Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese hari idini wagirira icyizere?

Ese hari idini wagirira icyizere?

Niba hari idini ryigeze kugutenguha, kubona irindi dini wagirira icyizere biragoye. Ariko kandi, iringire ko hariho idini ushobora kugirira icyizere. Igihe Yesu yari ku isi, yashyizeho itsinda ry’abigishwa be bizerwa abigisha gukurikiza amahame y’Imana. Ku bw’ibyo, haracyariho abigishwa nyakuri ba Kristo bagerageza kugendera ku mahame ya gikristo. Ni he wababona?

Estelle wavuzwe muri imwe mu ngingo zabanjirije iyi, yaravuze ati “amaherezo Abahamya ba Yehova batangiye kunyigisha Bibiliya. Gusobanukirwa amagambo ari muri Yohana 8:32 ntibyantwaye igihe. Ayo magambo agira ati ‘muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.’”

Ray twigeze kuvuga na we yagize ati “igihe Abahamya ba Yehova banyigishaga Bibiliya, namenye ko Imana atari yo nyirabayazana w’imibabaro itugeraho. Nashimishijwe no kumenya ko nubwo Imana ifite impamvu zumvikana zituma yemera ko imibabaro itugeraho, inadusezeranya ko izayivanaho vuba aha.”

Mu by’ukuri, gukurikiza amahame mbwirizamuco uri kumwe n’abantu batayakurikiza ntibyoroshye. Ariko birashoboka. Hari abantu benshi bifuza uwabafasha gusobanukirwa Bibiliya no gukurikiza ibyo ivuga. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi babasanze mu ngo zabo. Buri cyumweru abantu benshi bafashwa kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Ibyo bituma begera Umuremyi wabo kandi bakarushaho kugira ibyishimo. *

Uzabaze Abahamya ba Yehova impamvu bagirira icyizere idini ryabo

Ubutaha niwongera kubonana n’Abahamya ba Yehova, uzababaze impamvu bagirira icyizere idini ryabo. Uzasuzume ibyabo n’amateka yabo, maze uhereye kuri ibyo urebe niba hari idini wagirira icyizere.

^ par. 5 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.