Jya wigisha abana bawe
Shemu yabonye ibibi bya mbere y’umwuzure na nyuma yawo
SHEMU umuhungu wa Nowa, yarokotse umwuzure kandi abaho na nyuma yawo. Ese waba uzi impamvu abantu bo mu gihe cya Shemu babayeho mbere y’umwuzure barimbutse, ndetse n’uko we n’umuryango we barokotse bakabaho na nyuma yawo?— * Reka tugire icyo tubivugaho.
Bibiliya ivuga ko igihe Shemu yari akiri muto, “ingeso z’abantu” zari mbi cyane. Ikintu cyose abantu batekerezaga, cyari ‘kibi iteka ryose.’ Ese waba uzi icyo Imana yakoze?—Yateje umwuzure maze urimbura iyo si mbi. Intumwa Petero yaranditse ati ‘isi y’icyo gihe yarimbuwe igihe yarengerwaga n’amazi.’—Itangiriro 6:5; 2 Petero 3:6.
Ese waba usobanukiwe impamvu Imana yarimbuye iyo si?—Abantu b’icyo gihe bari babi, kandi ibitekerezo byabo byari ‘bibi iteka ryose.’ Yesu yagize icyo abivugaho, agira ati ‘mu minsi yabanjirije umwuzure,’ abantu bari bishimye ‘barya bakanywa,’ kandi ‘barongora bagashyingirwa.’ Yesu yongeyeho ati “ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.”—Matayo 24:37-39.
Ni iki abo bantu batitayeho, cyangwa batabonye?—Nowa, ari we se wa Shemu, yari “umubwiriza wo gukiranuka,” ariko abantu ntibigeze batega amatwi ibyo yababwiraga. Nowa yumviye Imana maze yubaka inkuge, ni ukuvuga ubwato bunini bureremba hejuru y’amazi, we n’umuryango we bari kurokokeramo Umwuzure. Nowa, umugore we n’abahungu be, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti hamwe n’abagore babo, ni bo bonyine bitaye ku byo Imana yashakaga ko bakora. Abandi bo bikoreye ibyo bashakaga, maze batwarwa n’Umwuzure.—2 Petero 2:5; 1 Petero 3:20.
Hashize umwaka uwo Mwuzure ubaye, Shemu n’umuryango we bavuye mu nkuge bahagarara ku butaka bwumutse. Abantu babi bose bari bararimbutse, ariko bidatinze abantu bongeye kuba babi. Kanani, umuhungu wa Hamu wavaga inda imwe na Shemu, yakoze ikintu kibi ku buryo Nowa yavuze ati “Kanani avumwe.” Nimurodi wari umwuzukuru wa Hamu, na we yari mubi. Yarwanyije Imana y’ukuri Yehova, kandi abwira abantu ngo biyubakire umunara muremure witwaga Babeli, kugira ngo biheshe izina. Utekereza ko
Shemu na se bumvise bameze bate?—Itangiriro 9:25; 10:6-10; 11:4, 5.Byarabababaje, kandi bibabaza na Yehova. Ese waba uzi icyo Yehova yakoze?—Yasobanyije ururimi abo bantu bavugaga, kugira ngo batongera kumvikana. Ubwo rero, abantu bahise bareka kubaka, maze bajya mu duce dutandukanye, abavuga ururimi rumwe bakajya gutura hamwe (Itangiriro 11:6-9). Icyakora Imana ntiyigeze ihindura ururimi Shemu n’umuryango we bavugaga. Ibyo byatumye bakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi, maze buri wese agafasha mugenzi we gukorera Imana. Ese wigeze wibaza imyaka Shemu yamaze akorera Yehova?—
Shemu yamaze imyaka 600. Umwuzure wabaye afite imyaka 98, kandi arongera amara imyaka 502 nyuma yawo. Nta gushidikanya ko yafashije Nowa kubaka inkuge, no kuburira abantu ko bari bagiye kurimburwa n’Umwuzure. Ariko se, utekereza ko Shemu yakoze iki mu myaka irenga 500 yabayeho nyuma y’Umwuzure?—Nowa yavuze ko Yehova ari ‘Imana ya Shemu.’ Shemu agomba kuba yarakomeje gukorera Yehova, kandi agafasha abagize umuryango we kubigenza gutyo. Nyuma yaho, Aburahamu, Sara na Isaka na bo baje kuba mu bagize umuryango wa Shemu.—Itangiriro 9:26; 11:10-31; 21:1-3.
Ngaho noneho tekereza kuri iyi si y’iki gihe yagiye irushaho kuba mbi uhereye mu gihe cya Shemu. Bizayigendekera bite?—Bibiliya ivuga ko ‘ishira.’ Ariko kandi, zirikana iri sezerano rigira riti “ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.” Bityo rero, nidukora ibyo Imana ishaka, dushobora kuba bamwe mu bantu bazarokoka bakinjira mu isi nshya y’Imana. Hanyuma, tubifashijwemo n’Imana, dushobora kuzishimira kubaho iteka ryose ku isi!—1 Yohana 2:17; Zaburi 37:29; Yesaya 65:17.
^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.