Kuki hariho imibabaro myinshi?
Kugira ngo tumenye impamvu hariho imibabaro myinshi n’impamvu abantu bagerageje kuyikuraho ntibagire icyo bageraho, tugomba kubanza kumenya impamvu nyakuri zituma ibaho. Nubwo impamvu zitandukanye kandi zikaba zigoye kuzisobanukirwa, dushobora gushimishwa n’uko Bibiliya idufasha kuzimenya. Muri iyi ngingo, turi busuzume impamvu eshanu z’ingenzi zituma habaho imibabaro. Turagutera inkunga yo gusuzuma neza icyo Bibiliya ibivugaho, kugira ngo urebe uko Ijambo ry’Imana ridufasha kumenya neza impamvu nyakuri ituma habaho imibabaro.—2 Timoteyo 3:16.
UBUTEGETSI BUBI
Bibiliya igira iti “iyo umuntu mubi ategetse abantu basuhuza umutima.”—Imigani 29:2.
Amateka y’isi yaranzwe n’abategetsi b’abanyagitugu bategetse nabi, bigatuma abo bayobora bahura n’imibabaro itagira ingano. Birumvikana ko abategetsi bose atari uko bameze. Hari ababa bifuza gufasha bagenzi babo. Icyakora iyo bageze ku butegetsi, akenshi nta cyo bageraho bitewe n’ibikorwa byo kurwanira ubutegetsi. Hari n’igihe bakoresha nabi ububasha bafite bishakira inyungu zabo, bikagira ingaruka ku baturage. Henry Kissinger wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, yaravuze ati “amateka agaragaza ko nubwo abantu bakoze uko bashoboye ngo bagere ku byo bifuza, nta cyo bagezeho.”
Nanone Bibiliya igira iti “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Abantu badatunganye ntibagira ubwenge n’ubushishozi byabafasha gukemura neza ibibazo byabo byose. None se niba umuntu adashobora kuyobora intambwe ze, yayobora ate iz’abatuye igihugu cyose? Ese noneho waba ubona impamvu abategetsi b’abantu badafite ubushobozi bwo kuvanaho imibabaro? Koko rero, akenshi usanga ubutegetsi ari bwo buteza imibabaro.
IDINI RY’IKINYOMA
Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
Abigisha bo mu madini yose ntibahwema kwigisha abayoboke babo urukundo no kunga ubumwe. Ariko tuvugishije ukuri, bananiniwe gucengeza mu mitima y’abo bayoboke babo urukundo nyarwo rwatuma barandura burundu urwikekwe rubarimo. Aho kugira ngo amadini abe umusemburo w’urukundo mu bantu, akenshi usanga ahembera amacakuburi, urwikekwe n’intambara mu baturage. Mu musozo w’igitabo cyanditswe na Hans Küng, umuhanga mu bya tewolojiya, yaravuze ati “amakimbirane ashingiye kuri politiki yagiye yenyegezwa kandi agashyigikirwa n’amadini, ni yo makimbirane akomeye kandi arangwa n’ubugome yabayeho kurusha ayandi
yose.”—Christianity and the World Religions.Uretse n’ibyo kandi, abayobozi b’amadini menshi bagiye bashyigikira ku mugaragaro abantu bagirana imibonano mpuzabitsina batarashaka, ubuhehesi no kuryamana kw’abahuje igitsina. Ibyo byatumye habaho ibyorezo by’indwara, gukuramo inda n’abantu batwara inda batabishaka. Nanone byashenye imiryango kandi biteza imibabaro n’agahinda bitagira ingano.
KUDATUNGANA N’IRARI RISHINGIYE KU BWIKUNDE
Bibiliya igira iti “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu.”—Yakobo 1:14, 15.
Kubera ko twese twarazwe kudatungana, tubangukirwa no gukora amakosa kandi duhora duhanganye n’irari ryo ‘gukora ibyo imibiri yacu yifuza’ (Abefeso 2:3). Iyo dufite irari maze uburyo bwo kurihaza bukaboneka, kurinesha birushaho kutugora. Iyo twemeye kuganzwa n’ibyifuzo bibi, ingaruka zishobora kuba mbi cyane.
Umwanditsi witwa P. D. Mehta, yaravuze ati “imyinshi mu mibabaro duhura na yo iterwa n’irari ritagira rutangira tugira n’umururumba wo gushaka kugera ku byo twifuza.” Kurarikira no kubatwa n’ibintu bitandukanye, urugero nk’inzoga, ibiyobyabwenge, urusimbi, ubusambanyi n’ibindi nk’ibyo, byagiye bitesha agaciro abantu benshi bari basanzwe bubahwa, kandi bikururira ibibazo imiryango yabo, incuti zabo n’abandi. Kubera ko tudatunganye, dukwiriye kwemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Igira iti “tuzi ko na n’ubu ibyaremwe byose biniha, bikanababazwa nk’umugore uri ku nda.”—Abaroma 8:22, Bibiliya Ijambo ry’Imana.
IMYUKA MIBI
Bibiliya igaragaza ko Satani ari “imana y’iyi si” kandi ko afatanyije n’abadayimoni ari bo myuka mibi ifite imbaraga.—2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:9.
Kimwe na Satani, abo badayimoni na bo bayobya abantu kandi bakagira ingaruka ku mitekerereze yabo. Intumwa Pawulo yabigaragaje agira ati “kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’ubutegetsi n’ubutware, n’abategetsi b’isi b’uyu mwijima, hamwe n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.”—Abefeso 6:12.
Nubwo abadayimoni bashimishwa no kubuza abantu amahwemo, iyo si yo ntego yabo y’ibanze. Baba bifuza ko abantu batera umugongo Imana Ishoborabyose, ari yo Yehova (Zaburi 83:18). Bumwe mu buryo bakoresha kugira ngo bashuke abantu kandi babigarurire, ni ukuraguza inyenyeri, ubumaji, ubupfumu no kubabwira ibizababaho. Ni yo mpamvu Yehova atuburira ngo twirinde ayo mayeri yose kandi akarinda abantu bose barwanya Satani n’abadayimoni.—Yakobo 4:7.
‘IMINSI Y’IMPERUKA’
Hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri Bibiliya ivuze iti “umenye ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.”
Bibiliya ikomeza igaragaza impamvu kwihanganira ibyo bihe bigora, igira iti “kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, . . . badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.” Mu by’ukuri, impamvu y’ibanze ituma tubabara ni uko turi mu “minsi y’imperuka.”—2 Timoteyo 3:1-4.
Ese ukurikije ibyo bintu byose tumaze gusuzuma, ntuhita ubona impamvu abantu bananiwe kuvanaho imibabaro nubwo nta ko batagize? None se ni nde uzayidukiza? Nta wundi uretse Umuremyi wacu wadusezeranyije ko ‘azamaraho imirimo ya Satani’ n’abambari be (1 Yohana 3:8). Ingingo ikurikira igaragaza icyo Imana izakora kugira ngo ikureho burundu ibitera imibabaro byose.