Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni irihe somo twavana kuri Yowana?

Ni irihe somo twavana kuri Yowana?

ABANTU benshi bazi ko Yesu yari afite intumwa 12. Ariko bashobora kuba batazi ko mu bigishwa be harimo n’abagore bakoranaga na we. Yowana yari umwe muri bo.Mat 27:55; Luka 8:3.

Ni uruhe ruhare Yowana yagize mu murimo wa Yesu, kandi se ni irihe somo twamuvanaho?

YOWANA YARI NDE?

Yowana yari “muka Kuza, igisonga cya Herode.” Kuza ashobora kuba ari we wacungaga ibintu byo mu rugo rwa Herode Antipa. Yowana ni umwe mu bagore Yesu yakijije indwara. We n’abandi bagore bagendanaga na Yesu n’intumwa ze.Luka 8:1-3.

Ba rabi b’Abayahudi bigishaga ko abagore batagombaga gushyikirana n’abagabo batari bene wabo. Ubwo rero, kugendana na bo byo byari kure kubi. Mu by’ukuri, nta cyo abagabo b’Abayahudi bavuganaga n’abagore. Yesu we yirengagije iyo migenzo maze yemera ko Yowana n’abandi bagore bizerwa bajya bajyana na we n’intumwa ze.

Kuba Yowana yaragendanaga na Yesu n’intumwa ze byashoboraga gutuma abandi bamukoba. Abantu bose bemeraga gukurikira Yesu bagombaga kugira ibyo bahindura mu mibereho yabo ya buri munsi. Yesu yavuze ibirebana n’abigishwa nk’abo agira ati ‘mama na bene mama ni abumva ijambo ry’Imana bakarishyira mu bikorwa’ (Luka 8:19-21; 18:28-30). Ese ntuterwa inkunga no kumenya ko Yesu akunda abantu bagira ibyo bigomwa kugira ngo bamukurikire?

YAKORESHEJE UBUTUNZI BWE

Yowana n’abandi bagore benshi bakoreraga Yesu n’intumwa ze cumi n’ebyiri bakoresheje “ubutunzi bwabo” (Luka 8:3). Hari umwanditsi wavuze ati ‘Luka ntiyashakaga kuvuga ko abo bagore babatekerega, bakabogereza ibyombo kandi bakabadodera imyenda. Wenda barabikoraga, ariko si byo Luka yashakaga kuvuga.’ Uko bigaragara, abo bagore bakoreshaga umutungo wabo kugira ngo babahe ibyo babaga bakeneye.

Nta kazi gasanzwe Yesu n’intumwa ze bakoraga igihe babwirizaga. Ku bw’ibyo, bashobora kuba bataragiraga amafaranga yo kwishyura ibyokurya n’ibindi bintu byabaga bikenewe n’abantu bagera kuri 20. Nubwo abantu bashobora kuba barakiraga Kristo n’intumwa ze mu ngo zabo, kuba bari bafite “agasanduku k’amafaranga” byumvikanisha ko batumvaga ko buri gihe abantu bagomba kubakira (Yoh 12:6; 13:28, 29). Yowana n’abandi bagore bashobora kuba baratangaga impano kugira ngo Yesu n’intumwa ze babone ibyo babaga bakeneye.

Hari abavuga ko abagore b’Abayahudi batagiraga amafaranga cyangwa imitungo. Icyakora, hari inyandiko zo muri icyo gihe zigaragaza ko Umuyahudikazi yashoboraga kugira imitungo. Yashoboraga guhabwa umurage iyo se yapfaga nta mwana w’umuhungu asize, cyangwa akagira imitungo ayihawe. Yashoboraga no kugira amafaranga akomora ku butane, cyangwa se ku mitungo yasigaranye umugabo we amaze gupfa. Nanone kandi, we ubwe yashoboraga kuyakorera.

Nta gushidikanya ko abigishwa ba Yesu batangaga impano bakurikije ubushobozi bwabo. Mu bigishwa ba Yesu hashobora kuba harimo n’abagore bakize. Hari abavuga ko Yowana yari umukire kubera ko yari umugore w’umugabo wari igisonga cya Herode cyangwa akaba yari yarigeze kuba we. Umuntu nk’uwo ashobora kuba ari we watanze ikanzu ihenze Yesu yambaraga, itari ifite uruteranyirizo. Hari umwanditsi wavuze ko ikanzu nk’iyo “itashoboraga gutangwa n’abagore bari bafite abagabo b’abarobyi.”Yoh 19:23, 24.

Ibyanditswe ntibivuga mu buryo bweruye ko Yowana yatanze impano z’amafaranga. Ariko kandi, yakoze ibyo yari ashoboye byose, kandi hari isomo ibyo bishobora kutwigisha. Ni twe duhitamo impano dutanga kugira ngo dushyigikire inyungu z’Ubwami. Icyo Imana ishaka ni uko dukora ibyo dushoboye byose dufite ibyishimo.Mat 6:33; Mar 14:8; 2 Kor 9:7.

IGIHE YESU YAPFAGA NA NYUMA YAHO

Birashoboka ko igihe Yesu yicwaga Yowana yari ahari, we n’abandi bagore “bajyaga bamuherekeza kugira ngo bamukorere ubwo yari i Galilaya, kandi hari n’abandi bagore benshi bari barazanye na [Yesu] i Yerusalemu” (Mar 15:41). Igihe umurambo wa Yesu wakurwaga ku giti kugira ngo uhambwe, ‘abagore bari barazanye na we baturutse i Galilaya, bakurikiye [Yozefu] bareba imva n’uko arambikamo umurambo wa Yesu; basubiyeyo bategura imibavu n’amavuta ahumura neza.’ Luka yavuze ko abo bagore ari “Mariya Magadalena na Yowana na Mariya nyina wa Yakobo.” Isabato irangiye bagarutse ku mva, maze bahasanga abamarayika, bababwira ko Yesu yazutse.Luka 23:55–24:10.

Yowana n’abandi bagore bizerwa bakoreye Umwami ibyo bari bashoboye byose

Birashoboka ko Yowana yari mu bigishwa ba Yesu bari bateraniye i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, muri bo hakaba harimo nyina wa Yesu n’abavandimwe be (Ibyak 1:12-14). Kubera ko Yowana yari aziranye n’ab’ibwami, ashobora kuba ari we wabwiye Luka ibyo bamwe babona ko ari amakuru arambuye arebana n’ibyo Herode Antipa yakoze. Ibyo bigaragazwa n’uko Luka ari we mwanditsi w’Ivanjiri wenyine wavuze izina rya Yowana.Luka 8:3; 9:7-9; 23:8-12; 24:10.

Inkuru ya Yowana itwigisha byinshi. Yakoreye Yesu ibyo yari ashoboye byose. Agomba kuba yarishimiraga gukoresha amafaranga ye afasha Yesu, intumwa ze cumi n’ebyiri n’abandi bigishwa, iyo babaga bakora umurimo wo kubwiriza. Yowana yakoreye Yesu kandi yakomeje kumuba hafi mu gihe cy’ibigeragezo. Abakristokazi bakwiriye kumwigana.