Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubu noneho nzi Imana nsenga

Ubu noneho nzi Imana nsenga

Umuvugabutumwa w’Umupentekote wari uzwiho kugira ububasha bwo gukiza indwara, yaransuye. Akinkoraho, nahise nikubita hasi nta ubwenge, “njya mu mwuka.” Maze kugarura ubwenge, numvise ngize ububasha nashakaga bwo gukiza indwara. Ni iki cyatumye nifuza ubwo bubasha, kandi se byagize izihe ngaruka ku mibereho yanjye? Mbere yo kubasubiza icyo kibazo, reka mbanze mbabwire amateka yanjye.

NAVUKIYE mu ntara ya Ilocos Norte muri Filipine, ku itariki ya 10 Ukuboza 1968, nkaba ndi uwa karindwi mu bana icumi. Kimwe n’Abanyafilipine benshi, iwacu twari Abagatolika. Narangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1986, kandi nifuzaga kuba umuganga. Ariko iyo ntego sinayigezeho, kuko nahise mfatwa n’indwara ikomeye, ku buryo numvaga ko igisigaye ari ugupfa. Narahangayitse cyane, maze nsenga Imana nyisaba kumfasha, nyisezeranya ko ninkiza nzayikorera ubuzima bwanjye bwose.

Igihe nari maze gukira, nibutse ibyo nari narasezeranyije Imana. Ku bw’ibyo, muri Kamena 1991, nagiye kwiga mu Ishuri Ryigisha Bibiliya ry’Abapentekote. Muri iryo shuri banatwigishaga uko “twahabwa impano y’umwuka wera.” Nifuzaga kugira ububasha bwo gukiza indwara. Batwigishaga ko kugira ngo tubone iyo mpano, twagombaga kwiyiriza ubusa no gusenga cyane. Kubera ko nashakaga kwereka abantu ko mfite iyo “mpano,” hari igihe nombotse njya kumviriza ibyo umunyeshuri twiganaga yasabaga igihe yarimo asengera ahantu mu nguni. Ubwo yari hafi kurangiza isengesho, nahise niruka nsubira aho nari mfukamye nsenga. Nyuma yaho, namubwiye ibyo yari yavuze mu isengesho byose, maze ahita yemera ko nahawe “impano y’umwuka.”

Nkiri muri iryo shuri, hari ibibazo byinshi nibazaga. Urugero, muri Matayo 6:9, havuga ibirebana na “Data” n’“izina” rye. Nakundaga kwibaza nti “uwo Data Yesu yavugaga ni nde, kandi se izina rigomba kwezwa ni irya nde?” Ibisubizo abarimu banjye bampaga ntibyari bisobanutse kandi ntibyanyuraga. Batubwiraga ko inyigisho y’Ubutatu ari iyobera. Nubwo ibyo byanteraga urujijo, nakomeje kwiga kugira ngo nzabe pasiteri.

Mpura n’Abahamya ba Yehova

Muri iryo shuri rya Bibiliya, batwigishaga ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’ikinyoma ribi kurusha ayandi yose. Nanone bavugaga ko ari ba antikristo. Icyo gihe natangiye kubanga urunuka.

Ngeze mu mwaka wa kabiri, nagiye gusura ababyeyi mu kiruhuko. Mukuru wanjye Carmen yamenye ko ndi mu rugo, maze aza kudusura. Yari Umuhamya wa Yehova wabatijwe kandi umara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza. Igihe yageragezaga kumbwira ibyerekeye Imana, nararakaye ndamubwira nti “nzi Imana nsenga.” Maze kumutuka, naramusunitse kandi sinongeye kwemera ko amvugisha.

Nsubiye ku ishuri, Carmen yanyoherereje agatabo Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu? * Naragapfunyapfunye maze mpita ngatwika, kuko nari nkimurakariye.

Mba pasiteri

Igihe nagirwaga pasiteri

Igihe nari ncyiga mu ishuri rya Bibiliya, hari abantu nashoboye guhindura. Narishimye cyane igihe mama na musaza wanjye bahindukaga Abapentekote.

Muri Werurwe 1994, nahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Bibiliya ry’Abapentekote. Nk’uko nabivuze ngitangira, icyo gihe hari umuvugabutumwa w’umushyitsi. Twese abari bahawe impamyabumenyi twifuzaga kumwegera, kuko twumvaga ko yari afite impano yo gukiza indwara. Twamusanze kuri podiyumu, maze uko bacuranze tukajya dusimbuka kandi tugakoma amashyi. Uwo yakoragaho wese yahitaga yitura hasi “akajya mu mwuka.” * Igihe yankoragaho, nanjye nikubise hasi maze nta ubwenge. Maze kuzanzamuka nagize ubwoba, ariko kubera ko numvaga ko nahawe ububasha bwo gukiza indwara, nasabwe n’ibyishimo.

