize “izindi ntama” za Yesu b’indahemuka ikabasezeranya kuzabaho iteka ku isi (Yoh 10:16; 17:3; 1 Kor 15:53). Ari abazagira ubuzima budapfa mu ijuru, ari abazabaho iteka ku isi, bose ntibazagira imibabaro nk’iriho muri iki gihe. Yehova azi imibabaro duhura na yo, nk’uko yari azi ukuntu Abisirayeli bababaraga igihe bari abacakara muri Egiputa. Mu by’ukuri, “igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga” (Yes 63:9). Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Abayahudi bahiye ubwoba bitewe n’abanzi babo batashakaga ko urusengero rwongera kubakwa, ariko Imana yarababwiye iti “ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye” (Zek 2:8). Nk’uko umubyeyi agirira impuhwe umwana we, Yehova na we akunda abagize ubwoko bwe kandi aba ashaka kubafasha (Yes 49:15). Mu buryo runaka, Yehova ashobora kwishyira mu mwanya w’abandi, kandi natwe yaduhaye ubwo bushobozi.Zab 103:13, 14.

UKO YESU YAGARAGAJE URUKUNDO RW’IMANA

3. Ni iki kigaragaza ko Yesu yagiraga impuhwe?

3 Yesu yiyumvishaga akababaro k’abandi, ndetse n’ababaga bahanganye n’ibibazo we ubwe atigeze ahura na byo. Urugero, abantu bo muri rubanda batinyaga abayobozi b’idini bababeshyaga kandi bakabashyiriraho amategeko menshi aruhije, yahimbwe n’abantu (Mat 23:4; Mar 7:1-5; Yoh 7:13). Nubwo Yesu we atabatinyaga kandi bakaba batari barigeze bamubeshya, yashoboraga kwiyumvisha imimerere abo bantu barimo. Ku bw’ibyo, igihe ‘yabonaga imbaga y’abantu, yumvise abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye’ (Mat 9:36). Yesu yarangwaga n’urukundo n’impuhwe kimwe na Se.Zab 103:8.

4. Ni iki Yesu yakoraga iyo yabonaga abandi bababaye?

4 Iyo Yesu yabonaga abantu bababaye, yarabafashaga bitewe n’urukundo. Muri ubwo buryo, yagaragaje urukundo nk’urwa Se. Urugero, igihe Yesu n’intumwa ze bari bakoze urugendo rurerure babwiriza, barananiwe maze bashaka kujya ahantu hiherereye kugira ngo baruhuke. Ariko kandi, Yesu yumvise agiriye impuhwe abantu bari bamutegereje, maze “atangira kubigisha ibintu byinshi.”Mar 6:30, 31, 34.

UKO TWAKWIGANA URUKUNDO RWA YEHOVA

5, 6. Kugira ngo twigane urukundo rw’Imana tugomba gufata dute bagenzi bacu? Tanga urugero. (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Dushobora kwigana urukundo rw’Imana mu birebana n’uko dufata bagenzi bacu. Reka dufate urugero: tuvuge ko Umukristo ukiri muto, turi bwite Alan, arimo atekereza ku muvandimwe ugeze mu za bukuru utagishobora gusoma bitewe n’uko atakibona neza. Nanone kandi, kubwiriza ku nzu n’inzu bigora uwo muvandimwe. Alan yibutse amagambo ya Yesu agira ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe” (Luka 6:31). Bityo Alan yibajije ati “ni iki nifuza ko abantu bankorera?” Arishubije abikuye ku mutima ati “nifuza ko dukinana umupira.” Ariko uwo muvandimwe ugeze mu za bukuru we ntashobora gukina umupira. Amagambo Yesu yavuze yumvikanisha ko tugomba kwibaza tuti “ni iki nakwifuza ko mugenzi wanjye ankorera ndamutse ndi mu mimerere nk’iye?”

