Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Isezerano ry’uko isi izahinduka paradizo ryahinduye imibereho yanjye

Isezerano ry’uko isi izahinduka paradizo ryahinduye imibereho yanjye
  • IGIHE YAVUKIYE: 1974

  • IGIHUGU: LITUWANIYA

  • KERA: YAKORAGA SIPORO ITEJE AKAGA YO GUSIGANWA KURI MOTO

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu murwa mukuru wa Lituwaniya, ari wo Riga. Jye na mushiki wanjye twarezwe na mama. Nubwo mama ari Umugatolika, twajyaga mu misa ku minsi mikuru gusa. Kuva kera numvaga ko mu ijuru hari urusha abantu imbaraga, ariko kubera ko nari nkiri muto, hari ibindi byanshishikazaga.

Uko nagendaga nkura, mama yabonye ko nakundaga guhambura ibyuma nkongera nkabiteranya. Kubera ko twari dufite ibintu byinshi umuntu ashobora guhambura, yabaga afite impungenge zo kunsiga mu rugo jyenyine. Ku bw’ibyo yampaye ibyuma nashoboraga guhambura nkongera nkabiteranya. Icyakora nanone nashishikazwaga no kugenda kuri moto. Yanyandikishije mu irushanwa ryo gusiganwa kuri moto ntoya ryitwaga Zelta Mopēds. Natangiye nsiganwa kuri izo moto, nyuma yaho nkajya nsiganwa nkoresheje moto zisanzwe.

Iyo nigaga nafataga ibintu vuba, ku buryo mu gihe gito nabaye umuhanga cyane muri iyo siporo iteje akaga. Incuro eshatu natsinze amarushanwa yo muri Lituwaniya y’abatwara moto, naho incuro ebyiri ntsinda amarushanwa yahuzaga ibihugu byo mu Burasirazuba bw’inyanja ya Baltique.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Maze kuba umuhanga mu masiganwa, umukobwa twari dufitanye ubucuti witwa Evija (ari na we waje kuba umugore wanjye), yatangiye kuganira n’Abahamya ba Yehova. Yari yarabonye bimwe mu bitabo byabo bigaragaza aho umuntu yakwandika asaba kwiga Bibiliya. Yujuje agapapuro kabigenewe maze arakohereza. Bidatinze Abahamya babiri baramusuye hanyuma batangira kumwigisha Bibiliya. Nubwo nanjye nabonaga ko ari byiza, icyo gihe sinashishikazwaga n’iby’Imana.

Nyuma yaho, Abahamya barantumiye ngo nze kumva ibyo bigishaga Evija. Narabyemeye kandi ibyo numvise byaranshishikaje. Icyankoze ku mutima ni isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ibya paradizo yo ku isi. Urugero, banyeretse umurongo w’Ibyanditswe wo muri Zaburi 37:10, 11, ugira uti “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.” Iryo sezerano ryaranshimishije cyane.

Natangiye kugenda ndushaho gukunda iby’Imana, kandi nza gutahura ko amadini yigisha ibinyoma byinshi. Icyakora inyigisho zo muri Bibiliya zaranshimishije kuko zumvikana kandi zikaba zisobanutse.

Uko nakomezaga kwiga Bibiliya, ni ko nagendaga mbona ukuntu Yehova aha agaciro ubuzima n’ukuntu abwubaha (Zaburi 36:9). Ibyo byatumye numva ko ngomba kugira icyo mpindura ku bijyanye n’amarushanwa najyagamo. Sinifuzaga kongera gushyira ubuzima bwanjye mu kaga. Ahubwo nifuzaga gukoresha ubuzima bwanjye mpesha Yehova icyubahiro. Ku bw’ibyo, kuba icyamamare, guhabwa icyubahiro no gukunda amarushanwa ya moto, nta cyo byari bikimbwiye.

Nasobanukiwe ko Yehova azatubaza uko twakoresheje ubuzima yaduhaye

Mu mwaka wa 1996 nagiye mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Tallinn muri Esitoniya, hafi ya sitade yakundaga kuberamo amasiganwa ya moto nabaga ndimo. Muri iryo koraniro nahabonye abantu bo mu bihugu bitandukanye bari bateraniye hamwe, bahuje urugwiro kandi babanye mu mahoro. Urugero, igihe Umuhamya yataga ishakoshi ye, natekereje ko atashoboraga kongera kuyibona. Ariko bidatinze, hari undi Muhamya wayitoraguye arayimugarurira, kandi ibintu byarimo byose nta na kimwe cyaburaga. Ibyo byarantangaje cyane! Nahise mbona ko burya Abahamya bakurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru aboneka muri Bibiliya. Jye na Evija twakomeje kwiga Bibiliya, maze tubatizwa mu mwaka wa 1997, tuba tubaye Abahamya ba Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Bamwe mu ncuti zanjye bapfuye bazize gutwara moto nabi no kugendera ku muvuduko ukabije. Igihe nigaga Bibiliya, nasobanukiwe ko Yehova azatubaza uko twakoresheje ubuzima yaduhaye. Iyo ntaza gusobanukirwa iyo nyigisho, sinzi niba nari kuba nkiriho.

Jye na Evija twamaze imyaka ine dukora umurimo w’igihe cyose ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri mu mugi wa Riga. Ubu dushimishwa no kurera umwana wacu w’umukobwa witwa Alise, tukamufasha gukura akunda Yehova. Nanone njya ku biro by’ubuhinduzi umunsi umwe mu cyumweru, ngiye gukanika imodoka no gusana ibindi bikoresho byangiritse. Nshimishwa cyane no gukoresha neza ubwo buhanga nigishijwe nkiri umwana. Navuga ko na n’ubu ngikorogoshora, ngahambura ibintu ubundi nkongera nkabiteranya.

Nishimira cyane inshingano ihebuje mfite yo kubwira abantu ibirebana n’Imana y’ukuri yonyine mfatanyije n’abagize umuryango wanjye. Ibyo byose mbikesha kuba narize Bibiliya. Koko rero, isezerano ry’uko isi izahinduka paradizo ryahinduye imibereho yanjye.