Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

4 Irinde gushidikanya

4 Irinde gushidikanya

4 Irinde gushidikanya

“Wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”—Matayo 14:31.

NI IZIHE NZITIZI USHOBORA GUHURA NA ZO? Rimwe na rimwe, abigishwa ba Yesu na bo bajyaga bashidikanya (Matayo 14:30; Luka 24:36-39; Yohana 20:24, 25). Bibiliya ivuga ko kubura ukwizera ari “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” (Abaheburayo 12:1). Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘kwizera ntigufitwe n’abantu bose’ (2 Abatesalonike 3:2). Ibyo ntibishatse kuvuga ko hari abantu badashobora kugira ukwizera. Ahubwo usanga abantu benshi nta cyo bakora kugira ngo bakugire. Imana izaha imigisha abashyiraho imihati kugira ngo bagire ukwizera.

NI GUTE WANESHA IZO NZITIZI? Banza umenye impamvu zituma ushidikanya. Urugero, umwigishwa Tomasi yashidikanyije ko Yesu yazutse nubwo abandi bigishwa bamubwiraga ko bari bamwiboneye. Tomasi yashakaga gihamya y’uko Yesu yazutse. Byaje kugenda bite? Yesu yamuhaye gihamya yari akeneye kugira ngo agire ukwizera gukomeye.—Yohana 20:24-29.

Yehova Imana yakoresheje Bibiliya maze aduha ibisubizo dukeneye kugira ngo tureke gushidikanya. Urugero, abantu benshi ntibacyizera Imana kubera ko bavuga ko ari yo iteza intambara, urugomo ndetse n’imibabaro byugarije abantu. Nanone, banga kuyizera bavuga ko nubwo yaba atari yo ibiteza, ibigiramo uruhare. Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Imana ntitegeka isi binyuze ku butegetsi bw’abantu. Yesu yerekeje ku kiremwa cy’umwuka kitagaragara cyitwa Satani avuga ko ari “umutware w’isi” (Yohana 14:30). Satani yabwiye Yesu ko iyo aza kumuramya yari kumuha gutwara ubwami bwose bwo mu isi. Yaramubwiye ati “ndaguha gutwara ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe kandi mbuha uwo nshatse wese.” Yesu ntiyigeze ahakana ko Satani yari afite ubwo butware. Ahubwo yaravuze ati “handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera’” (Luka 4:5-8). Ubwo rero, Satani n’abategetsi b’iyi si ni bo nyirabayazana w’imibabaro igera ku bantu, ntabwo ari Imana.—Ibyahishuwe 12:9, 12.

Vuba aha, Yehova Imana azakuraho ibintu byose biteza imibabaro. Yarangije gushyiraho urufatiro rw’Ubwami buyobowe n’Umwana we Kristo Yesu, kugira ngo butegeke abantu (Matayo 6:9, 10; 1 Abakorinto 15:20-28). Muri iki gihe ubutumwa bwiza bw’Ubwami burabwirizwa ku isi hose, ibyo bikaba bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya (Matayo 24:14). Vuba aha ubwo Bwami buzakuraho abantu bose baburwanya, ndetse bukureho n’imibabaro yose igera ku bantu.—Daniyeli 2:44; Matayo 25:31-33, 46; Ibyahishuwe 21:3, 4.

NI IZIHE NYUNGU UZABONA? Abantu bashidikanya bameze nk’imiraba ijyanwa n’“imiyaga yose y’inyigisho, binyuze ku buryarya bw’abantu” (Abefeso 4:14; 2 Petero 2:1). Icyakora, iyo abantu babonye ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibaza, bashobora ‘guhagarara bashikamye mu kwizera.’—1 Abakorinto 16:13.

Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti, bazishimira kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bigutera gushidikanya. Baragutumirira kwifatanya na bo maze ukigenzurira inyigisho zabo. Nubigenza utyo, uzarushaho kwizera Imana.

Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 8 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * gifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana ni iki?,” n’igice cya 11 gifite umutwe uvuga ngo “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Iyo abantu babonye ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibaza, bibaha urufatiro rukomeye bubakaho ukwizera kwabo