6 Alan ntageze mu za bukuru, ariko afite ubushobozi bwo kwiyumvisha imimerere atigeze ahura na yo. Yitegereza uwo muvandimwe ugeze mu za bukuru kandi akamutega amatwi yitonze. Buhoro buhoro, Alan agenda yiyumvisha ukuntu gusoma Bibiliya no kubwiriza ku nzu n’inzu bigora umuntu ugeze mu za bukuru. Alan amaze kwiyumvisha ingorane uwo muvandimwe ugeze mu za bukuru ahanganye na zo, amenye ubufasha akeneye kandi yumvise ashaka kumufasha. Natwe dushobora kubigenza dutyo. Kugira ngo twigane urukundo rw’Imana, tugomba kwishyira mu mwanya w’abavandimwe bacu.1 Kor 12:26.

Jya wigana Yehova ugaragariza abandi urukundo (Reba paragarafu ya 7)

7. Ni mu buhe buryo twamenya abandi neza ku buryo twakwiyumvisha imibabaro bafite?

7 Kwiyumvisha imibabaro abandi bafite si ko buri gihe byoroha. Abantu benshi bahura n’ibibazo tutigeze duhura na byo. Bamwe bahanganye n’imibabaro baterwa no kuba barakomeretse, kuba barwaye cyangwa bageze mu za bukuru. Abandi bahanganye n’imibabaro bitewe no kwiheba, guhangayika cyane, cyangwa bitewe n’ibibi bikabije bakorewe kera. Abandi bo baba mu miryango igizwe n’abantu badahuje idini, cyangwa irimo umubyeyi umwe. Buri muntu aba afite ikibazo ahanganye na cyo, kandi akenshi kiba gitandukanye n’icyo twahuye na cyo. Icyo gihe se twakwigana dute urukundo rw’Imana? Twarwigana tumutega amatwi twitonze tukagerageza kwiyumvisha uko amerewe, nibura mu rugero runaka. Ibyo bizatuma twigana urukundo rwa Yehova bityo tumufashe duhuje n’ibyo akeneye. Abantu bakenera gufashwa mu buryo butandukanye, ariko bose dushobora kubatera inkunga mu buryo bw’umwuka kandi tukaba twanabafasha mu bundi buryo.Soma mu Baroma 12:15; 1 Petero 3:8.

TWIGANE INEZA YA YEHOVA

8. Ni iki cyafashije Yesu kugaragaza ineza?

8 Umwana w’Imana yaravuze ati “Isumbabyose . . . igirira neza indashima n’abagome” (Luka 6:35). Koko rero, Yesu yiganye ineza y’Imana. Ni iki cyabimufashijemo? Yagaragarizaga abantu ineza atekereza ku ngaruka amagambo ye n’ibikorwa bye byashoboraga kugira ku bandi. Urugero, umugore wari uzwiho kuba ari umunyabyaha yegereye Yesu, atangira kurira, maze agatonyangiriza amarira ye ku birenge bye. Yesu yabonye ko uwo mugore yari yicujije, kandi yiyumvishije ukuntu yari kugira intimba mu gihe atari kuba amugaragarije ineza. Ku bw’ibyo, yaramushimye kandi amubabarira ibyaha bye. Igihe Umufarisayo yagaragazaga ko atishimiye ibyo Yesu yari akoze, Yesu yamushubije mu bugwaneza.Luka 7:36-48.

9. Ni iki cyadufasha kwigana ineza y’Imana? Tanga urugero.

9 Twakwigana dute ineza y’Imana? Tugomba gutekereza mbere yo kugira icyo tuvuga cyangwa mbere yo kugira icyo dukora, kugira ngo tugaragarize abandi ineza kandi twirinde kubakomeretsa. Intumwa Pawulo yaranditse ati “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose” (2 Tim 2:24). Tekereza uko twagaragaza ineza mu mimerere nk’iyi: umukoresha wacu ntakora akazi ke uko bikwiriye. Tuzabyitwaramo dute? Umuvandimwe umaze amezi menshi adaterana agize atya aza mu materaniro. Tuzamubwira iki? Mu murimo wo kubwiriza, nyir’inzu aravuze ati “ndahuze cyane.” Ese tuzishyira mu mwanya we? Mu rugo, uwo twashakanye aratubajije ati “kuki wafashe gahunda yo kuwa gatandatu utambwiye?” Ese tuzamusubizanya ineza? Nitwishyira mu mwanya w’abandi kandi tukagerageza gutekereza ku ngaruka amagambo yacu ashobora kubagiraho, tuzamenya uko twakwigana ineza ya Yehova mu byo tubabwira no mu byo tubakorera.Soma mu Migani 15:28.

