Babonye ikintu cyiza kuruta Noheli
ABAKRISTO babarirwa muri za miriyoni ntibizihiza Noheli. Babona bate uwo mwanzuro bafashe? Ese bumva ko hari icyo bahombye? Ese abana babo bumva ko hari icyo bavukijwe? Reka dusuzume icyo Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi babivugaho.
Kwibuka Yesu Kristo: “Ntaraba Umuhamya wa Yehova sinakundaga kujya gusenga. Najyagayo kuri Noheli gusa cyangwa kuri Pasika. Ariko n’iyo najyagayo, mu by’ukuri sinatekerezaga kuri Yesu Kristo. Ubu sincyizihiza Noheli, ariko njya mu materaniro kabiri mu cyumweru, kandi nkigisha abandi icyo Bibiliya ivuga kuri Yesu.”—EVE, OSITARALIYA.
Ibyishimo duheshwa no gutanga: “Iyo abantu bampaye impano mu gihe ntari nyiteze ni bwo inshimisha. Nkunda ibintu biza bintunguye. Nanone nkunda koherereza abantu amakarita cyangwa ibyo nashushanyije, kuko bibashimisha nanjye bikanshimisha.”—REUBEN, IRILANDE Y’AMAJYARUGURU.
Gufasha abakene: “Dukunda kugemurira abarwayi. Hari igihe tubashyira indabyo, gato cyangwa impano yoroheje yo kubashimisha. Ubwo buryo ni bwo budushimisha, kuko butuma dusura abantu igihe icyo ari cyo cyose dushakiye.”—EMILY, OSITARALIYA.
Gusabana mu muryango: “Iyo twahuye na bene wacu, abana baba bafite uburyo bwiza bwo kumenyana na ba nyirarume, ba nyirasenge, ba sekuru na ba nyirakuru ndetse na babyara babo. Gahunda nk’izo ntizidutesha umutwe, kuko tutazitegura ku minsi mikuru yihariye. Abo bene wacu bazi ko tubasura bitewe n’uko tubakunda.”—WENDY, CAÏMANS.
Amahoro: “Kuri Noheli abantu baba bahuze cyane ku buryo batabona umwanya wo gutekereza uko babana amahoro n’abandi. Kumenya icyo Bibiliya isezeranya abantu, byatumye numva ntuje. Ubu nsobanukiwe ko abana banjye bazabaho neza.”—SANDRA, ESIPANYE.