Hashize igihe gito, nakoresheje izo mbaraga nkiza umwana wari warembye kandi ahinda umuriro. Igihe namusengeraga, yahise atangira kubira ibyuya maze wa muriro urashira. Icyo gihe noneho numvise ko ngiye gusohoza isezerano nagiranye n’Imana. Igitangaje, ni uko numvaga hari icyo mbura muri jye. Nizeraga ko hariho Imana imwe, ariko mu by’ukuri sinari nzi iyo ari yo. Nanone hari inyigisho nyinshi z’idini ryanjye nashidikanyagaho.

Nakoresheje izo mbaraga nkiza umwana wari warembye kandi ahinda umuriro

Icyatumye mpindura imitekerereze

Nyuma y’ibyo, narushijeho kurwanya Abahamya ba Yehova. Aho nabonaga ibitabo byabo hose, narabitwikaga. Ariko hari ibintu bitunguranye byaje kumbaho. Nababajwe cyane no kubona ko mama atari agishaka kuba Umupentekote. Wa mukuru wanjye witwa Carmen yari amaze igihe amwigisha Bibiliya. Uwo mukuru wanjye naramurakariye cyane.

Nyuma yaho nabonye igazeti ya Nimukanguke!, aho mama yabaga. Ubundi, nagombye kuba narayitwitse. Ariko kubera ko nari mfite amatsiko yo kumenya ibyo yarimo asoma, narayifashe nyinyuzamo amaso. Naguye ku nkuru yavugaga iby’umuntu wari ukomeye ku nyigisho z’idini rye. Igihe uwo muntu yatangiraga gusoma inyandiko z’Abahamya yifashishije Bibiliya, yaje gutahura ko inyigisho y’Ubutatu, umuriro w’iteka no kudapfa k’ubugingo zidashingiye ku byanditswe. Iyo nkuru yankoze ku mutima. Kandi koko, ibyo ni byo nifuzaga gusobanukirwa. Kuva icyo gihe, nifuje cyane gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya.

Nyuma yo gusoma indi nkuru y’ibyabaye mu mibereho yo mu igazeti ya Nimukanguke!, ivuga iby’umuntu wari umusinzi kandi wari warabaswe n’ibiyobyabwenge ariko akaza guhinduka bitewe no kwiga Bibiliya, natangiye gusoma izindi nyandiko z’Abahamya. Naje kubona agatabo gafite umutwe uvuga ngo Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka. * Igihe nagasomaga, namenye ko izina ry’Imana ari Yehova. Nashimishijwe cyane no kumenya Imana y’ukuri.—Gutegeka kwa Kabiri 4:39; Yeremiya 10:10.

Nashimishijwe cyane no kumenya Imana y’ukuri

Nakomeje kwiga izindi nyigisho nyinshi zo muri Bibiliya mu ibanga. Urugero, muri iryo shuri ryigisha Bibiliya ry’Abapentekote, nari narigishijwe ko Yesu ari Imana, ariko nyuma yaho naje kumenya ko Bibiliya ivuga ko ari “Umwana w’Imana nzima.”—Matayo 16:15, 16.

Nemera kuva ku izima

Igihe nongeraga kubonana na Carmen, yatangajwe n’uko namusabye agatabo kavuga ngo Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka n’ibindi bitabo. Nubwo nari naramaze imyaka myinshi muri rya shuri, bari barampumye amaso aho kunyigisha ukuri. Icyo gihe nari nishimye cyane bitewe n’inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya nagendaga menya. Namenye akamaro k’amagambo Yesu yavuze, agira ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Izo nyigisho ni zo zatangiye guhindura imibereho yanjye.

Izo nyigisho z’ukuri ni zo zatangiye guhindura imibereho yanjye

Namaze igihe numva ko nashoboraga gusenga Yehova Imana mu ibanga, kandi ngakomeza kuba pasiteri. Nyuma yaho, naje kubona ko hari inyigisho z’idini ryanjye ntashoboraga kwigisha. Icyakora nari mfite impungenge. Naribazaga nti “ubu koko nindeka kuba pasiteri, nzabaho nte?” Kumva ko hari umwe mu bapasiteri wabaye Umuhamya, byari kuba igisebo ku idini ryacu. Nakomeje kuba pasiteri, ariko nkirinda kwigisha inyigisho z’ikinyoma z’idini ryacu.