TWIGANE UBWENGE BW’IMANA

10, 11. Ni iki cyadufasha kwigana ubwenge bw’Imana? Tanga urugero.

10 Nanone kandi, kuba dushobora kwiyumvisha imimerere tutigeze duhura na yo bishobora kudufasha kwigana ubwenge bwa Yehova, bityo tukaba twakwiyumvisha ingaruka ibikorwa byacu bizagira. Ubwenge ni umwe mu mico y’ingenzi ya Yehova, kandi yamenya mbere y’igihe ingaruka zose ibikorwa runaka bizagira, aramutse abishatse. Nubwo tudafite ubushobozi nk’ubwo, byaba byiza dutekereje ku ngaruka zizatugeraho nidukora ikintu iki n’iki. Abisirayeli ntibatekereje ku ngaruka zari kubageraho mu gihe bari kuba banze kumvira Imana. Nubwo Imana yari yarabakoreye ibyiza byinshi, Mose yari azi ko bari gukora ibyo Yehova yanga. Yavugiye imbere y’iteraniro ryose ry’Abisirayeli ati “ni ishyanga ridatekereza, kandi ntibafite ubwenge. Iyo baza kuba abanyabwenge, bari gutekereza kuri ibi bintu. Bari gutekereza ku iherezo ryabo.”Guteg 31:29, 30; 32:28, 29.

11 Kugira ngo twigane ubwenge bw’Imana, byaba byiza dutekereje ku ngaruka ibikorwa byacu bishobora kudukururira, cyangwa tugasa n’abazireba. Urugero, niba ufite uwo murambagizanya, ugomba kumenya ko irari ry’ibitsina rifite imbaraga. Ku bw’ibyo, ujye wirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyakwangiza imishyikirano y’agaciro kenshi ufitanye na Yehova. Ahubwo ujye ukora ibihuje n’aya magambo yahumetswe agira ati “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”Imig 22:3.

IRINDE GUTEKEREZA KU BINTU BIBI

12. Ni mu buhe buryo ibyo dutekereza bishobora kuduteza akaga?

12 Umuntu ufite amakenga amenya ko ibitekerezo bye bishobora kuba nk’umuriro. Iyo umuriro ukoreshejwe neza ushobora kugira akamaro, urugero nk’iyo ukoreshejwe mu guteka ibyokurya. Ariko umuriro ushobora guteza akaga mu gihe udakoreshejwe neza, ukaba watwika inzu ndetse ukica n’abayibamo. Mu buryo nk’ubwo, gutekereza bitugirira akamaro iyo bidufashije kwigana Yehova. Ariko kandi, gutekereza ku bintu by’ubwiyandarike bishobora kuduteza akaga. Urugero, iyo dufite akamenyero ko gutekereza ku bintu bifitanye isano n’ubusambanyi, bishobora gutuma dukora ibihuje n’ibyo dutekereza. Mu by’ukuri, ibyo byatwangiza mu buryo bw’umwuka.Soma muri Yakobo 1:14, 15.

13. Ni ubuhe buzima Eva ashobora kuba yaratekerezaga ko yari kugira?

13 Reka turebe ukuntu umugore wa mbere, ari we Eva, yatangiye kwifuza kurya ku mbuto zabuzanyijwe z’ “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” (Intang 2:16, 17). Inzoka yaramubwiye iti “gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Eva ‘yabonye ko icyo giti cyari gifite ibyokurya byiza kandi ko cyari kinogeye amaso.’ Byaje kugenda bite? ‘Yasoromye imbuto zacyo arazirya. Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, yamuhayeho na we arazirya’ (Intang 3:1-6). Uko bigaragara, hari ikintu cyakuruye Eva mu byo Satani yamubwiye. Aho kujya abwirwa icyiza n’ikibi, yari kujya yifatira imyanzuro. Imitekerereze nk’iyo yamuteje akaga. Binyuze ku mugabo wa Eva, ari we Adamu, ‘icyaha cyinjiye mu isi, n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha.’Rom 5:12.

