Kwibuka Yesu Kristo
“Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—LUKA 22:19.
Impamvu ituma bamwe bizihiza Noheli
Hari abantu bavuga ko Yesu “ari we utuma bizihiza Noheli” kandi ko bayizihiza mu rwego rwo kwibuka ivuka rye.
Aho ikibazo kiri
Inyinshi mu ndirimbo ziririmbwa kuri Noheli n’imihango myinshi ikorwa kuri uwo munsi, nta ho bihuriye na Yesu Kristo. Abantu babarirwa muri za miriyoni bizihiza uwo munsi mukuru ntibizera Yesu; yewe bamwe muri bo ntibanemera ko yabayeho. Muri iyi si, Noheli yahindutse igihe cyo kwamamaza ibicuruzwa, aho kuba igihe cyo kwibuka Yesu.
Amahame ya Bibiliya
‘Umwana w’umuntu yaje gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Mariko 10:45). Amagambo abimburira iyi ngingo Yesu ntiyayavuze ku munsi yavutseho, ahubwo yayavuze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe. Kuri uwo mugoroba, yatangije umuhango wo kwibuka urupfu rwe. Ariko se, kuki Yesu yifuzaga ko abigishwa be bibuka urupfu rwe aho kwibuka ivuka rye? Ni ukubera ko igitambo cye cy’incungu cyahaye abantu ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Bibiliya igira iti “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Ku bw’ibyo, iyo itariki Yesu Kristo yapfiriyeho igeze, abigishwa be bibuka urupfu rwe, bakibuka ko ari ‘umukiza w’isi,’ atari uruhinja rutagira kirengera.—Yohana 4:42.
“Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Petero 2:21). Niba wifuza kwibuka Yesu no kugaragaza ko umwubaha, wagombye kwitoza gukurikiza urugero yadusigiye, kuko yari umuntu utunganye kandi w’umunyabwenge. Kugira ngo ubigereho, jya utekereza ukuntu yagiraga impuhwe, akihangana kandi akagira ubutwari bwo gukora ibitunganye. Jya ugerageza kumwigana mu mibereho yawe.
“Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azaba umwami iteka ryose” (Ibyahishuwe 11:15). Mu gihe wibuka Yesu Kristo, jya utekereza ku mwanya afite muri iki gihe. Ubu ni Umwami mu ijuru. Ijambo ry’Imana ryahanuye ko Yesu ‘azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi agatanga igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi’ (Yesaya 11:4). Iyo mico ye myiza, ntiyaba ari iy’umwana w’uruhinja, ahubwo n’iy’Umwami ukomeye.