Precious yanyigishije Bibiliya

Igihe nongeraga kubonana na Carmen, yansabye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Najyaga njya guteranira mu rusengero rwo mu mugi wa Laoag, kuko ari rwo rwari rukuru. Ku bw’ibyo, nashakishije mu ibanga ahari Inzu y’Ubwami Abahamya ba Yehova bo muri uwo mugi bateraniragamo. Banyeretse uwitwa Alma Preciosa Villarin, nanone bari barahimbye “Precious,” akaba ari umubwiriza wo muri iryo torero umara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza. Nubwo Abahamya nari nkibafitiye urwikekwe, nemeye ko anyigisha Bibiliya.

Mukuru wanjye yari yaragiye angezaho ukuri ko muri Bibiliya yihanganye. Icyo gihe nari mbonye undi muntu ufite umuco nk’uwo. Yaramfashije cyane kugira ngo nsobanukirwe Bibiliya, nubwo nanyuzagamo nkarakara, nkamugisha impaka kandi rimwe na rimwe ngasakuza cyane, bitewe n’uko natsimbararaga kuri zimwe mu nyigisho nari narigishijwe kera. Kuba Precious n’abandi Bahamya baranyitayeho kandi bakaba bararangwaga no kwicisha bugufi no kwitonda, byankoze ku mutima. Ibyo byatumye ngira icyifuzo cyo gusenga Yehova.

Muri Nyakanga 1995, nabonye ko nagombaga kureka kuba pasiteri byanze bikunze. Nabitewe n’iki? Mu Byahishuwe 18:4 hakoresha imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku idini ry’ikinyoma, hagira hati “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo niba mudashaka gufatanya na yo mu byaha byayo, kandi mukaba mudashaka guhabwa ku byago byayo.” Ariko se nari kubaho nte? Mu Baheburayo 13:5, hanyigishije ko iyo dukoze ibyo Imana ishaka, ‘itadusiga rwose [cyangwa ngo] idutererane.’

Jye na mama tubatizwa

Nubwo data na musaza wanjye bandwanyije cyane, igihe hari hasigaye ibyumweru bibiri ngo mbatizwe mbe Umuhamya wa Yehova, nagize ubutwari bwo kujya mu rugo maze ntwika ibintu byose nakoreshaga nkiri pasiteri. Nyuma yaho, numvise imbaraga zose zihariye nari mfite zimvuyemo. Kera iyo nabaga ndyamye, numvaga hari ikintu gihora kinsikamiye. Icyo na cyo nticyongeye. Igicucu nabonaga ku idirishya ry’icyumba cyanjye na cyo, nticyongeye kugaruka. Kwiga Bibiliya byatumye menya ko ibintu byose bita impano zo gukora ibitangaza, urugero nko gukiza indwara, bidaturuka ku Mana, ahubwo bituruka ku badayimoni. Nshimishwa cyane n’uko naciye ukubiri na bo nk’uko byagendekeye umuja Pawulo yakijije “umudayimoni uragura.”—Ibyakozwe 16:16-18.

Ubu ndi Umuhamya wa Yehova umara igihe kirekire abwiriza

Igihe jye na mama twabatirizwaga rimwe muri Nzeri 1996, tukaba Abahamya ba Yehova, narishimye cyane. Maze kubatizwa, niyemeje kujya mara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova, kandi maze imyaka myinshi nywukora.

Ubu nashakanye na Silver. Twembi twihatira gutoza umukobwa wacu kugendera mu nzira y’ukuri ko muri Bibiliya. Bamwe mu bo tuvukana na bo basigaye bakorera Yehova. Nubwo nicuza kuba naramaze imyaka myinshi ntazi Imana, nshimishwa cyane n’uko ubu noneho nzi Imana nsenga.

Ndi kumwe n’umugabo wanjye, umukobwa wacu, na bene wacu bifatanyije natwe mu gusenga Yehova

^ par. 10 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ntikagicapwa.

^ par. 13 Mu madini amwe n’amwe, bavuga ko abayoboke bayo “bagiye mu mwuka,” iyo icyo bita umwuka kibajeho kikazana imbaraga nyinshi ku buryo kibatitiza kikabatura hasi.

^ par. 18 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.