14. Bibiliya idufasha ite kwirinda ubusambanyi?

14 Icyaha Eva yakoze mu busitani bwa Edeni si ubusambanyi. Ariko kandi, Yesu yatanze umuburo urebana no kudakomeza gutekereza ku bintu by’ubwiyandarike. Yagize ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Mat 5:28). Nanone kandi, Pawulo yatanze umuburo agira ati “ntimugateganye iby’igihe kizaza mubigiriye guhaza irari ry’umubiri.”Rom 13:14.

15. Ni ubuhe butunzi twagombye kwibikira, kandi kuki?

15 Ikindi kintu gishobora kuduteza akaga ni ugutekereza twabaye abakire, ariko tutacyita ku by’Imana. Mu by’ukuri, ibintu by’agaciro by’umukire ‘yumva mu bwenge bwe bimeze nk’urukuta rumurinda’ (Imig 18:11). Yesu yaciye umugani ugaragaza imimerere ibabaje y’umuntu “wirundanyirizaho ubutunzi, ariko atari umutunzi ku Mana” (Luka 12:16-21). Yehova arishima iyo dukoze ibimunezeza (Imig 27:11). Iyo twemerwa na we bitewe n’uko ‘twibikiye ubutunzi mu ijuru,’ tugira ibyishimo (Mat 6:20). Ikindi kandi, kugirana imishyikirano myiza na Yehova ni bwo butunzi bw’agaciro kenshi kurusha ubundi bwose dushobora kugira.

IRINDE GUKOMEZA GUHANGAYIKA

16. Ni iki cyadufasha mu gihe duhangayitse?

16 Tekereza imihangayiko twagira mu gihe twaba duhatanira kwibikira “ubutunzi mu isi” (Mat 6:19). Yesu yaciye umugani ashaka kugaragaza ukuntu “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi” bishobora kuniga ijambo ry’Ubwami (Mat 13:18, 19, 22). Hari abantu bahora bahangayikishijwe n’ibintu bibi bishobora kubageraho. Ariko kandi, gukomeza guhangayika bishobora kuduteza akaga mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Nimucyo tujye twiringira Yehova, kandi tujye twibuka ko ‘umutima usobetse amaganya wiheba, ariko [ko] ijambo ryiza riwunezeza’ (Imig 12:25). Amagambo atera inkunga tubwirwa n’umuntu utwumva ashobora kutunezeza. Kuganira n’ababyeyi bacu, uwo twashakanye cyangwa incuti twiringira ibona ibintu nk’uko Imana ibibona, bishobora kutugabanyiriza imihangayiko.

17. Yehova adufasha ate mu gihe duhangayitse?

17 Yehova yiyumvisha neza imihangayiko dufite kuruta undi muntu wese. Pawulo yaranditse ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 4:6, 7). Jya utekereza ku badufasha kugira ngo tutagerwaho n’akaga ko mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga bagenzi bacu duhuje ukwizera, abasaza, umugaragu wizerwa, abamarayika, Yesu ndetse na Yehova ubwe.

18. Gutekereza bidufasha bite?

18 Nk’uko twabibonye, gutekereza bishobora kudufasha kwigana imico y’Imana, urugero nk’urukundo (1 Tim 1:11; 1 Yoh 4:8). Nitugaragaza urukundo nyakuri, tugatekereza ku ngaruka z’ibikorwa byacu kandi tukirinda guhora duhangayitse, tuzagira ibyishimo. Ku bw’ibyo, nimucyo tujye dukoresha neza ubushobozi Imana yaduhaye bwo gusa n’abareba ibintu twiringiye, kandi twigane umuco wa Yehova w’urukundo, uw’ineza, uw’ubwenge n’uw’ibyishimo.Rom 12:12.