Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?

Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?

Ibibazo by’abasomyi

Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?

Oya rwose. Ihame Imana yashyizeho muri Edeni igihe yatangizaga ishyingiranwa, ryari iryo gushaka umugore umwe gusa. Nyuma yaho, Yesu Kristo yasubiriyemo abigishwa be iryo hame.—Itangiriro 2:18-24; Matayo 19:4-6.

Ariko se Aburahamu, Yakobo, Dawidi na Salomo babayeho mu gihe cya mbere y’Ubukristo, ntibari bafite abagore barenze umwe? Yego bari babafite, ariko se Bibiliya ibivugaho iki? Igaragaza ko imiryango ya Aburahamu na Yakobo yarangwaga n’ubwumvikane buke, kubera ko bari barashatse abagore benshi (Itangiriro 16:1-4; 29:18–30:24). Nyuma yaho Imana yaje gutanga Amategeko, muri yo hakaba harimo iryarebaga buri mwami rigira riti “ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka” (Gutegeka kwa Kabiri 17:15, 17). Icyakora Salomo we ntiyumviye iryo tegeko kuko yashatse abagore barenga 700! Ikibabaje ni uko Salomo yateye Yehova umugongo bitewe n’ingaruka mbi abagore be benshi bamugizeho (1 Abami 11:1-4). Ubwo rero Bibiliya igaragaza neza ko gushaka abagore benshi atari byiza.

Icyakora hari abantu bashobora kwibaza impamvu Imana yihanganiye ko Abisirayeli bashaka abagore benshi. Reka dufate urugero: ese wigeze wihanganira gukomeza gukora akazi katari kagushimishije, kubera ko icyo gihe wabonaga kukareka cyangwa kubona akandi bisa n’ibidashoboka, cyangwa se bishobora kugira ingaruka ku muryango wawe? Birumvikana ko inzira z’Imana n’ibyo itekereza biruta kure cyane ibyacu (Yesaya 55:8, 9). Ariko kandi, dushobora gushishoza tukamenya impamvu zumvikana zatumye Imana yihanganira ko abagabo bashaka abagore benshi mu gihe runaka.

Wibuke ko muri Edeni Yehova yari yarasezeranyije ko hazabaho “urubyaro” rwari kuzarimbura Satani. Hashize igihe, Aburahamu yabwiwe ko yari kuzakomokwaho n’ishyanga rikomeye, kandi ko Urubyaro rwahanuwe rwari gukomoka mu gisekuruza cye (Itangiriro 3:15; 22:18). Satani yari yariyemeje gutuma urwo Rubyaro rutabaho. Bityo yari yariyemeje kurimbura ishyanga rya Isirayeli. Akenshi yashukaga iryo shyanga rya Isirayeli rikagwa mu cyaha kugira ngo ridakomeza kwemerwa n’Imana, bityo ntikomeze kuririnda.

Kugira ngo Yehova afashe Abisirayeli guhangana n’imitego ya Satani, yagiye aboherereza abahanuzi bo kubaburira mu gihe babaga batangiye gutandukira amahame ye akiranuka. Icyakora, yari yarabonye ko incuro nyinshi abagize ubwoko bwe bari kujya bananirwa kumvira amategeko y’ibanze, urugero nk’iryababuzaga gusenga ibishushanyo (Kuva 32:9). Ubwo se niba no kubahiriza itegeko nk’iryo ry’ibanze byari kubananira, ni gute bari gushobora kumvira itegeko ryo kudashaka abagore benshi? Kubera ko Yehova asobanukiwe neza ikiremwamuntu, yabonye ko icyo kitari igihe cyo kubabuza gushaka abagore benshi, kandi hari hashize igihe ibyo bintu byarashinze imizi. Iyo aza kubigenza atyo, Satani yari kuba abonye urwaho rwo kugusha Abisirayeli mu cyaha kandi bitamugoye.

Kuba Imana yarihanganiye ko abagabo bashaka abagore benshi byagize akandi kamaro. Byatumye iryo shyanga ryiyongera vuba. Kuba iryo shyanga ryari rigizwe n’abantu benshi, byatumye rikomeza kubaho kugeza igihe Mesiya yaziye. Nanone birashoboka ko gushaka abagore benshi byarinze abagore bamwe mu bihe by’akaga, bigatuma bagira imiryango kandi bakabona aho baba.

Icyakora uzirikane ko Yehova atari we watangije ibyo gushaka abagore benshi. Yarabyihanganiye mu gihe runaka, ariko ashyiraho amategeko atajenjetse kugira ngo abantu batarengera (Kuva 21:10, 11; Gutegeka kwa Kabiri 21:15-17). Igihe noneho Yehova yashakaga ko abamusenga batongera gushaka abagore benshi, yakoresheje umwana we maze asubiramo ihame rirebana n’ishyingiranwa yari yarashyizeho muri Edeni. Ku bw’ibyo, Yesu yabujije abigishwa be gushaka abagore benshi (Mariko 10:8). Icyo gihe abantu barushijeho gusobanukirwa neza ko nubwo Amategeko ya Mose yari meza mu gihe cyayo, “amategeko ya Kristo” yo, ari meza kurushaho.—Abagalatiya 6:2.